Isomo rya 1: Ivugururamategeko 4,1-2.6-8
None rero, Israheli, umva amategeko n’imigenzo mbigisha ubwanjye gukurikiza, maze muzabone kubaho no kwinjira mu gihugu Uhoraho Imana y’abasokuruza banyu abahaye ngo mukigarurire. Ntimuzagire icyo mwongera ku magambo y’amategeko mbahaye, ntimuzagire n’icyo mugabanyaho, kugira ngo mukomeze amategeko y’Uhoraho Imana yanyu mbashyikirije. Muzayakomereho, muzayakurikize; ni cyo kizatuma muba abanyabwenge mu maso y’amahanga. Abazabwirwa iby’aya mategeko yose, bazavuga bati « Ntakabuza, iri hanga rikomeye ritya rigomba kuba ari iry’abantu b’abanyabwenge kandi b’impuguke! » Koko se, hari irindi hanga rikomeye ryagira imana ziriba hafi nk’uko Uhoraho Imana yacu abigenza igihe cyose tumutabaje? Ni irihe hanga rikomeye ryagira amategeko n’imigenzo biboneye nk’iri Tegeko mbagejejeho uyu munsi?
Zaburi ya 14(15), 1a.2, 3bc-4ab, 4d.5
Uhoraho, ni nde ukwiye kwinjira mu Ngoro yawe,
Ni umuntu utajorwa mu mibereho ye,
agakurikiza ubutabera,
kandi akavugisha ukuri k’umutima we.
Ntagirire abandi nabi,
cyangwa ngo yihe gusebya mugenzi we.
Uwo muntu arebana agasuzuguro uwigize ruvumwa,
maze akubaha abatinya Uhoraho;
Nta bwo yivuguruza.
Iyo agurije undi, ntamutegaho urwunguko,
ntiyemera ruswa ngo arenganye utacumuye.
Ugenza atyo wese, azahora ari indatsimburwa.
Isomo rya 2: Yakobo 1,17-18.21b-22.27
Bavandimwe, icyitwa ingabire y’agaciro cyose, n’ituro rishyitse iryo ari ryo ryose, bikomoka mu ijuru ku Mubyeyi w’urumuri, we udahinduka kandi ntatume habaho umwijima uturutse ku mihindagurikire y’ibihe. Ni ku bwende bwe bwite yatwibyariye akoresheje ijambo rye ry’amanyakuri, kugira ngo tube imena mu biremwa bye. Mwakirane urugwiro ijambo ryababibwemo kandi rishobora kubakira. Mube abantu bagaragaza mu bikorwa ijambo ry’Imana, kuko kwishimira kuryumva byonyine ari ukwibeshya. Iyobokamana risukuye kandi ritagira amakemwa mu maso y’Imana Data ni iri ngiri: ni ugusura imfubyi n’abapfakazi mu magorwa yabo, kwirinda ubwandu bwose bwo kuri iyi si, kugira ngo ube umuziranenge.
Ivanjili ya Mutagatifu Mariko 7,1-8.14-15.21-23
Abafarizayi na bamwe mu bigishamategeko bari baturutse i Yeruzalemu, bateranira iruhande rwa Yezu. Babona bamwe mu bigishwa be barisha intoki zanduye, ari byo kuvuga zidakarabye. Koko rero, Abafarizayi n’Abayahudi bose ntibarya batabanje gukaraba ibiganza kugera mu nkokora, bakurikije akamenyero k’abakurambere, n’iyo bavuye mu materaniro, ntibarya batabanje kwitera amazi. Hariho kandi n’imigenzo myinshi bakurikiza iby’akarande, nko koza ibikombe, ibibindi, n’amasahani… Nuko rero, Abafarizayi n’abigishamategeko baramubaza bati « Ni iki gituma abigishwa bawe badakurikiza umuco w’abakurambere, bakarisha intoki zanduye? » Arabasubiza ati « Izayi yabahanuye neza, mwa ndyarya mwe! Nk’uko byanditswe ngo ‘Uyu muryango unyubahisha akarimi gusa, naho imitima yabo indi kure. Icyubahiro bampa ni amanjwe: inyigisho bigisha ni amategeko y’abantu gusa.’ Murenga ku itegeko ry’Imana mukibanda ku muco w’abantu. » Yongera guhamagara rubanda, arababwira ati « Nimutege amatwi mwese, kandi munyumve neza! Nta kintu kijya mu muntu giturutse inyuma kimuhumanya, ahubwo ikivuye mu muntu ni cyo kimuhumanya. Kuko mu mutima w’abantu ariho haturuka imigambi mibi: ubusambanyi, ubujura, ubwicanyi, ubuhabara; umururumba, ingeso mbi, ishyari, gutukana, ubwirasi n’amafuti. Ibyo bintu byose biva mu mutima, ni byo bihumanya umuntu. »