Isomo rya 1: 2 Samweli 7, 1-5.8b-12.14a.16
Ubwo rero umwami atura mu ngoro ye, kandi Uhoraho amuha ihumure, amukiza abanzi bose bari bamukikije. Bukeye, umwami abwira umuhanuzi Natani, ati «Dore ntuye mu nzu y’ibiti by’amasederi, naho Ubushyinguro bw’Imana bukaba mu ihema!» Natani abwira umwami, ati «Icyo utekereza gukora cyose, genda ugikore, kuko Uhoraho ari kumwe nawe.»
Nuko muri iryo joro, ijambo ry’Uhoraho rigera kuri Natani muri aya magambo : «Genda ubwire umugaragu wanjye Dawudi uti ‘Dore uko Uhoraho avuze: Aho ni wowe uzanyubakira inzu, kugira ngo nyituremo? Ni jye wakuvanye mu rwuri inyuma y’amatungo, kugira ngo ube umutware wa Israheli, umuryango wanjye. Nari kumwe nawe aho wajyaga hose, ngukiza abanzi bose bari baguhagurukiye. Izina ryawe nzarigira ikirangirire, mbese nk’iry’abandi bakomeye bo ku isi. Nzagenera Israheli umuryango wanjye ahantu nyihashyire, ihature ari ahayo bwite. Ntizajegajega ukundi kandi abagome ntibazongera kuyibuza uburyo, nk’uko byagendaga kera, mbese kuva igihe nshyizeho Abacamanza ngo bategeke Israheli umuryango wanjye kugeza na n’ubu. Naguhaye ihumure, ngukiza abanzi bawe bose, ndetse Uhoraho akubwiye ko we ubwe azakubakira inzu. N’igihe iminsi yawe izaba yarangiye, maze ukazaba uri kumwe n’abasokuruza bawe, nzakomeza inkomoko yawe inyuma yawe; nzimika uzagukomokaho wowe ubwawe, kandi nkomeze ubwami bwe. Nzamubera umubyeyi, na we ambere umwana. Inzu yawe n’ubwami bwawe bizahora imbere yanjye iteka, n’ingoma yawe izakomere iteka ryose.’»
Zaburi ya 88 (89), 2-3, 4-5, 27-28, 29-30
Nzaririmba iteka ryose impuhwe z’Uhoraho,
kuva mu gisekuruza kujya mu kindi;
umunwa wanjye nzawamamarisha ubudahemuka bwawe,
kuko wavuze uti «Impuhwe zashyizweho ubuziraherezo,
ubudahemuka bwanjye bushinze umuzi mu ijuru.
Nagiranye isezerano n’intore yanjye,
nuko ndahira Dawudi, umugaragu wanjye nti
‘Inkomoko yawe nyishyizeho ubuziraherezo,
kandi intebe yawe y’ubwami,
nzayikomeza kuva mu gisekuruza kujya mu kindi.’»
We azanyiyambaza, agira ati ‘Uri Data,
uri Imana yanjye, uri urutare nkesha agakiza!’
Nanjye nzamugira imfura yanjye,
n’ikirenga mu bami b’isi.
Nzamukomereza impuhwe zanjye ubuziraherezo,
kandi iryo sezerano ntirizasubirwaho.
Ingoma ye nzayikomeza iteka,
n’intebe ye y’ubwami izarambe nk’ijuru.
Isomo rya 2: Abanyaroma 16,25-27
Nihasingizwe Imana, Yo ifite ububasha bwo kubakomeza bihuje n’Inkuru Nziza nabashyikirije namamaza Yezu Kristu, nkurikije iyobera ryari ryaracecetswe kuva kera kose, ubu rikaba ryahishuriwe abanyamahanga bose, rikagaragarira mu byanditswe by’abahanuzi. Nguko uko Imana Ihoraho yabigennye kugira ngo na bo ibageze ku kwemera bayumvire. Imana Nyir’ubuhanga nihabwe ikuzo muri Yezu Kristu, uko ibihe bihora bisimburana iteka. Amen.
Ivanjili ya Mutagatifu Luka 1,26-38
Hahise amezi atandatu, Malayika Gaburiyeli atumwa n’Imana, mu mugi wo mu Galileya witwa Nazareti, ku mukobwa w’isugi wari warasabwe n’umusore witwa Yozefu, wo mu muryango wa Dawudi; uwo mukobwa yitwaga Mariya. Malayika aza iwabo, aramubwira ati «Ndakuramutsa, mutoni w’Imana; Nyagasani ari kumwe nawe.» Yumvise ayo magambo, arikanga, yibaza icyo iyo ndamutso ivuga. Malayika aramubwira ati «Wigira ubwoba, Mariya, kuko wagize ubutoni ku Mana. Dore ugiye gusama inda, ukazabyara umuhungu, maze ukazamwita izina rya Yezu. Azaba umuntu ukomeye, kandi bazamwita Mwene Nyir’ijuru. Nyagasani Imana azamwegurira ingoma ya se Dawudi; azategeka umuryango wa Yakobo ubuziraherezo, ingoma ye ntizashira.» Nuko Mariya abwira Malayika, ati «Ibyo bizashoboka bite, kandi nta mugabo mfite?» Malayika aramusubiza ati «Roho Mutagatifu azakumanukiraho, maze ububasha bwa Nyir’ijuru bukubundikire mu gicucu cye, ndetse ugiye kuvuka azaba intungane, kandi azitwa Umwana w’Imana. Dore Elizabeti mwene wanyu, na we yasamiye mu zabukuru; uku kwezi ni ukwa gatandatu, kandi ubundi yitwaga ingumba, koko nta kinanira Imana.» Mariya aravuga ati «Ndi umuja wa Nyagasani; byose bimbeho nk’uko ubivuze.» Nuko Malayika amusiga aho aragenda.