Isomo rya 1: Ibarura 11, 25-29
Uhoraho amanukira mu gacu, avugisha Musa. Ababanyaho muke mu mwuka wari muri Musa kugira ngo awuhe ba bakuru mirongo irindwi b’imiryango. Wa mwuka ubagezemo batangira guhanura ariko baza kurekeraho. Hari abagabo babiri Elidadi na Medadi, bari basigaye mu ngando. Bari mu murongo w’abagomba guhabwa umwuka, uretse ko batari basohotse ngo bajye ku ihema ry’ibonaniro. Ariko na bo umwuka ubajyaho, nuko bahanurira mu ngando. Umwana w’umuhungu aza yiruka abwira Musa, ati « Elidadi na Medadi barimo barahanurira mu ngando! » Yozuwe mwene Nuni wari umufasha wa Musa kuva mu buto bwe, aravuga ati « Shobuja Musa, babuze! » Musa aramusubiza ati « Waba se wabagiriye ishyari kubera jyewe? Iyaba Uhoraho yarasakaje umwuka we ku muryango we wose, maze bose bagahinduka abahanuzi! »
Zaburi ya 18 (19), 8, 10, 12-13, 14
Isomo rya 2: Ibaruwa ya Yakobo 5,1-6
Naho mwebwe abakungu, nimurire, muboroge kubera amakuba abategereje! Ubukungu bwanyu bwaraboze, imyambaro yanyu yaramunzwe; zahabu yanyu na feza byaguye ingese, kandi iyo ngese ni yo izabashinja, ikazatwika imibiri yanyu nk’umuriro. Ngaho mwihunikiye ubukungu muri iyi minsi y’indunduro! Umushahara w’abakozi basaruye imyaka mu murima wanyu mwarawubahuguje, none ngaha uravuza induru kandi n’imiborogo y’abo bakozi yageze mu matwi ya Nyagasani Umutegetsi w’ingabo. Kuri iyi si mwibereyeho mu murengwe no mu byishimo, kandi ku munsi batotezaga intungane, ntimwaretse kugwa ivutu. Mwaciriye urubanza rubi intungane, maze murayica, nyamara itabarwanyije.
Ivanjili ya Mariko 9,38-43.45.47-48
Yohani aramubwira ati « Mwigisha, twabonye umuntu wirukana roho mbi mu izina ryawe kandi atadukurikira; turabimubuza kuko atadukurikira. » Yezu ati « Mwibimubuza, kuko nta muntu ushobora gukora igitangaza mu izina ryanjye, maze ngo ahindukire amvuge nabi. Utaturwanya wese ari kumwe natwe. Umuntu wese uzabaha ikirahuri cy’amazi yo kunywa abitewe n’uko muri aba Kristu, ndababwira ukuri, ntazabura ibihembo. Ariko nihagira ugusha mu cyaha umwe muri aba bato bemera, ikimukwiye ni uko bamuhambira ku ijosi urusyo rusheshwa n’indogobe, bakamuroha mu nyanja. Niba ikiganza cyawe kigutera gukora icyaha, ugice, kuko ikiruta ari ukwinjirana akanimfu mu bugingo. Niba ikirenge cyawe kigutera gukora icyaha, ugice, kuko ikiruta ari ukwinjira mu bugingo ucumbagira. Niba ijisho ryawe rigutera gukora icyaha, rinoboremo; kuko ikiruta ari uko wakwinjirana rimwe mu Ngoma y’Imana, aho kwinjirana yombi mu nyenga, aho urunyo rudapfa, n’umuriro ntuzime.