Amasomo yo ku cyumweru cya 1 cy’Igisibo B

Isomo rya 1: Intangiriro 9,8-15

Amazi y’umwuzure amaze gukama ku isi, Imana ibwira Nowa n’abahungu be iti «Dore ngiranye Isezerano namwe n’urubyaro rwanyu, kimwe n’ibinyabuzima byose muri kumwe:inyoni n’amatungo n’inyamaswa zose zo ku isì, mbese ibivuye mu bwato byose ntavanyemo n’inyamaswa z’ishyamba. Ngiri rero Isezerano ngiranye namwe: nta kinyamubiri kizongera kurimburwa n’amazi y’umwuzure, kandi nta n’umwuzure uzongera kurimbura isi.» Imana iravuga iti «Dore ikimenyetso cy’isezerano ngiranye namwe, n’ibifite ubuzima byose muri kumwe, uko ibisekuruza byanyu bisimburana: nshyize umukororombya wanjye mu gicu, uzaba ikimenyetso cy’Isezerano ngiranye n’isi. Ninkoranyiriza ibicu hejuru y’isi mukabona uwo mukororombya, nzibuka Isezerano nagiranye namwe n’ikinyabuzima cyose; amazi ntazongera kuba umwuzure warimbura ibinyamubiri byose.»

Zaburi ya 24(25), 4-5ab, 6-7,8-9

R/ Amayira yose y’Uhoraho ni urukundo n’ubudahemuka, akabigirira abakomera ku Isezerano rye.

Uhoraho, menyesha inzira zawe,

untoze kugendera mu tuyira twawe.

Nyobora mu kuri kwawe kandi ujye umbwiriza,

kuko ari wowe Mana nkesha umukiro wose.

Uhoraho, ibuka ineza n’urukundo

Wagaragaje kuva kera na kare.

Ntiwite ku byaha n’amafuti nakoze nkiri muto,

Ahubwo unyiteho ukurikije impuhwe zawe,

Ugirire ubuntu bwawe, Uhoraho.

 

Uhoraho agwa neza akaba n’indakemwa,

Ni cyo gituma abanyabyaha abagarura mu nzira nziza.

Abiyoroshya abaganisha ku butungane,

abacisha nake akabatoza kunyura mu nzira ye.

Isomo rya 2: 1 Petero 3, 18-22

Bavandimwe, Kristu ubwe yapfuye rimwe rizima azize ibyaha by’abantu; bityo n’ubwo ari intungane, apfira abagome kugira ngo abayobore ku Mana, abanje gupfa ku bw’umubiri, hanyuma agasubizwa ubuzima ku bwa Roho. Nuko ajya kwigisha ndetse n’abari bafungiye mu buroko bw’ikuzimu, ba bandi bigomekaga ku Mana kera, mu gihe Yo yihanganaga birebire, kugeza kuri ya minsi Nowa yubakaga ubwato, ari bwo bwinjiwemo n’abantu bake bagera ku munani, maze bagakizwa n’amazi. Ayo mazi yagenuraga batisimu ibakiza ubu ngubu: ariko atari iyuhagira ubwandure bw’umubiri, ahubwo ya yindi ibaha kugana Imana mufite umutima utunganye, ikabakirisha izuka rya Yezu Kristu wazamutse mu ijuru, none akaba ari iburyo bw’lmana, akayobokwa n’Abamalayika, Abanyabutegetsi n’Abanyabubasha.

Ivanjili ya Mutagatifu Mariko 1,12-15

Muri icyo gihe, Yezu amaze kubatizwa Roho Mutagatifu amuganisha mu butayu. Ahamara iminsi mirongo ine ashukwa na Sekibi. Yahabanaga n’inyamaswa, abamalayika bakamuhereza. Yohani amaze gutangwa, Yezu aza muGalileya. Yamamaza Inkuru Nziza y’Imana avuga ati «Igihe kirageze, none Ingoma y’Imana iregereje. Nimwisubireho maze mwemere Inkuru nziza!»

Publié le