Amasomo yo ku cyumweru cya 5 gisanzwe, giharwe

Isomo rya 1: Yobu 7, 1-4.6-7

Yobu afata ijambo maze aravuga ati «Hano ku isi kubaho k’umuntu ni nko kurwana intambara, kandi ubuzima bwe nta ho butaniye n’ubw’umucancuro. Jyewe rero nsa n’umucakara wifuza amafu, cyangwa umucancuro uharanira agahembo ke. Incuro yanjye yabaye amezi yo kumanjirwa, amajoro y’ububabare ambera igihembo. Iyo ndyamye ndavuga ngo ‘Icyampa ngo mbyuke’; naba mbyutse nti ‘Ntibwira nkiriho’. Nuko nkirirwa mbunza imitima ntyo umugoroba ugakika. Iminsi y’ukubaho kwanjye iriruka amasigamana, irazimira ubutagaruka. Ibuka ko ubugingo bwanjye ari nk’umuyaga, amaso yanjye ntakibonye ihirwe ukundi.» 

Zaburi ya 146(147a), 1.3, 4-5,6-7

R/ Nimuze dusingize Nyagasani, We womora ibikomere byacu !

Mbega ukuntu ari byiza kuririmba Imana yacu,

ntibigire uko bisa kuyisingiza uka bikwiye!

Uhoraho ni we ukiza abafite intimba ku mutima,

maze akomora ibikomere byabo.

 

Amenya kubarura inyenyeri zibaho;

akazivuga zose mu mazina yazo.

Umutegetsi wacu ni igihangange n’umunyamaboko,

ubwenge bwe ntibugira urugero.

 

Uhoraho ashyigikira ab’intamenyekana,

naho abagome akabacisha bugufi.

Nimuhanikire Uhoraho indinmbo imushimagiza,

mucurangire lmana yacu umurya w’inanga.

Isomo rya 2: 1 Abanyakorinti 9,16-19.22-23

Bavandimwe, kuba naramamaje lnkuru Nziza si byo byatuma nirata, kuko ari umurimo ngombwa nashinzwe; ndiyimbire rero niba ntamamaje Inkuru Nziza! Yabaye rero nabikoraga ku bwende bwanjye, nari nkwiye kubihemberwa ; ariko ubwo mbitegetswe ni umuzigo nahawe. Ubwo se ishimwe ryanjye rishingiye he? Rishingiye mu kwamamaza lnkuru Nziza ku buntu, ntarambirije ku burenganzira mpabwa nayo. N’ubwo nigenga kuri bo se nahisemo kwigira umugaragu wa bose, kugira ngo nigarurire benshi muri bo. Nigize umunyantege nke mu banyantege nke ngo niyegereze abanyantege nke. Nihwanyije na bose muri byose, kugira ngo ngire abo mbarokoramo. lbyo kandi mbikorera Inkuru Nziza kugira ngo nzayigireho uruhare.

Ivanjili ya Mutagatifu Mariko 1,29-39

Muri icyo gihe, Yezu akiva mu isengero ajya kwa Simoni na Andereya, ari kumwe na Yakobo na Yohani. Ubwo nyine nyirabukwe wa Simoni yari aryamye ahinda umuriro. Bahita babwira Yezu iby’uburwayi bwe. Ni ko kumwegera, amufata ukuboko muhagurutsa. Nuko umuriro urazima atangira kubazimanira. Bugorobye izuba rimaze kurenga, bamuzanira abarwayi bose n’abahanzweho na roho mbi; mbese umugi wose ukoranira imbere y’umuryango. Nuko akiza abarwayi benshi bari bababajwe n’indwara z’ amoko menshi, kandi yirukana roho mbi nyinshi, ariko akazibuza kumuvuga kuko zari zizi uwo ari we. Bukeye bwaho Yezu abyuka mu rukerera, arasohoka ajya ahantu hiherereye, nuko arasenga. Simoni na bagenzi be bajya kumushakashaka. Bamubonye baramubwira bati «Rubanda rwose ruragushaka.» We rero arabasubiza ati «Nimucyo tujye ahandi mu nsisiro za hafi, na ho mpamamaze Inkuru Nziza kuko ari cyo cyazanye.» Nuko azenguruka Galileya yose, yamamaza Inkuru Nziza mu masengero yabo kandi yirukana roho mbi.

Publié le