Amasomo yo ku cyumweru cya 20 B gisanzwe, giharwe

Isomo rya 1: Imigani 9, 1-6

Ubuhanga bwubatse inzu yabwo, burayinogereza buteramo inkingi ndwi, bubaga amatungo yabwo, butegura divayi, maze ndetse butunganya ameza. Bwohereje abaja babwo, nabwo bwigira mu mpinga z’umugi burangurura ijwi, bugira buti “Ushaka kujijuka nayure hano!” Bubwira n’uw’igicucu buti “Nimuze, murye ku mugati wanjye, munywe no kuri divayi nabateguriye. Nimureke ubupfayongo, muboneze inzira y’ubwenge maze muzabeho!”

Zaburi ya 33 (34), 2-3, 10-11, 12-13, 14-15

R/Nimushishoze maze mwumve ukuntu Uhoraho anogera umutima!

Nzashimira Uhora igihe cyose,
Ibisingizo bye bizahora ubudahwema mu munwa wanjye.
Ishema mfite ryose ndikesha Uhoraho,
Ab’intamenyekana nibabyumve, maze bishime!

Nimutinze Uhoraho, mwebwe abo yitoreye,
Kuko abamutinya ntacyo babura.
Abakire bagera aho bakena bagasonza,
Naho abashakashaka Uhoraho ntacyo babura.

Bana nimuze muntege amtwi,
Mureke mbigishe uko mutinya Uhoraho.
Ari hehe umuntu ukunda ubugingo,
Akifuza guhirwa mu buzima bwe bwose?

Ururimi rwawe rero urarurinde ikibi,
N’umunwa wawe uwurinde amazimwe.
Zibukira ikibi ukore ikiri icyiza;
Shaka amahoro, abe ariyo uharanira.

Isomo rya 2: Abanyefezi 5, 15-20

Bavandimwe, nuko rero nimwitondere imibereho yanyu, ntimube abapfayongo, ahubwo mube abantu bashyira mu gaciro, bakoresha neza igihe barimo kuko iminsi ari mibi. Ntimukabe rero abapfu, ahubwo mwihatire kumenya icyo Nyagasani ashaka. Ntimugasindishwe na divayi, kuko byabatera kwifata nabi, ahubwo nimwuzure Roho Mutagatifu. Nimufatanye kuvuga zabuli, ibisingizo n’indirimbo mubwirijwe na Roho Mutagatifu; muririmbe, mwogeze Nyagasani n’umutima wanyu wose. Igihe cyose no muri byose, mushimire Imana Data mu izina ry’umwami wacu Yezu Kristu.

Ivanjili: Yohani 6, 51-58

Muri icyo gihe Yezu abwira rubanda ati “Ni njye mugati muzima wamanutse mu ijuru. Urya uwo mugati azabaho iteka;kandi umugati nzatanga, ni umubiri wanjye, kugira ngo isi igire ubugingo.” Ni bwo Abayahudi batangiye kujya impaka ubwabo bati “Ashobora ate kuduha umubiri we ngo uribwe?” Yezu arabasubiza ati “Ndababwira ukuri koko: nimutarya umubiri w’Umwana w’umuntu, ntimunywe n’amaraso ye, ntimuzagira ubugingo muri mwe. Naho urya umubiri wanjye, akanywa n’amaraso yanjye, agira ubugingo bw’iteka, kandi nzamuzura ku munsi w’imperuka. Kuko umubiri wanjye ari ikiribwa koko, n’amaraso yanjye akaba ikinyobwa koko. Urya umubiri wanjye kandi akanywa amaraso yanjye, angumamo nanjye nkamugumamo. Mbese nk’uko Data wantumye ariho, najye nkabaho ku bwa Data, bityo undya, na we azabaho ku bwanjye. Nguyu umugati wamanutse mu ijuru: si nk’uwo ba sogukuruza banyu bariye bakarenga bagapfa; urya uyu mugati azabaho iteka ryose.”