Amasomo yo ku cyumweru cya 21 B gisanzwe, giharwe

Isomo rya 1: Yozuwe 24,1-2a.15-17.18b

Muri iyo minsi, Yozuwe akoranyiriza imiryango ya lsraheli yose i Sikemu maze ahamagaza abakuru ba Israheli, abatware, abacamanza, abayobozi b’imirimo; baza imbere y’lmana. Yozuwe abwira rubanda rwose ati «Niba gukorera Uhoraho bitabashimishije, uyu munsi muhitemo uwo mushaka gukorera: byaba ibigirwamana ba so bayobotse bakiri hakurya y’Uruzi, cyangwa se iby’Abahemori mubereye mu gihugu. Naho jye n’inzu yanjye tuzakorera Uhoraho.» Rubanda baramusubiza bati «Hehe n’lgitekerezo cyo kwimura Uhoraho ngo dukorere ibigirwamana! Uhoraho ni We Mana yacu, We watuvanye mu Misiri twe n’ababyeyi bacu, akatuvana mu nzu y’ubucakara, agakorera ibyo bimenyetso bikomeye mu maso yacu. Yaturwanyeho mu rugendo rurerure twakoze, no mu mahanga yose twagiye tunyuramo. Natwe rero tuzakorera Uhoraho kuko ari We Mana yacu.»

Zaburi ya 33 (34), 2-3, 16-17, 20-21, 22-23

Nzashimira Uhoraho igihe cyose,
ibisingizo bye bizahora ubudahwema mu munwa wanjye.
Ishema mfite ryose ndikesha Uhoraho,
ab’intamenyekana nibabyumve, maze bishime!
Amaso y’Uhoraho ayahoza ku bantu b’intungane,
amatwi ye agahora yitaye ku maganya yabo.
Uhoraho ashyamirana n’abagiranabi,
kugira ngo azimanganye ku isi icyatuma babibuka.
Intungane igira ibyago byinshi,
ariko buri gihe Uhoraho akabiyikiza.
Arinda umubiri wayo wose,
ntihagire igufwa ryayo na rimwe rivunika.
 
Nyamara icyago gihitana umugome,
abanga intungane bagahabwa igihano.
Uhoraho arengera amagara y’abayoboke be,
kandi nta n’umwe mu bamuhungiraho uzahabwa igihano.
Isomo rya 2: Abanyefezi 5,21-32

Bavandimwe, mujye mworoherana kubera igitinyiro mufitive Kristu. Abagore borohere abagabo babo nk’aho babigirira Nyagasani; koko rero umugabo agenga umugore we, nk’uko Kristu agenga Kiliziya akanayibera umutwe ukiza umubiri wose. Nk’Uko rero Kiliziya yumvira Kristu, bityo n’abagore nibajye bumvira abagabo babo muri byose. Namwe bagabo, nimukunde abagore banyu nk’uko Kristu yakunze Kiliziya, maze akayitangira. Yarayitagatifuje, ayisukuza amazi n’ijambo ribiherekeza, kugira ngo ayihingutse imbere ye ibengerana, nta bwandu n’iminkanyari cyangwa indi nenge, ahubwo ari Kiliziya ntagatifu kandi itagira amakemwa. Nguko uko abagabo bagomba gukunda abagore babo, mbese nk’imibiri yabo bwite. Ukunda umugore we aba yikunze ubwe. Koko rero nta wigeze yanga umubiri we, ahubwo arawugaburira, akawitaho cyane mbese nk’uko na Kristu agenzereza Kiliziya. Muyobewe se ko turi ingingo z’umubiri we, (nk’uko Ibyanditswe bivuga ngo) «Nicyo gituma umugabo azasiga se na nyina, akifatanya n’umugore we, bakaba umubiri umwe». Iryo yobera rirakomeye. Cyakora ibyo mbivuze nzirikana Kristu na Kiliziya.

Ivanjili ya Mutagatifu Yohani 6,60-69

Abenshi mu bigishwa be bamaze kumwumva, baravuga bati «Aya magambo arahambaye, ni nde washobora kuyatega amatwi?» Yezu amenya ko abigishwa be bijujutiye ayo magambo, arababwira ati «Mbese ibyo birabatsitaje? Noneho ubwo hacura iki mubonye Umwana w’umuntu azamutse ajya aho yahoze mbere hose? Roho ni we ubeshaho, umubiri nta kavuro. Amagambo nababwiye aturuka kuri Roho, kandi agatanga ubugingo. Ariko muri mwe harimo abatemera.» Koko Yezu yari azi mbere hose abatemera, ndetse yari azi n’uzamugambanira. Arongera ati «Ngiyo impamvu yatumye mbabwira ko ari nta we ushobora kunsanga atabihawe na Data.» Kuva ubwo, benshi mu bigishwa be bavanamo akabo karenge, ntibongera kugendana na we ukundi. Nuko Yezu abwira ba Cumi na babiri, ati «Namwe se murashaka kwigendera?» Simoni Petero aramusubiza ati «Nyagasani, twasanga nde wundi, ko ari wowe ufite amagambo y’ubugingo bw’iteka. Twe twaremeye, kandi tuzi ko uri Intungane y’Imana.»