Amasomo yo ku cyumweru cya 1 C, Igisibo

Isomo rya 1: Ivugururamategeko 26,4-10

Umuherezabitambo azakwakira cya cyibo, agitereke hasi imbere y’urutambiro rw’Uhoraho Imana yawe. Nuko uvugire imbere y’Uhoraho Imana yawe, uti «Sogokuruza yari Umwaramu wagendaga yangara, asuhukira mu Misiri; aba yo ari umusuhuke, ari hamwe n’abantu bake cyane bari bamuherekeje. Arahororokera, aba imbaga ikomeye, ifite amaboko kandi itubutse. Ariko Abanyamisiri batugiriye nabi, baduhindura abatindi, banadukoresha ku gahato imirimo y’ubucakara iruhanyije. Nuko dutakira Uhoraho Imana y’abasokuruza bacu. Uhoraho na we yumva imiborogo yacu; areba ukuntu twari indushyi, turi mu kaga, kandi tunashikamiwe. Maze Uhoraho adukuza mu Misiri imbaraga n’umurego by’ukuboko kwe; abigira kandi agaragaza ibikorwa bikanganye, n’ibimenyetso n’ibitangaza. Atugeza aha hantu, aduha iki gihugu ari igihugu gitemba amata n’ubuki. None dore nzanye umuganura w’ibyeze mu butaka wampaye, wowe Uhoraho.» Uzabitereke hasi imbere y’Uhoraho Imana yawe, wuname imbere y’Uhoraho Imana yawe.

Zaburi ya 90 (91),1-2,10-11,12-13, 14-15b

R/ Nyagasani, utube hafi mu gihe cy’amage.

Umuntu utuye aho Usumbabyose yibera,
yikinga mu gacucu k’Ushoborabyose.
Ndabwira Uhoraho nti

«Uri Ubuhungiro bwanjye n’inkunga yanjye,
Mana yanjye, ni wowe niringiye!»

 

Icyago ntikizagushyikira,
n’icyorezo ntikizegera ihema ryawe,
kuko yategetse abamalayika be,
kukurinda mu nzira zawe zose.

 

Bazagutwara mu maboko yabo,

ngo ikirenge cyawe kitazatsitara ku ibuye ;
uzakandagira intare n’impiri,

uribate urusamagwe n’ikiyoka kinini.

 

«Ubwo yanyiziritseho nzamuzigura,
nzamurinda kuko azi izina ryanjye.
Nanyiyambaza nzamwitaba,
nzamuba hafi mu gihe cy’amage
.»

Isomo rya 2: Abanyaroma  10,8-13

Bavandimwe, ni ukuvuga iki se ahubwo? «Ijambo rikuri bugufi cyane, riri mu kanwa kawe no mu mutima wawe.» Iryo jambo ni iry’ukwemera twamamaza. Kuko niba wamamarisha umunwa wawe ko Kristu ari Nyagasani kandi ukemera mu mutima wawe ko Imana yamuzuye mu bapfuye, uzarokorwa. Nuko rero umuntu yemera n’umutima bikamuha ubutungane, yakwamamarisha umunwa bikamuha uburokorwe. Kuko Ibyanditswe bivuga ngo «Umwemera wese ntazakozwa isoni.» Nta tandukanyirizo rero hagati y’Umuyahudi n’Umugereki: Nyagasani ni umwe kuri bose, akungahaza abamwambaza bose. Kuko «umuntu wese uzambaza izina rya Nyagasani, azarokorwa.»

Ivanjili ya Mutagatifu Luka 4,1-13

Yezu ava ku nkombe ya Yorudani yuzuye Roho Mutagatifu, maze ajyanwa na Roho Mutagatifu mu butayu. Ahamara iminsi mirongo ine ashukwa na Sekibi; ntiyagira icyo arya muri iyo minsi, maze ishize arasonza. Nuko Sekibi aramubwira ati «Niba uri Umwana w’Imana, tegeka iri buye rihinduke umugati.» Yezu aramusubiza ati «Haranditswe ngo ‘Umuntu ntatungwa n’umugati gusa.’» Sekibi amujyana ahantu hirengeye, mu kanya gato amwereka ibihugu byose byo ku isi, aramubwira ati «Nzaguha gutegeka biriya bihugu byose, nguhe n’ubukire bwabyo, kuko nabihawe kandi nkabigabira uwo nshatse. Wowe rero nundamya, biriya byose biraba ibyawe.» Yezu aramusubiza ati «Haranditswe ngo ‘Uzaramya Nyagasani Imana yawe, abe ari we uzasenga wenyine.’» Noneho amujyana i Yeruzalemu, amuhagarika ku gasongero k’Ingoro, maze aramubwira ati «Niba uri Umwana w’Imana, ngaho simbuka! Kuko handitswe ngo ‘Izategeka abamalayika bayo bakurinde.’ Kandi ngo ’Bazagusama kugira ngo udatsitara ku ibuye.’» Yezu aramusubiza ati «Byaravuzwe ngo ’Ntuzagerageze Nyagasani Imana yawe.’» Sekibi amaze kumushuka ku buryo bwose, amusiga aho, ariko amuteze ikindi gihe.

Publié le