Amasomo yo ku cyumweru cya 29 B gisanzwe, giharwe

Isomo rya 1: Izayi 53,10-11

Uhoraho yashatse kujanjaguza Umugaragu we imibabaro, kandi namara gutura ubuzima bwe ho impongano z’ibyaha, azabona abamukomokaho, azarambe, maze azuzuze atyo umugambi w’Uhoraho. Nyuma y’iyo mibabaro yose azabona urumuri, azanezerwe; namara kumenyekana ko ari intungane, azageza benshi ku butungane. Umugaragu wanjye azakiranura imbaga y’ abantu, kuko yikoreye ubwe ibicumuro byabo.

Zaburi ya 32 (33),4-5,18-19,20.22

R/ Uhoraho, ineza yawe iraduhoreho, nk’uko amizero yacu agushingiyeho.

Koko ijambo ry’Uhoraho ni intagorama,

n’ibikorwa bye byose bikaba indahinyuka.

Akunda ubutungane n’ubutabera,

isi yuzuye ineza y’Uhoraho.

 

Uhoraho aragira abamwubaha,

akita ku biringira impuhwe ze,

kugira ngo abakize urupfu,

anababesheho mu gihe cy’inzara.

 

Twebwe rero twizigiye Uhoraho,

ni we buvunyi wacu n’ingabo idukingira.

Uhoraho, ineza yawe iraduhoreho,

nk’uko amizero yacu agushingiyeho.

Isomo rya 2: Abahebureyi 4,14-16

Bavandimwe, ubwo dufite Umuherezagitambo mukuru uhe­buje watashye mu ijuru, Yezu Umwana w’Imana, nitwikomeze­mo ukwemera. Koko rero ntidufite Umuherezagitambo muku­ru wananirwa kudutabara mu ntege nke zacu; yageragejwe muri byose ku buryo bumwe natwe, ariko ntiyatsindwa n’icya­ha. Nitwegerane rero ubwizere intebe ya Nyir’ineza kugira ngo tugirirwe impuhwe, kandi duhabwe imbaraga zizadufasha igihe kigeze.

Ivanjili ya Mutagatifu Mariko 10, 35-45 

Muri icyo gihe, Yakobo na Yohani bene Zebedeyi begera Yezu baramubwira bati «Mwigisha, turashaka ko udukorera icyo tugiye kugusaba.» Arababaza ati «Murashaka ko mbakorera iki ?» Baramusubiza bati «Uraduhe kuzicarana nawe, umwe iburyo, undi ibumoso mu ikuzo ryawe.» Yezu arababwira ati «Ntimuzi icyo musaba. Mushobora se kunywera ku nkongoro nzanyweraho, cyangwa se guhabwa batisimu nzahabwa?» Baramusubiza bati «Turabishobora!» Yezu arababwira ati «Koko inkongoro nzanyweraho muzayinywesha, na batisimu nzahabwa muzayihabwa; Naho ibyo kwicara iburyo bwanjye cyangwa ibumoso bwanjye si jye ubitanga; bizahabwa ababi­genewe.» Abandi uko ari icumi babyumvise, batangira kurakarira Yakobo na Yohani. Yezu arabahamagara arababwira ati «Muzi ko abahawe kugenga amahanga bayagenga uko bashatse, kandi ko abatware bayo bayategekesha agahato. Kuri mwebwe rero si ko bimeze. Ahubwo ushaka kuba mukuru muri mwe, ajye yigira umugaragu wanyu, maze ushaka kuba uwa mbere, yihindure umucakara wa bose. Dore n’Umwana w’umuntu ntiyazanywe no gukorerwa, ahubwo yazanywe no gukorera abandi, no gutanga ubugingo bwe ngo bube incungu ya benshi.» 

Publié le