Isomo rya 1: Izayi 40, 1-5.9-11
Nimuhumurize umuryango wanjye, nimuwuhumurize
— ni ko Imana ivuze —
nimukomeze Yeruzalemu;
muyimenyeshe ko ubucakara bwayo burangiye,
igihano cyayo kikaba gihanaguwe ;
Uhoraho yayihannye yihanukiriye,
kubera amakosa yayo.
Ijwi rirarangurura riti
«Nimutegure mu butayu inzira y’Uhoraho,
muringanirize Imana yacu umuhanda ahantu h’amayaga.
Akabande kose gasibanganywe,
umusozi wose n’akanunga kose bisizwe,
n’imanga ihinduke ikibaya.
Nuko ikuzo ry’Uhoraho rizigaragaze,
ibinyamubiri byose bizaribonere icyarimwe,
bimenye ko Uhoraho yavuze.»
Naho wowe, zamuka ku musozi muremure,
urangurure ijwi, wowe uzaniye Siyoni inkuru nziza,
ntutinye, wowe ntumwa y’inkuru nziza igenewe Yeruzalemu !
Rangurura ijwi ubwire imigi ya Yuda uti
«Dore Imana yanyu!»
Ni byo koko, dore Nyagasani Imana !
Araje n’imbaraga nyinshi,
afite amaboko, aje gutegeka;
dore azanye n’iminyago,
abo yatabaye bamubanje imbere.
Ameze nk’umushumba uragiye ubushyo,
akabwegeranya n’ukuboko kwe ;
abana b’intama akabatwara mu gituza cye,
intama z’imbyeyi akazemera mu rwuri rutoshye.
Zaburi ya 84 (85), 9ab.10, 11-12, 13-14
Ndashaka kumva icyo Uhoraho Imana avuze;
aravuga iby’amahoro y’umuryango we n’abayoboke be,
Koko ubuvunyi bwe buba hafi y’abamutinya,
kugira ngo ikuzo rye rigume mu gihugu cyacu.
Impuhwe n’ubudahemuka byarahuriranye,
ubutabera n’amahoro birahoberana.
Ubudahemuka buzamera busagambe ku isi,
maze ubutabera bubururukireho buva mu ijuru.
Uhoraho ubwe azabaha ihirwe,
maze isi yacu izarumbuke imbuto.
Ubutabera buzamugenda imbere,
n’intambwe ze zigaragaze inzira.
Isomo rya 2: Ibaruwa ya 2 ya Petero 3,8-14
Nyamara rero, nkoramutima zanjye, hari ikintu mutagomba kwibagirwa: ni uko kuri Nyagasani umunsi umwe ari nk’imyaka igihumbi, n’imyaka igihumbi ikaba nk’umunsi umwe. None rero, Nyagasani ntatinze kurangiza isezerano rye, nk’uko bamwe biha kuvuga ko yatinze; mu by’ukuri ni mwebwe yihanganira, kuko adashaka ko hagira n’umwe worama, ahubwo ko bose bisubiraho, bakamugarukira.
Umunsi wa Nyagasani uzaza nk’umujura; uwo munsi ijuru rizazimirana n’urusaku rukaze, ibiririmo byose bizakongokeshwe n’umuriro; maze isi n’ibiyiriho byose bizagurumane. Ubwo rero ibyo byose bigomba kurimbuka kuri ubwo buryo, nimwumve uko imyifatire yanyu igomba kumera. Nimurangwe n’imigenzereze itunganye, mwubahe Imana, mwebwe abategereje kandi mugashaka gutebutsa umunsi w’Imana, umunsi uzatuma ijuru rizimira rigakongokeshwa n’umuriro, n’ibiririmo byose bikazayoka. Ariko nk’uko Imana yabisezeranye, dutegereje ijuru rishya n’isi nshya, aho ubutungane buzatura. Ni yo mpamvu, nkoramutima zanjye, mu gihe mugitegereje ibyo, mugomba gukora uko mushoboye kose kugira ngo Nyagasani azabasange mu mahoro, muri abaziranenge n’inyangamugayo.
Ivanjili ya Mutagatifu Mariko 1,1-8
Intangiriro y’Inkuru Nziza ya Yezu Kristu, Umwana w’Imana. Mu gitabo cya Izayi umuhanuzi, handitswemo ngo
«Dore nohereje intumwa yanjye mbere yawe,
kugira ngo izagutegurire inzira.
Ni ijwi ry’uvugira mu butayu aranguruye ati
‘Nimutegure inzira ya Nyagasani,
muringanize aho azanyura!’»
Nuko Yohani Batisita atunguka mu butayu yamamaza mu bantu batisimu yo kwisubiraho kugira ngo bakire ibyaha. Maze intara yose ya Yudeya ikagenda imugana, n’abaturage bose ba Yeruzalemu. Nuko bakabatizwa na we mu ruzi rwa Yorudani, babanje kwirega ibyaha byabo.
Yohani yambaraga umwenda uboheshejwe ubwoya bw’ingamiya, agakenyeza umukoba; yatungwaga n’isanane n’ubuki bw’ubuhura. Yamamazaga avuga ati «Uje ankurikiye andusha ububasha; sinkwiye no kunama ngo mfundure udushumi tw’inkweto ze. Jyewe nababatirishije amazi, naho We azababatirisha Roho Mutagatifu.»