Isomo rya 1: Igitabo cy’Iyimukamisiri 22,20-26
Ntuzanyunyuze imitsi y’umusuhuke cyangwa ngo umukandamize, kuko namwe mwabaye abasuhuke mu gihugu cya Misiri.
Ntimuzagirire nabi umupfakazi cyangwa imfubyi. Numugirira nabi akantakira, nzumva amaganya ye, maze uburakari bwanjye bugurumane, mbamarire ku nkota, abagore banyu bapfakare, n’abana banyu babe imfubyi.
Niba ugurije amafeza umuntu wo mu muryango wanjye, cyane cyane umutindi muturanye, ntuzamugenzereze nk’abaharanira gukira vuba: ntuzamushakeho urwunguko. Niba igishura cya mugenzi wawe ugitwayeho ingwate, uzakimusubize mbere y’uko izuba rirenga; kuko ari cyo kiringiti cye rukumbi, n’umwambaro yifubika. None se yaryama mu ki? Nantakambira nzamwumva, kuko jyeweho ndi umunyampuhwe.
Zaburi 17(18), 2-3, 4.20, 47.51ab
Uhoraho, ndagukunda, wowe mbaraga zanjye!
Uhoraho ni we rutare rwanjye, n’ibirindiro byanjye,
akaba n’umurengezi wanjye.
Ni Imana yanjye, n’urutare mpungiramo,
akaba ingabo inkingira, n’intwaro nkesha gutsinda;
ni na we buhungiro bwanjye budahangarwa.
Natabaje Uhoraho, Nyakuberwa n’ibisingizo,
maze mbasha gutsinda abanzi banjye.
arangobotora, anshyira ahantu hisanzuye,
nuko arankiza, kuko ankunda.
Uhoraho arakabaho! We Rutare nisunga, aragasingizwa!
Imana nkesha umukiro niharirwe umutsindo,
mvuga nti «Agwiriza imitsindo umwami yimitse,
agatonesha uwo yasize amavuta y’ubutore.
Isomo rya 2: 1 Abanyatesaloniki 1, 5-10
Bavandimwe, mwese muri abana b’urumuri n’ab’amanywa; ntituri ab’ijoro n’ab’umwijima. None rero, ntitugasinzire nk’abandi, ahubwo tube maso kandi twirinde gutwarwa n’irari. Abashaka gusinzira, nijoro ni ho basinzira; n’abasinda, nijoro ni ho basinda; naho twebwe, ubwo turi ab’amanywa, tujye twiramira, kandi twambare intwaro z’Imana, ukwemera n’urukundo bibe ikoti ry’intamenwa, amizero y’uko tuzakizwa abe nk’ingofero y’icyuma.
Erega Imana ntiyatugeneye kurimburwa n’uburakari bwayo, ahubwo yatugeneye kuronka umukiro dukesha Umwami Yezu Kristu wadupfiriye kugira ngo, twaba bazima cyangwa twaba twarapfuye, duhore twunze ubumwe na we.
Ivanjili ya Mutagatifu Matayo 22,34-40
Abafarizayi bumvise ko yazibye akanwa k’Abasaduseyi, barakorana. Maze umwe muri bo wari umwigishamategeko amubaza amwinja, ati «Mwigisha, itegeko riruta ayandi ni irihe?» Aramubwira ati «Uzakunde Nyagasani, Imana yawe, n’umutima wawe wose, n’amagara yawe yose, n’ubwenge bwawe bwose. Iryo ni itegeko riruta ayandi kandi ni ryo rya mbere. Irya kabiri risa na ryo: Urajye ukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda. Muri ayo mategeko uko ari abiri, habumbiyemo andi yose n’ibyo Abahanuzi bavuze.»