Amasomo ya Misa ku cyumweru cya 27 gisanzwe, Umwaka A

Isomo rya 1: Igitabo cy’umuhanuzi Izayi 5,1-7

Reka ndirimbire incuti yanjye,
indirimbo y’uwo nkunda n’iy’umuzabibu we.
Inkoramutima yanjye yari ifite umuzabibu, ku musozi urumbuka.
Atabira ubutaka, abukuramo amabuye,
abuteramo ingemwe z’indobanure.
Hagati mu muzabibu yubakamo umunara, acukuramo n’urwengero.
Yizeraga ko uzera imbuto nziza, ariko wo wera imbuto mbi.
None rero, baturage ba Yeruzalemu, namwe bantu bo muri Yuda,
nimunkiranure n’umuzabibu wanjye.
Icyo nagombaga gukorera umuzabibu wanjye,
nkaba ntaragikoze ni iki ?
Ko nari nywizeyeho imbuto nziza, ni kuki weze imbuto mbi?
 
Reka rero mbabwire uko nzagenzereza umuzabibu wanjye:
nzawambura uruzitiro, maze wonwe;
nsenye urukuta rwawo, bawunyukanyuke.
Nzawureka ube ikigunda, ntuzicirwa cyangwa ngo uhingirwe,
uzameremo amahwa n’imifatangwe,
nzabuze n’ibicu kuwugushaho imvura.
 
Umuzabibu w’Uhoraho Umugaba w’ingabo, ni inzu ya Israheli,
ingemwe z’indobanure yakundaga, zikaba abantu bo muri Yuda.
Yari abatezeho ubutungane, none baratemagurana!
Yari abategerejeho ubutabera,
none abatishoboye baracura imiborogo!

Zaburi ya  79(80), 9-10, 13-14, 15-16a, 19-20

Mu Misiri wahagemuye umuzabibu,

wirukana amahanga, ngo wongere uwutere;

wawukijije ibyari biwubambiye,

na wo ushora imizi, ukwira igihugu cyose.

 

Ni kuki waciye icyuho mu ruzitiro rwawo,

ukaba usoromwa n’abahisi n’abagenzi;

amasatura ava mu ishyamba akawonona,

n’inyamaswa z’agasozi zikawurisha?

 

Uhoraho, Mugaba w’ingabo, dukundire, ugaruke,

urebere mu ijuru, witegereze,

maze utabare uwo muzabibu;

urengere igishyitsi witereye,

 

Bityo ntituzongera kuguhungaho,

uzatubeshaho, twiyambaze izina ryawe.

 

Uhoraho, Mugaba w’ingabo, tuzahure,

ubengeranishe uruhanga rwawe, maze dukire.

Isomo rya 2: Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi 4,6-9

Bavandimwe, ntimugire ikibahagarika umutima, ahubwo nimumenyeshe Imana icyo mukeneye cyose, muyisenga, muyinginga, munayishimira. Maze amahoro y’Imana arenze icyitwa ubwenge cyose, ahore mu mitima no mu bitekerezo byanyu, muri Kristu Yezu.

Ahasigaye, bavandimwe, icyitwa icy’ukuri cyose kimwe n’igikwiye kubahwa, igitunganye, ikitagira inenge, igikwiye gukundwa no kuratwa, mbese icyitwa ingeso nziza cyose kandi gikwiriye ishimwe, abe ari cyo muharanira. Ibyo nabigishije kandi mwemeye, ibyo mwanyumvanye kandi mwambonanye, mujye mubikora, maze Imana y’amahoro izahorane namwe.

Ivanjili ya Mutagatifu Matayo 21,33-43

Nimwumve undi mugani. Habayeho umuntu wari ufite umurima, awuhingamo imizabibu, awuzengurutsa uruzitiro, acukuramo urwengero, yubakamo n’umunara w’abararirizi, awatira abahinzi, maze yigira mu rugendo. Igihe cy’isarura cyegereje, atuma abagaragu be ku bahinzi, kugira ngo bahabwe ibyatamurima. Ariko abahinzi bafata abagaragu be, umwe baramukubita, undi baramwica, undi bamutera amabuye. Nuko arongera yohereza abandi bagaragu baruta aba mbere ubwinshi, na bo babagenza batyo. Hanyuma abatumaho umwana we, yibwira ati ’Umwana wanjye we nta cyo bazamutwara.’ Ariko abahinzi babonye umwana we, barabwirana bati ‘Dore uzamuzungura; nimuze tumwice, maze tuzazungure ibye!’ Nuko baramufata, bamwigiza hirya y’imizabibu, baramwica. Aho nyir’imizabibu azahindukirira, azagenzereza ate abo bahinzi?»
Baramusubiza bati «Abo batindi, azabica urw’abagome, maze imizabibu ye ayatire abandi bahinzi bazajya bamuha ibyatamurima uko isarura rigeze.» Nuko Yezu arababwira ati «Ntimwigeze musoma mu Byanditswe ngo ‘Ibuye ryajugunywe n’abubatsi ryabaye insanganyarukuta; icyo gikorwa cya Nyagasani cyatubereye igitangaza.’ Ni cyo gituma mbabwira nti ’Ingoma y’Imana muzayinyagwa, maze ihabwe ihanga rizayibyaza imbuto.’
Publié le