Isomo rya 1: Ubuhanga 7, 7-11
Nasabye ubushishozi ndabuhabwa; ndambaza maze umwuka w’Ubuhanga unzamo. Ni bwo nahisemo mbugurana inkoni n’intebe bya cyami, nsanga ubukungu nta cyo bumaze, ubugereranyije n’Ubuhanga. Siniruhije mbugereranya n’ibuye ry’agaciro, kuko zahabu y’isi yose ari nk’umusenyi ungana urwara, naho feza ikaba nk’icyondo uyigereranyije na bwo. Nabukunze kuruta ubuzima n’ubwiza bw’umubiri, kandi nabuhisemo bundutira urumuri, kuko icyezezi cyabwo kitagabanuka. Ariko kubana na bwo byanzaniye ibyiza byose icyarimwe, bwari bucigatiye mu biganza ubukungu hutagira Ingano.
Zaburi ya 89 (90), 12-13, 14-15, 16-17
R/ Nyagasani, utugwirize ineza yawe kugira ngo duhimbarwe.
Utwumvishe ko iminsi yacu ibaze,
bityo tuzagire umutima ushishoza.
Uhoraho, tugarukire!Uzaturakarira na ryari?
Babarira abagaragu bawe.
Utugwirize ineza yawe kuva mu gitondo,
kugira ngo duhimbarwe iminsi yose y’ubugingo bwacu.
Udushimishe mu minsi ingana n’iyo waduhannyemo,
n’imyaka ingana n’iyo twababayemo!
Ibikorwa byawe nibigaragarire abagaragu bawe,
n’ubuhangare bwawe bwiyereke abana babo!
Nyagasani Mana yacu, utugaragarize ubugwaneza bwawe,
ukomeze imirimo y’amaboko yacu,
kandi uyihe kugira akamaro karambye!
Isomo rya 2: Abahebureyi 4, 12-13
Bavandimwe, koko Ijambo ry’Imana ni irinyabuzima, ni irinyabushobozi kandi riratyaye kurusha inkota y’amugi abiri. Riracengera kugeza aho umutima n’ubwenge bitandukanira, hagati y’ingingo n’imisokoro; rigasobanura ibyifuzo n’ibitekerezo byihishe muri muntu. Nta kiremwa na kimwe kiribera intaboneka, ahubwo byose biratamuruye kandi biritaragaje mu maso y’Uwo tuzagomba kumurikira ibyacu.
Ivanjili ya Mutagatifu Mariko 10, 17-30
Muri icyo gihe, Yezu agihaguruka umuntu aza yiruka amupfukama imbere, aramubaza ati «Mwigisha mwiza, nkore iki kugira ngo nzabone ubugingo bw’iteka ho umurage?» Yezu aramubwira ati «Kuki unyita mwiza? Nta mwiza ubaho, keretse Imana yonyine. Uzi amategeko: ntuzice, ntuzasambane, ntuzibe, ntuzahamye ibinyoma, ntuzagirire abandi nabi, urajye wubaha so na nyoko.» Uwo muntu aramusubiza ati «Mwigisha, ibyo byose nabikurikije kuva mu buto bwanjye.» Yezu aramwitegereza yumva amukunze; aramubwira ati «Ubuze ikintu kimwe gusa: genda ugurishe ibyo utunze ubihe abakene, uzagira ubukire mu ijuru, hanyuma uze unkurikire.» We ariko abyumvise arasuherwa, agenda ababaye kuko yari atunze ibintu byinshi. Nuko Yezu araranganya amaso, abwira abigishwa be ati «Mbega ukuntu kuzinjira mu Ngoma y’Imana biruhije ku bakungu!» Abigishwa batangazwa n’ayo magambo; Yezu ariko abibasubiriramo ati «Bana banjye, mbega ukuntu biruhije kwinjira mu Ngoma y’Imana. Byoroheye ingamiya guca mu mwenge w’urushinge, kurusha uko byoroheye umukungu kwinjira mu Ngoma iImana!» Abigishwa barushaho gutangara barabazanya bati «Ubwo se ni nde ushobora kurokoka?» Yezu arabitegereza maze arababwira ati «Ku bantu ntibishoboka, ariko ku Mana birashoboka kuko nta kinanira Imana.» Nuko Petero araterura, aramubwira ati «Dore twebwe twasize byose turagukurikira.» Yezu arasubiza ati «Ndababwira ukuri, nta we uzaba yarasize urugo, cyangwa abavandimwe be, cyangwa bashiki be, cyangwa nyina, cyangwa se, cyangwa abana, cyangwa isambu ye ari jye abigirira n’Inkuru Nziza, ngo abure kwiturwa karijana muri iki gihe, ari amazu, ari abavandimwe, ari na bashiki be, na ba nyina, n’abana n’amasambu, ariko n’ibitotezo bitabuze, kandi no mu gihe kizaza akaziturwa ubugingo bw’iteka.»