Amasomo yo ku cyumweru cya 27 B gisanzwe, giharwe

Isomo rya 1: Intangiriro 2,18-24a

Nuko Uhoraho Imana aravuga ati « Si byiza ko Muntu aba wenyine, ngiye kumugenera umufasha bakwiranye. » Uhoraho Imana abumba mu gitaka inyamaswa zose zo mu kirere, azizanira Muntu ngo arebe uko Muntu azita amazina, maze ikinyabuzima cyose kigira izina cyiswe na we. Muntu yita amazina ibitungwa byose, n’inyoni zo mu kirere, n’inyamaswa zose zo mu ishyamba. Ariko Muntu ntiyabonamo umufasha bakwiranye. Nuko Uhoraho Imana atera muntu gusinzira ibitotsi bikomeye, arasinzira; afata rumwe mu mbavu ze, maze asubiranya umubiri. Urwo rubavu Uhoraho Imana avanye mu mbavu ze, maze asubiranya umubiri. Urwo rubavu Uhoraho Imana avanye mu mugabo, akoramo umugore, umugore amushyira umugabo. Umugabo ariyamira aravuga ati « Noneho dore igufwa ryo mu magufwa yanjye, n’umubiri uvuye mu mubiri wanjye; uyu azitwa umugore, kuko mu mugabo ariho avuye. » Nicyo gituma umugabo asiga se na nyina, akizirika ku mugore we, bakaba umubiri umwe.

Zaburi ya 127 (128), 1-2, 3, 4-6

Hahirwa umuntu wese utinya Uhoraho,
agakurikira inzira ze!
 
Uzatungwa n’ibivuye mu maboko yawe,
uzahirwe kandi byose bigutunganire.
Umugore wawe azamera nk’umuzabibu,
warumbukiye mu nzu yawe;
abana bawe bazamera nk’ingemwe z’imitini,
zikikije ameza yawe.
 
Nguko uko ahabwa umugisha,
umuntu utinya Uhoraho.
Uhoraho araguhere umugisha i Siyoni,
unagirire amahirwe muri Yeruzalemu,
iminsi yose y’ubugingo bwawe,
maze uzabone abana b’abana bawe!
 
Amahoro arakaba kuri Israheli!

Isomo rya 2: Abahebureyi 2,9-11

Nyamara dore icyo tubona: Yezu uwo, wagizwe muto ku bamalayika mu gihe kigufi, ubu kubera ko yababaye agapfa, tumubona atamirije ikamba ry’ikuzo n’icyubahiro. Bityo, ku bw’ineza y’Imana, urupfu yigabije rwagiriye buri muntu akamaro. Mu by’ukuri, byari bikwiye ko Imana, Yo irema byose ikabibeshaho, igira ikirenga Umwana wayo – ari we uburokorwe bwose buturukaho -, imunyujije mu bubabare, ngo ibonereho kwigarurira abana batabarika basangira ikuzo ryayo. Koko rero utagatifuza n’abatagatifujwe basangiye inkomoko, bigatuma adashidikanya kubita abavandimwe.

Ivanjili ya Mutagatifu Mariko 10,2-16

Abafarizayi baramwegera, maze bamubaza niba umugabo afite uruhushya rwo gusenda umugore we, ariko bamwinja. Arababwira ati « Musa yabategetse iki? » Baramusubiza bati « Musa yemereye umugabo kwandika icyemezo cyo gusenda umugore , akabona kumusezerera. » Yezu arababwira ati « Icyamuteye kwandika iryo tegeko, ni uko umutima wanyu unangiye. Naho mu ntangiriro y’isi, ‘Imana yaremye umugabo n’umugore; ni yo mpamvu umugabo azasiga se na nyina, akifatanya n’umugore we, maze bombi bakaba umubiri umwe.’ Bityo ntibaba bakiri babiri, ahubwo baba ari umubiri umwe. Nuko rero ntihakagire umuntu utandukanya icyo Imana yafatanyije. » Basubiye imuhora, abigishwa bongera kumusobanuza ibyerekeye iyo ngingo. Arababwira ati « Koko umugabo usenda umugore we akazana undi aba asambana; umugore na we utandukana n’umugabo we agacyurwa n’undi, aba asambana. » Nuko bamuzanira abana bato ngo abakoreho, maze abigishwa barabakabukira. Yezu abibonye ararakara, maze arababwira ati « Nimureke abana bansange », mwibabuza, kuko Ingoma y’Imana ari iy’abameze nka bo. Ndababwira ukuri: umuntu wese utazakira Ingoma y’Imana nk’umwana, ntazayinjiramo bibaho. » Nuko arabahobera, abasabira umugisha abashyizeho ibiganza.

Publié le