Isomo rya 1: Iyimukamisiri 16, 2-4. 12-15
Igihe bari mu butayu, ikoraniro ryose ry’Abayisraheli ryitotombera Musa na Aroni. Abayisraheli barababwira bati «Yewe! Iyo byibura twicwa n’ukuboko k’Uhoraho tukiri mu gihugu cya Misiri, igihe twari twiyicariye iruhande rw’inkono z’inyama, twirira n’imigati uko dushaka! Ubu mwatuzanye muri ubu butayu kugira ngo mwicishe inzara iyi mbaga yose!» Nuko Uhoraho abwira Musa ati «Dore ngiye kubagushaho nk’imvura umugati uturutse mu ijuru. Uko bukeye rubanda bazajya basohoka, batoragure ibyo bakeneye uwo munsi. Nzabagerageza ntyo, ndebe niba bazakurikiza amategeko yanjye cyangwa niba batazayakurikiza. Numvise umwijujuto w’Abayisraheli. Babwire uti ‘Nimugoroba mu kabwibwi murarya inyama; n’ejo mu gitondo muzahage umugati, maze mumenyereho ko ari jye Uhoraho Imana yanyu’» Ngo bugorobe haduka inkware zigwa ari nyinshi mu ngando; na mu gitondo basanga mu mpande z’ingando hatonze ikime kibambitse. Icyo kime kimaze kweyuka, babona mu butayu utuntu tumeze nk’utubuto twererana nk’urubura ku butta. Abayisraheli baritegereza maze barabazanya bati «Man hu», ari byo kuvuga ngo «lki ni iki?» kuko batari bazi icyo ari cyo. Musa arababwira ati « Icyo ni umugati Uhoraho abahaye ngo murye. »
Zaburi ya 77 (78), 3.4ac, 23-24, 25.52a.54a
Isomo rya 2: Abanyefezi 4, 17. 20-24
Bavandimwe, dore rero icyo mbabwira kandi mbashishikariza muri Nyagasani: ntimuzongere kugenza nk’abatazi lmana, bikurikirira ubupfu bwabo. Mwebweho si uko mwigishijwe kumenya Kristu: Niba koko ari We mwabwiwe, niba ari We mwigishijwe kumenya, mukumva ibihuje n’ukuri kuganje muri Yezu. Mugomba rero guca ukubiri n’imibereho yanyu yo hambere, mukivanamo imigenzereze ya muntu w’igisazira ugenda yiyangiza mu byifuzo bibi bimuroha. Ahubwo nimuvugurure imitima yanyu hamwe n’ibitekerezo byanyu, muhinduke muntu mushya waremwe uko Imana ibishaka, mu budakemwa no mu butungane nyakuri.
Ivanjili ya Mutagatifu Yohani 6,24-35
Muri icyo gihe, imbaga y’abantu ibonye ko Yezu n’abigishwa be batakiri ku nkombe y’inyanja, bajya mu mato bagana i Kafarinawumu kuhashakira Yezu. Bamusanze hakurya y’inyanja baramubaza bati «Mwigisha, wageze hano ryari?» Yezu arabasubiza ati «Ndababwira ukuri koko : ntimunshakira ko mwabonye ibimenyetso, ahubwo muranshakira ko mwariye imigati mugahaga. Nimujye mukora mudaharanira ibiribwa bishira, ahubwo nimuharanire ibiribwa bihoraho mu bugingo bw’iteka, ibyo Umwana w’umuntu azabaha kuko ari we Imana Data yashyizeho ikimenyetso.» Baramubaza bati «Twagenza dute kugira ngo dukore ibyo Imana ishima?» Yezu arabasubiza ati «Igikorwa Imana ishima, ni uko mwakwemera uwo yatumye.» Nuko baramubwira bati «Ikimenyetso utanze ni ikihe ngo tukibone maze tukwemere? Ukoze iki? Mu butayu ba sogokuruza bacu bariye ‘manu’, nk’uko byanditswe ngo ‘Yabagaburiye umugati uturutse mu ijuru’.» Nuko Yezu arabasubiza ati «Ndababwira ukuri koko: Musa si we wabahaye umugati wo mu ijuru, ahubwo ni Data ubaha umugati w’ukuri wo mu ijuru. Kuko umugati Imana itanga ari umanuka mu ijuru kandi ukazanira Isi ubugingo,» Nuko baramubwira bati «Mwigisha, jya uhora uduha uwo mugati utubwiye.» Yezu arababwira ati «Ni jyewe mugati utanga ubugingo. Unsanga wese ntazasonza bibaho, n’unyemera ntazagira inyota bibaho.»