Amasomo yo ku cyumweru cya 25 B gisanzwe, giharwe

Isomo rya 1: Ubuhanga 2, 12. 17 -20

Abagome barabwirana bati  «Twibasire intungane kuko itubangamiye, ikarwanya ibikorwa byacu, ikanadushinja ko twarenze Amategeko, tugahemukira umuco mwiza badutoje. Nimureke turebe niba ibyo ivuga ari ukuri, dusuzume uko ibyaya bizarangira. Niba intungane ari umwana w’Imana koko, izayitabara iyigobotore mu nzara z’abanzi bayo. Tuyigeragereshe ibitutsi n’ibitotezo kugira ngo tumenye ubwiyumanganye bwayo, turebe n’ukwihangana kwayo. Nimureke tuyitange yicwe uruteye isoni kuko icyo gihe Imana izayihagararaho, dukurikije nanone uko ibyivugira.»

Zaburi ya 53 (54), 3-4, 5.7b, 6.8

R/ Nyagasani, banguka untabare, wowe buvunyi bwanjye n’umukiza wanjye.

Mana yanjye, girira izina ryawe maze untabare,

koresha ububasha bwawe maze undenganure !

Rwose Mana yanjye, umva isengesho ryanjye,

Utege amatwi amagambo nkubwira !

 

Kuko abanyamahanga bampagurukiye,

Abanyarugomo bakaba bahigiye kunyica :

Imana ntibayitayeho na busa,

Koresha ububasha bwawe maze ubatsembe !

 

None Imana ni yo intabaye,

Nyagasani ni we wenyine umbereye ikiramiro !

Nzagutura ibitambo mbikuye ku mutima,

Uhoraho, nzasingiza izina ryawe kuko ryuje ineza !

Isomo rya 2: Yakobo Intumwa 3, 16-18; 4,1-3

Bavandimwe, ahari ishyari n’ubucabiranya, haba umuvurungano n’ibikorwa bibi by’amoko yose. Naho ubuhanga bukomoka mu ijuru, icya mbere cyo ni ubuziranenge, ni ubunyamahoro, ni ubunyarugwiro n’ubunyampuhwe, bukaba busendereye ineza kandi bukarumbuka imbuto nziza, ntibugire aho bubogamira kandi ntibugire uburyarya. Imbuto y’ubutungane ibibwa mu mahoro, ku baharanira amahoro. Amakimbirane akomoka he? Cyangwa se intambara muri mwe zituruka he? Aho ibyo byose ntibyaba bituruka ku byifuzo byanyu, birwanira mu myanya y’umubiri wanyu ? Murararikira ariko ntimugire icyo mutunga; muri abicanyi n’ abanyeshyari nyamara nta cyo muronka ; murarwana kandi mukavurungana, ariko ntimugire icyo mugeraho kuko mutazi gusaba. Murasaba ariko ntimuronke, kuko ugusaba kwanyu nta kindi kugamije uretse gutagaguza ibyifuzo byanyu.

Ivanjili ya Mutagatifu Mariko 9,30-37

Muri icyo gihe, Yezu n’abigishwa be bambukiranya Galileya, ariko Yezu ntiyashakaga ko babimenya. Yigishaga abigishwa be ababwira  ati «Umwana w’umuntu agiye gushyirwa mu maboko y’abantu bakazamwica, ariko yamara gupfa akazazuka ku munsi wa gatatu,» Iryo jambo ariko ntibaryumva, batinya no kumubaza. Nuko bagera i Kafarinawumu. Bari mu nzu Yezu arababaza ati «Mu nzira mwajyaga impaka z’iki ?» Baraceceka kuko mu nzira bari bagiye impaka zo kumenya umukuru muri bo. Amaze kwicara ahamagara ba Cumi na babiri, arababwira ati «Ushaka kuba uwa mbere azigire uwa nyuma muri bose, abe n’umugaragu wa bose.» Nuko afata umwana amuhagarika hagati yabo, aramuhobera arababwira ati «Umuntu wese wakira umwana nk’uyu nguyu ari jye abigirira, ni jye aba yakiriye. Kandi unyakira wese si jyewe aba yakiriye, ahubwo aba yakiriye Uwantumye.»

Publié le