Isomo rya 1: Yeremiya 33,14-16
Igihe kiregereje – Uwo ni Uhoraho ubivuze – maze nzuzuze amasezerano nagiranye n’umuryango wa Israheli n’uwa Yuda. Icyo gihe nyine, mu muryango wa Dawudi nzahagobora umumero, umwuzukuruza w’indahemuka, maze azaharanire ubutungane n’ubutabera mu gihugu. Ubwo rero Yuda izarokorwa, Yeruzalemu iture mu mutekano. Dore izina bazita uwo mugi: Uhoraho ni we butabera bwacu.
Zaburi ya 24 (25), 4-5ab, 8-9, 10.14
Uhoraho, menyesha inzira zawe,
untoze kugenda mu tuyira twawe.
Nyobora mu kuri kwawe kandi ujye umbwiriza,
kuko ari wowe Mana nkesha umukiro wose.
Uhoraho agwa neza kandi ni indakemwa,
ni cyo gituma abanyabyaha abagarura mu nzira nziza.
Abiyorosha abaganisha ku butungane,
abacisha make akabatoza kunyura mu nzira ye.
Amayira yose y’Uhoraho ni urukundo n’ubudahemuka,
akabigirira abakomera ku isezerano rye no ku mategeko ye.
Ibanga ry’Uhoraho ribwirwa abamutinya,
maze akabamenyesha isezerano rye.
Isomo rya 2: Abanyatesaloniki 3,12-13 ; 4,1-2
Bavandimwe, namwe kandi, Nyagasani arabongeremo kandi yuzuze urukundo mufitanye, n’urwo mufitiye abantu bose, nk’uko natwe tubakunda. Nyagasani nakomeze imitima yanyu, igume mu butungane budahinyuka imbere y’Imana Umubyeyi wacu, kugeza igihe Umwami wacu Yezu azaza ashagawe n’abatagatifu bose. Ikindi kandi, bavadimwe, turabasaba tubinginga muri Nyagasani Yezu ngo mwifate ku buryo bushimisha Imana, nk’uko twabibigishije; ni ko musanzwe mubigenza, ariko noneho nimurusheho. Muzi kandi amategeko twabahaye muri Nyagasani Yezu ayo ari yo.
Ivanjili ya Mutagatifu Luka 21,25-28.34-36
Yezu yabwiraga abigishwa be iby’amaza ye, ati « Hazaba n’ibimenyetso mu zuba, mu kwezi, no mu nyenyeri, naho ku isi amahanga azakuka umutima kubera urusaku rw’inyanja n’imivumba yayo. Abantu bazicwa n’ubwoba, bahagarike imitima bitewe n’amakuba azaba yadutse mu nsi, kuko ibikomeye byo mu ijuru bizahungabana. Ni bwo rero bazabona Umwana w’umuntu aje mu bicu afite ububasha n’ikuzo ryinshi. Ibyo byose nibitangira kuba, muzubure umutwe mukomere kuko uburokorwe bwanyu buzaba bwegereje. Mwitonde rero, hato imitima yanyu itazatwarwa n’ubusambo, n’isindwe, n’uducogocogo tw’ubuzima, maze uwo munsi uzabagwa gitumo. Kuko uzatungura abatuye ku isi bose, nk’uko umutego ufata inyamaswa. Mube maso kandi musenge igihe cyose, kugira ngo muzabone intege zo guhunga ibyo bintu byose bizaza, no kugira ngo muzashobore gutunguka mu maso y’Umwana w’umuntu. »