Isomo rya 1: 2 Abami 4, 42-44
Muri iyo minsi, mu gihugu hose hari harateye inzara, nuko haza umuntu aturutse i Behali-Shalisha, azanira Elisha umuntu w’Imana ibiryo by’umuganura: byari imigati makumyabiri y’ifu y’ingano, n’umufuka umwe wuzuye ingano zigisarurwa. Elisha aravuga ati «Nimubigaburire abantu barye!» Umugaragu we aramusubiza ati «Nashobora nte kubigaburira abantu ijana?» Aramusubiza ati «Bibagaburire barye, kuko Uhoraho avuze ngo bazarya kandi basigaze!» Umugaragu agaburira abantu, bararya kandi baranabisigaza nk’uko Uhoraho yari yabivuze.
Zaburi ya 144(145), 10-11,15-16,17-18
R/ Nyagasani, ubumbura ikiganza cyawe, maze twese ukaduhaza ibyiza.
Uhoraho, ibiremwa byawe byose nibijye bigushima,
abayoboke bawe bagusingize!
Bazarate ikuzo ry’Ingoma yawe,
batangaze ubushobozi bwawe
Bose ni Wowe bahanga amaso bakwiringiye,
maze ukabaha icyo barya igihe kigeze.
Ubumbura ikiganza cyawe,
maze ibinyabuzima byose ukabihaza icyo byifuza.
Uhoraho ni umunyabutungane mu nzira ze zose,
akarangwa n’urukundo mu bikorwa bye byose.
Uhoraho aba hafi y’abamwiyambaza,
hafi y’abamwiyambaza babikuye ku mu
Isomo rya 2: Abanyefezi 4,1-6
Bavandimwe, ubu rero jyewe uri ku ngoyi nzira Nyagasani, ndabinginga ngo mugenze mu buryo bukwiranye n’ubutore bwanyu: nimubane mu rukundo, murangwe n’ubwiyoroshye, n’ituze, n’ubwiyumanganye, mwihanganirane muri byose, kandi mwihatire kugumana umutima umwe ubahuza mu mahoro. Nk’uko Umubiri ari umwe na Roho akaba umwe, ni na ko mwahamagariwe gusangira ukwizera kumwe. Nyagasani ni umwe, ukwemera ni kumwe, batisimu ni imwe, n’Imana ni imwe Yo Mubyeyi wa bose, usumba bose, agakorera muri bose kandi agatura muri bose.
Ivanjili ya Mutagatifu Yohani 6,1-15
Muri icyo gihe, Yezu ajya hakurya y’inyanja ya Galileya ari yo Tiberiya. Abantu benshi baramukurikira, bitewe n’uko babonaga ibimenyetso yerekanaga akiza abarwayi. Nuko Yezu aterera umusozi, ageze mu mpinga aricara ari kumwe n’abigishwa be. Ubwo Pasika, umunsi mukuru w’Abayahudi yari yegereje. Yezu arambura amaso abona cya kivunge cy’abantu kije kimugana. Ni ko kubaza Filipo ati «Turagura he imigati yo kugaburira bariya bantu?» Ibyo yabimubwiye amwinja kuko yari azi icyo ari bukore. Filipo aramusubiza ati «N’uwagura imigati y’amadenari magana abiri, umuntu ntiyabonaho na kanzinya.» Umwe mu bigishwa be witwaga Andereya, mwene nyina wa Simoni Petero, aramubwira ati «Hano hari agahungu gafite imigati itanu y’ingano za bushoki n’amafi abiri, ariko se byamarira iki abantu bangana batya?» Yezu ati «Nimwicaze abantu.» Aho hantu hari ibyatsi byinshi. Nuko baricara, abagabo bari nk’ibihumbi bitanu. Maze Yezu afata imigati, arashimira, ayigaburira abari bicaye aho, abaha n’ifi uko bazishakaga. Bamaze guhaga Yezu abwira abigishwa be ati «nimurundarunde ibimanyu bisigaye ntihagire ibipfa ubusa.» Babishyira hamwe, maze buzuza inkangara cumi n’ebyiri z’ibimanyu kuri ya migati itanu y’ingano za bushoki, byashigajwe n’abari bariye. Abo bantu babonye ikimenyetso Yezu amaze gukora baravuga bati «Koko ni ukuri, uyu ni wa Muhanuzi ugomba kuza mu isi.» Yezu rero amenya ko bagiye kuza kumujyana ku mbaraga bakamwimika, arongera ahungira ku musozi ari wenyine.