Amasomo yo ku cyumweru cya 4, Adiventi

Isomo rya 1: Mika 5,1-4a

Naho wowe, Betelehemu Efurata, uri mutoya cyane mu miryango ya Yuda, ariko iwawe nzahavana ugomba gutegeka Israheli; inkomoko ye ni iyo hambere, mu bihe bya kera cyane. Ni cyo gituma Uhoraho azabatererana kugeza igihe ugomba kubyara azabyarira, maze udusigisigi tw’abavandimwe be dusange Abayisraheli. We rero azemarara, aragire ubushyo bwe, abikesheje ububasha bw’Uhoraho n’ubuhangange bw’izina ry’Imana ye. Icyo gihe bazashinga imizi, kuko azakomera, akanategeka kugera ku mpera z’isi. Ni we ubwe uzazana amahoro!

Zaburi ya 79 (80), 2ab.d.3b, 1516a, 18-19

 R/ Mana tuzahure, ubengeranishe uruhanga rwawe maze dukire!

Mushumba wa Israheli, tega amatwi,

wowe uyobora Yozefu nk’ubushyo, garagaza uwo uri we!
Garagaza ububasha bwawe maze udutabare !

Uhoraho Mugaba w’ingabo, dukundire ugaruke,
urebere mu ijuru witegereze,

maze utabare uwo muzabibu,

urengere igishyitsi witereye.

Ikiganza cyawe kizahore kiramburiye

kuri ya Ntore ishyigikiwe n’ukuboko kwawe,
uwo mwana w’umuntu ugukesha imbaraga.
Bityo ntituzongera kuguhungaho,
uzatubeshaho twiyambaze izina ryawe!

Isomo rya 2: Abahebureyi 10,5-10

Bavandimwe, ni cyo cyatumye igihe Kristu aje ku isi, yavuze ati «Ntiwanyuzwe n’ibitambo n’amaturo, ahubwo wampangiye umubiri. Ntiwashimishijwe n’ibitambo bitwikwa bihongerera ibyaha; nuko ndavuga nti ‘Dore ndaje, kuko ari jye uvugwa mu muzingo w’igitabo, ngo nkore ugushaka kwawe, Dawe’.» Umva ko abanje kuvuga ati «Ntiwanyuzwe cyangwa ngo ushimishwe n’amaturo n’ibitambo bitwikwa», bihongerera ibyaha», nyamara biturwa uko biteganywa n’Amategeko! Hanyuma akongeraho ati «Dore ndaje ngo nkore ugushaka kwawe.» Ni uko yakuyeho uburyo bwa mbere bwo gutura, ashinga ubwa kabiri. Ni ku bw’uko gushaka kandi twatagatifujwe n’ituro ry’umubiri wa Kristu ryabaye rimwe rizima.

Ivanjili ya Mutagatifu Luka 1,39-45

Muri iyo minsi, Mariya yarahagurutse agenda yihuta, ajya mu misozi miremire, mu mugi wa Yuda, agera kwa Zakariya, aramutsa Elizabeti. Nuko Elizabeti yumvise indamutso ya Mariya, umwana atwite yisimbiza mu nda, maze Elizabeti yuzura Roho Mutagatifu. Arangurura ijwi ati «Wahebuje abagore bose umugisha, n’Umwana utwite arasingizwa. Mbikesha iki kugira ngo nyina w’Umutegetsi wanjye angenderere? Dore mbaye ncyumva indamutso yawe, umwana yisimbagizanya ibyishimo mu nda yanjye. Urahirwa, wowe wemeye ko ibyo watumweho na Nyagasani bizaba.»

Publié le