Isomo rya 1: Izayi 35,4-7a
Mubwire abakutse umutima, muti
«Nimukomere, mwoye gutinya; dore Imana yanyu.
Ije guhora abanzi banyu, ni cyo gihembo cyanyu.
Iraje ubwayo kubakiza.»
Nuko impumyi zizabone,
n’ibipfamatwi bizumve.
Abacumbagira bazasimbuke nk’impara,
n’iminwa y’ibiragi itere urwamo rw’ibyishimo.
Ubutayu buzavubukamo amasoko,
n’imigezi itembe ahantu h’amayaga.
Ubutaka butwika buzahinduka ikiyaga,
akarere kishwe n’inyota, kavubukemo amasoko y’amazi,
Zaburi 146(145),7.8-9a.9bc-10
Akarenganura abapfa akarengane,
abashonji akabaha umugati.
Uhoraho abohora imfungwa,
Uhoraho ahumura amaso y’impumyi,
Uhoraho agorora ingingo z’abahinamiranye,
Uhoraho agakunda ab’intungane.
Uhoraho arengera abavamahanga,
agashyigikira impfubyi n’umupfakazi,
ariko akayobagiza inzira z’ababi.
Uhoraho ni nyir’ingoma ubuziraherezo,
akaba Imana yawe, Siyoni,
uko ibihe bigenda bisimburana iteka.
Isomo rya 2: Yakobo 2,1-5
Bavandimwe, ntimukitiranye kwikundira abantu bamwe n’ukwemera mufite muri Nyagasani Yezu Kristu wisesuyeho ikuzo. Koko rero, niba mu ikoraniro ryanyu hinjiye umuntu ufite impeta za zahabu, wambaye neza cyane, hakinjira n’umukene wambaye imyenda y’ibishwangi, maze mukarangamira umuntu wambaye imyambaro myiza, mukamubwira muti «Wowe, icara muri uyu mwanya w’icyubahiro», naho umukene mukamubwira muti «Wowe hagarara hariya», cyangwa se «Wicare mu nsi y’akabaho nkandagizaho ibirenge byanjye», ubwo se ntimuba mwivanguye ubwanyu ? Ntimuba se mubaye abacamanza b’ibitekerezo bifutamye?
Nimwumve, bavandimwe nkunda! Mbese nyine, Imana si Yo yahisemo abakene muri iyi si, kugira ngo babe abakungahazwe mu kwemera, n’abagenerwamurage b’Ingoma Imana yasezeranyije abayikunda?
Ivanjili ya Mutagatifu Mariko 7,31-37
Yezu ava mu gihugu cya Tiri yambukiranya igihugu cya Sidoni, agaruka ku nyanja ya Galileya, yerekeje kuri Dekapoli. Nuko bamuzanira igipfamatwi kidedemanga, baramwinginga ngo amuramburireho ibiganza. Amuvana muri rubanda, amujyana ahitaruye, ashyira intoki ze mu matwi ye, nuko acira amacandwe ayamukoza ku rurimi. Hanyuma yubura amaso ayerekeje ku ijuru, asuhuza umutima ati «Efata», bikavuga ngo «Zibuka.» Ako kanya, amatwi ye arazibuka, n’ururimi rwe ruragobodoka, maze atangira kuvuga neza. Maze Yezu abihanangiriza kutagira uwo babibwira, nyamara uko abihanangiriza, akaba ari ko barushaho kubyamamaza. Bagatangara cyane bakavuga bati «Byose yabikoze neza; atuma ibipfamatwi byumva n’ibiragi bivuga.»