Amasomo yo ku cyumweru cya 4 C, Igisibo

Isomo rya 1: Yozuwe 5, 10-12

Bamaze kwambuka Yorudani, Abayisraheli baca ingando i Giligali, maze ku munsi wa cumi n’ine w’ukwezi nimugoroba, bahimbaza Pasika mu kibaya cya Yeriko. Nuko bukeye bwa Pasika barya imbuto zo muri icyo gihugu ; barya imigati idasembuye n’amahundo yokeje, uwo munsi nyine. Bukeye bw’umunsi bariyeho imbuto zo mu gihugu, manu ntiyongera kuboneka. Abayisraheli ntibongera kubona manu, barya ibyeze mu gihugu guhera uwo mwaka.

Zaburi ya 33(34), 2-3, 4-5, 6-7

R/ Nimushishoze maze mwumve, ukuntu Uhoraho anogera umutima !

Nzashimira Uhoraho igihe cyose,

ibisingizo bye bizahora ubudahwema mu munwa wanjye.

Ishema mfite ryose ndikesha Uhoraho,

ab’intamenyekana nibabyumve maze bishime !

Nimwogeze Uhoraho hamwe nanjye,

twese hamwe turatire izina rye icyarimwe.

Nashakashatse Uhoraho aransubiza,

nuko ankiza ibyankuraga umutima byose.

Abamurangamira bahorana umucyo,

mu maso habo ntiharangwa ikimwaro.

Umunyabyago yaratabaje Uhoraho aramwumva,

maze amuzahura mu magorwa ye yose.

Isomo rya 2: 2 Abanyakorinti 5, 17-21

Bavandimwe, umuntu wese uri muri Kristu yabaye ikiremwa gishya. Ibishaje byarayoyotse, none ngaha byose byahindutse bishya. Byose biva ku Mana, Yo yatwiyegereje itubabarira muri Kristu, natwe ikadushinga umurimo wo kunga abantu na Yo. Uko biri kose, Imana ni Yo yiyunze n’abantu bose muri Kristu, ntiyaba ikibabaraho ibicumuro byabo, natwe idushinga ubutumwa bwo kubunga na Yo. Ubu rero duhagarariye Kristu, nk’aho Imana ubwayo yabashishikarije muri twe. Ngaho rero turabinginze mu izina rya Kristu : nimureke Imana ibigarurire ! Utigeze arangwaho icyaha, Imana yamugize impongano y’ibyaha, kugira ngo muri We duhinduke abatunganiye Imana.

Ivanjili ya Mutagatifu Luka 15, 1-3.11-32

Muri icyo gihe, abasoresha n’abanyabyaha basanga Yezu bose, bashaka kumwumva. Abafarizayi n’abigishamategeko batangira kwijujuta bavuga bati “Uyu muntu ko yakira abanyabyaha akanasangira na bo !” Nuko Yezu abacira uyu mugani ati “Umugabo yari afite abahungu babiri. Umutoya abwira se ati ‘Dawe, mpa umunani ungenewe.’ Nuko se abagabanya ibye. Hashize iminsi mike, umutoya akoranya ibye byose ajya mu gihugu cya kure. Nuko ahatagaguriza ibye yibera mu maraha. Amaze kubitsemba byose, muri icyo gihugu hatera inzara ikaze, nuko aratindahara. Ni bwo agiye gusaba akazi umuturage w’icyo gihugu, amwohereza kuragira ingurube mu isambu ye. Yifuzaga kuba yahemburwa n’ibishishwa ingurube zaryaga, ariko ntihagire ubimuha. Bigeze aho aribwira ati ‘Nyamara se kwa data hari abakozi bangana iki barya bakanabisigaza, naho jyewe nicirwa n’inzara hano ! Reka mpaguruke nsange data mubwire nti : Dawe nacumuye ku Mana no kuri wowe. Singikwiriye kwitwa umwana wawe, none ngira nk’umwe mu bakozi bawe.’ Nuko arahaguruka asanga se. Akiri kure se aramurabukwa, yumva impuhwe ziramusabye. Ariruka ajya kumugwa mu nda, aramuramutsa amusomagura. Nuko umwana aramubwira ati ‘Dawe, nacumuye ku Mana no kuri wowe, singikwiriye kwitwa umwana wawe.’ Naho se abwira abagaragu be ati ‘Vuba, muzane ikanzu nziza cyane muyimwambike, mumwambike n’impeta mu rutoki n’inkweto mu birenge. Muzane ikimasa cy’umushishe mukibage, turye twishime, kuko uyu mwana wanjye yari yarapfuye none yazutse; yari yarazimiye none yatahutse!’ Nuko batangira kwishima. Icyo gihe umwana we w’imfura yari mu murima. Arahinguka ageze hafi y’urugo yumva baririmba, umudiho ari wose. Nuko ahamagara umwe mu bagaragu, amubaza ibyo ari byo. Undi aramusubiza ati ‘Ni murumuna wawe wagarutse ; none so yabaze ikimasa cy’umushishe kuko yamubonye ari mutaraga.’ Aherako ararakara yanga kujya mu rugo. Se arasohoka, aramuhendahenda ngo aze. Nuko abwira se ati ‘Reba imyaka yose maze ngukorera ; nta n’itegeko ryawe na rimwe ndengaho, nyamara ntiwigeze umpa n’agahene ngo ngasangire n’incuti zanjye. None uriya muhungu wawe wagarutse amaze kumarira ibintu byawe mu ndaya, ube ari we ubagishiriza ikimasa cy’umushishe !’ Nuko se aramusubiza ati ‘Mwana wanjye, wowe iteka tuba turi kumwe kandi ibyanjye byose ni ibyawe. Ariko byari ngombwa rwose ko dukora umunsi mukuru tukishima, kuko uriya muvandimwe wawe ureba yari yarapfuye none yazutse, yari yarazimiye none yatahutse !” 

Publié le