Amasomo yo ku cyumweru cya 33 gisanzwe, A

Isomo rya 1: Imigani 31,10-13.19-20.30-31

Umugore w’umutima azabonwa na nde ?

Ko asumbije agaciro amasaro meza!

Umugabo we amwiringira abikuye ku mutima,

maze agakunda agatunganirwa.

Uwo mugore aramunezereza,

na rimwe ntajya amutenguha,

iminsi yose y’ubuzima bwe.

Ashakashaka ubudodo n’ubuhivu bworoshye,

maze intoki ze zigashishikarira kuboha.

Ikiganza cye agicyamurira ku rubohero,

maze intoki ze zigasingira ikizingo cy’ubudodo.

Amaboko ye ayaramburira abakene,

akagirira ubuntu ababuraniwe.

Ikimero kirashukana n’uburanga bugashonga,

ahubwo umugore utinya Uhoraho ni we ukwiye kuratwa.

Mujye mumwegurira ibyavuye mu kuboko kwe,

kandi aratirwe mu ruhame ibyo yakoze!

 

 Zaburi ya 127 (128), 1-2, 3, 4.5c.6a

 

Hahirwa umuntu wese utinya Uhoraho,

agakurikira inzira ze!

Uzatungwa n’ibivuye mu maboko yawe,

uzahirwe kandi byose bigutunganire.

Umugore wawe azamera nk’umuzabibu,

warumbukiye mu nzu yawe;

abana bawe bazamera nk’ingemwe z’imitini,

zikikije ameza yawe.

Nguko uko ahabwa umugisha,

umuntu utinya Uhoraho.

uko kagoma iguruka mu kirere,

uko inzoka igenda ku rutare,

uko ubwato bwoga mu mazi,

n’ikiyobora umugabo ku mugore ukiri inkumi .

Dore uko imyifatire y’umugore w’umusambanyi imeze:

ararya, akihanagura ku munwa,

ubundi akavuga ati «Nta kibi nakoze!»

iminsi yose y’ubugingo bwawe,

maze uzabone abana b’abana bawe!

Isomo rya 2: 1 Abanyatesaloniki 5,1-6

Naho ku byerekeye igihe n’amagingo ibyo bizabera, bavandimwe, ntimukeneye ko tubibandikira. Ubwanyu muzi neza ko Umunsi wa Nyagasani uza nk’umujura wa nijoro. Igihe rero bazaba bavuga ngo ‘Mbega amahoro n’umutekano!» ni bwo icyorezo kizabatungura, nk’uko ibise bitungura umugore utwite, kandi nta mahungiro. Ariko mwebwe, bavandimwe, ntimukiri mu mwijima ku buryo uwo munsi wabatungura nk’umujura; mwese muri abana b’urumuri n’ab’amanywa; ntituri ab’ijoro n’ab’umwijima. None rero, ntitugasinzire nk’abandi, ahubwo tube maso kandi twirinde gutwarwa n’irari.

Ivanjili ya Mutagatifu Matayo 25, 14-30

Koko, iby’icyo gihe bizamera nk’umuntu wari ugiye kujya mu rugendo, agahamagara abagaragu be, akababitsa ibintu bye. Umwe amuha amatalenta atanu, undi abiri, undi imwe, umuntu wese ku rugero rw’icyo ashoboye, hanyuma aragenda. Ako kanya uwari wahawe amatalenta atanu ajya kuyakoresha maze yunguka andi atanu. Uwari wahawe abiri na we, yunguka andi abiri. Naho uwari wahawe imwe, aragenda acukura umwobo mu gitaka maze ahishamo imari ya shebuja. Hashize igihe kirekire, shebuja wa ba bagaragu araza, maze abamurikisha ibintu bye. Uwahawe amatalenta atanu aregera maze amuhereza amatalenta atanu yandi, agira ati ’Shobuja, wari wampaye amatalenta atanu, dore andi atanu nungutse.’ Shebuja aramubwira ati ‘Ni uko, mugaragu mwiza kandi udahemuka, wabaye inyangamugayo mu bintu bike, nzagushinga ibisumbyeho; ngwino wishimane na Shobuja!’ Uwahawe amatalenta abiri, na we araza, agira ati ‘Shobuja, wari wampaye amatalenta abiri, dore andi abiri nungutse.’ Shebuja aramubwira ati ‘Ni uko, mugaragu mwiza kandi udahemuka, wabaye inyangamugayo mu bintu bike, nzagushinga ibisumbyeho; ngwino wishimane na Shobuja.’ Haza uwahawe talenta imwe, aravuga ati ‘Shobuja, nzi ko uri umuntu w’umunyabugugu, usarura aho utabibye, ukanura aho utanitse. Naratinye, ndagenda mpisha talenta yawe mu gitaka: dore ibiri ibyawe.’ Naho shebuja aramusubiza ati ‘Mugaragu mubi kandi w’umunebwe, wari uzi ko nsarura aho ntabibye, nkanura aho ntanitse; uba rero warabikije imari yanjye abari kunyungukira, nagaruka nkabona ibyanjye n’inyungu. Nimumwambure talenta ye maze muyihe ufite amatalenta cumi; kuko utunze bazamuha agakungahara; naho udafite na mba bazamwaka n’utwo yaganyiragaho. Naho uwo mugaragu w’imburamumaro nimumujugunye hanze, aho azaririra kandi agahekenya amenyo.’

Publié le