Amasomo ya Misa yo ku cyumweru cya 3 cy’Igisibo, B

Isomo rya 1: Iyimukamisiri 20, 1-17

Ku musozi wa Sinayi, Imana ivuga aya magambo yose iti «Ni jyewe Uhoraho Imana yawe wagukuye mu gihugu cya Misiri, mu nzu y’ubucakara: Nta mana zindi uzagira kereka jyewe. Ntuzikorere ishusho ry’iribazanyo cyangwa se ikindi kibonetse cyose; cyaba gisa n’ibiri hejuru mu kirere cyangwa n’ibiri hasi ku isi, cyangwa se n’ibiri mu mazi akikije isi. Ntuzapfukame imbere y’ibyo bigirwamana kandi ntuzabiyoboke;kuko Imana yawe ari jyewe Uhoraho, nkaba Imana ifuha, ihanira icyaha cy’ababyeyi mu bana babo, kugeza mu gisekuna cya gatatu no mu cya kane cy’abanyanga, nyamara abankunda bagakurikiza amategeko yanjye, mbagaragariza ubudahemuka bwanjye ingoma ibihumbi.

Ntuzavuge izina ry’Uhoraho Imana yawe mu bintu by’amanjwe, kuko Uhoraho atazareka guhana uzaba yavuze izina rye mu bintu by’amanjwe.

Urajye wibuka umunsi w’isabato, uwegurire Imana. Uzakore imirimo yawe yose mu minsi itandatu, naho uwa karindwi ni isabato y’Uhoraho Imana yawe; ntuzagire umurimo n’umwe ukora: ari wowe, ari umuhungu wawe, ari umukobwa wawe, ari umugaragu wawe, ari umuja wawe, ari itungo ryawe, ari n’ umusuhuke waje iwanyu, Kuko mu minsi itandatu Uhoraho yahanze ijuru n’isi, inyanja n’ibiyirimo byose, maze akaruhuka ku munsi wa karindwi. Ni cyo cyatumye Uhoraho aha umugisha umunsi w’isabato, akawiyegurira. Wubahe so na nyoko, kugira ngo uzarambe mu gihugu Uhoraho Imana yawe aguhaye.

Ntuzice umuntu.

Ntuzasambane.

Ntuzatware umuntu ngo umugire uwawe ku ngufu.

Ntuzavuge ibinyoma ubeshyera mugenzi wawe.

Ntuzararikire inzu ya mugenzi wawe, ntuzararikire umugore wa mugenzi wawe, cyangwa umugaragu we cyangwa umuja we, cyangwa inka ye cyangwa indogobe ye, mbese ikintu cya mugenzi wawe icyo ari cyo cyose.»

 Zaburi ya 18(19), 8, 9,10,11

 R/ Nyagasani, ni wowe ufite amagambo y’ubugingo bw’iteka.

 Itegeko ry’Uhoraho ni indakemwa,

rikaramira umutima.

Amabwiriza y’Uhoraho ni amanyakuri,

abacisha make akabungura ubwenge.

 

Amateka y’Uhoraho araboneye,

akanezereza umutima.

Amategeko y’Uhoraho ni uruhehemure,

akamurikira umuntu.

 

Igitinyiro cy’Uhoraho kiraboneye,

kigahoraho iteka ryose.

Ibyo Uhoraho yemeje ni amanyakuri,

byose biba bitunganye.

Bikwiriye kwifuzwa kurusha zahabu,

kurusha ikirundo cya zahabu iyunguruye.

Biryohereye kurusha ubuki,

kurusha ubuki bw’umushongi bukiva mu binyagu!

 Isomo rya 2: 1 Abanyakorinti 1,22-25

Bavandimwe, mu gihe Abayahudi bigomba ibitangaza, Abagereki bo bashimikiriye iby’ubuhanga, twebweho twamamaza Kristu wabambwe ku musaraba, bigashengura Abayahudi kandi bikitwa ibisazi ku Bagereki. Naho ku batowe, baba Abayahudi cyangwa Abagereki, Kristu uwo ni we bubasha bw’Imana n’ubuhanga bwayo. Kuko icyakwitwa ibisazi ariko giturutse ku Mana gitambutse kure ubuhanga bw’abantu, kandi icyakwitwa intege nke giturutse ku Mana gisumbye imbaraga z’abantu.

Ivanjili ya Mutagatifu Yohani 2,13-25

Muri icyo gihe, Pasika y’Abayahudi yari yegereje; Yezu azamuka ajya i Yeruzalemu. Asanga mu Ngoro y’lmana hari abantu bahagurira ibimasa, n’intama n’inuma, n’abicaye bavunja ibiceri. Nuko aboha imigozi mo ikiboko bakubitisha, bose abasuka hanze y’Ingoro, yirukanamo n’intama n’ibimasa; anyanyagiza ibiceri by’abavunjaga, ahirika n’ameza yabo. Abwira abacuruzaga inuma ati «Nimuzikure aha ngaha; inzu ya Data mwiyigira inzu y’ubucuruzi!» Nuko abigishwa be bibuka ko handitswe ngo «Ishyaka mfitiye Ingoro yawe riramparanya.» Nuko Abayahudi baramubaza bati «Utanze kimenyetso ki gitumye wiha kugira utyo?» Yezu arabasubiza ati «Nimusenye iyi Ngoro, mu minsi itatu nzaba nongeye kuyubaka.» Abayahudi baramubwira bati «Kubaka iyi Ngoro byamaze imyaka mirongo ine n’itandatu, none wowe ngo wayihagarika mu minsi itatu?» lyo ngoro Yezu yavugaga, yari umubiri we. Amaze kuzuka ava mubapfuye, abigishwa be bibutse ko yari yarabivuze, nuko bemera Ibyanditswe, bemera n’ijambo Yezu yari yaravuze. Igihe yari i Yeruzalemu mu minsi mikuru ya Pasika, abantu benshi babonye ibimenyetso yatangaga bemera izina rye. Nyamara Yezu ubwe ntiyabizeraga kuko yari abazi bose, kandi ntiyari akeneye umuntu wo kumubwira ikiri muri muntu, kuko ubwe asanzwe azi imigambi ya buri muntu.

Publié le