Amasomo yo ku cyumweru cya 2 C gisanzwe

Isomo rya 1: Izayi 62,1-5

Sinzigera ntererana Siyoni, sinzareka guhihibikanira Yeruzalemu, kugeza ubwo ubutungane bwayo butangaje nk’icyezezi, n’umukiro wayo ukakirana nk’urumuri. Bityo, amahanga azabone ubutungane bwawe, abami bose babone ikuzo ryawe. Nuko bazakwite izina rishya, rizatangazwa n’Uhoraho. Uzamera nk’ikamba ribengerana mu kiganza cy’Uhoraho, nk’igisingo mu ntoki z’Imana yawe. Ntibazongera kukwita «Nyirantabwa», n’igihugu cyawe ngo cyitwe «Itongo», ahubwo uzitwa «Inkundwakazi», n’igihugu cyawe cyitwe «Umugeni», kuko Uhoraho azaba agukunze, igihugu cyawe akibengutse. Uko umusore ashaka umugeni w’isugi, ni ko Uwaguhanze azakubenguka; kandi nk’uko umukwe yishimira umugeni we, Imana yawe ni ko izakwishimira.

Zaburi ya 95 (96), 1-2a, 2b-3, 7-8a, 9a.10ac

 R/ Nimwamamaze mu mahanga yose ibitangaza by’Imana !

Nimuririmbire Uhoraho indirimbo nshya,

isi yose niririmbire Uhoraho !

Nimuririmbire Uhoraho, musingize izina rye.

Uko bukeye mwogeze agakiza ke,

mwamamaze ikuzo rye mu mahanga,

n’ibyiza bye mu miryango yose !

Nimwegurire Uhoraho, miryango y’amahanga,

nimwegurire Uhoraho ikuzo n’ububasha,

nimwegurire Uhoraho ikuzo ry’izina rye.

Nimwunamire Uhoraho wisesuyeho ubutagatifu,

nimuvuge mu mahanga muti “Uhoraho ni Umwami !”

Imiryango yose ayicira urubanza rutabera.

Isomo rya 2: 1 Abanyakorinti 12,4-11

Bavandimwe, ingabire ziranyuranye, ariko Roho ni umwe; muri Kiliziya kwitangira abandi biri kwinshi, ariko Nyagasani ni umwe; uburyo bwo gukora buri kwinshi, ariko Imana ni Yo itunganya byose muri bose. Koko rero, buri wese ahabwa kugaragaza ibyo Roho w’Imana amukoreramo, ngo bigirire akamaro bose. Ku bwa Roho, umwe ahabwa kuvuga amagambo yuje ubushishozi, undi agahabwa kuvugana ubumenyi, muri uwo Roho nyine; umwe ahabwa ukwemera guhebuje abikesha uwo Roho, undi agahabwa ingabire yo gukiza abarwayi na none muri uwo Roho nyine; umwe yegurirwa ububasha bwo gukora ibitangaza, undi akagabirwa guhanura; umwe ahabwa kurobanura ibiturutse ku Mana n’ibiyitambamiye, undi agahabwa kuvuga mu ndiminyinshi, hakaba n’uhabwa kuzisobanura. Ariko ibyo byose bikorwa na Roho umwe rukumbi, ugabira buri wese uko abyishakiye.

Ivanjili ya Mutagatifu Yohani 2,1-11

Ku munsi wa gatatu, i Kana mu Galileya bacyuza ubukwe. Nyina wa Yezu yari yabutashye. Kandi Yezu n’abigishwa be bari babutumiwemo. Divayi imaze gushira, nyina wa Yezu aramubwira ati «Nta divayi bagifite.» Yezu aramusubiza ati «Mubyeyi, ari jye ari nawe, ibyo tubigenzemo dute? Byongeye igihe cyanjye ntikiragera.» Nyina abwira abaherezaga, ati «Icyo ababwira cyose mugikore.» Hari hateretse intango esheshatu zibaje mu mabuye, zagenewe imihango y’Abayahudi yo kwiyuhagira. Intango yose yajyagamo incuro ebyiri cyangwa eshatu z’ikibindi. Yezu arababwira ati «Nimwuzuze amazi izo ntango.» Barazisendereza kugeza ku rugara. Yezu arongera, arababwira ati «Ngaho noneho nimudahe, mushyire umutegeka w’ubukwe.» Baramushyira. Umutegeka w’ubukwe amaze gusogongera ku mazi yahindutse divayi, atazi aho iyo divayi iturutse, abahereza bari bavomye bo bari bahazi, nuko ahamagara umukwe, aramubwira ati «Ubusanzwe umuntu arabanza agatereka inzoga nziza, bamara guhaga, agaheruka itari nziza. Wowe ariko wakomeje gutereka inziza kugeza ubu!» Aho i Kana mu Galileya ni ho Yezu yatangiye ikimenyetso cye cya mbere, maze agaragaza ikuzo rye, nuko abigishwa be baramwemera. Ibyo birangiye, Yezu amanuka ajya i Kafarinawumu ari kumwe na nyina n’abavandimwe be n’abigishwa be, nuko bahamara iminsi mikeya.

Publié le