Amasomo yo ku cyumweru cya 2 cya Pasika, Umwaka B

Isomo rya 1: Ibyakozwe n’Intumwa 4, 32-35

Imbaga y’abemera yari ifite umutima umwe n’amatwara amwe, kandi nta n’umwe wibwiraga ko icyo atunze cyose ari icye bwite, ahubwo byose byari rusange kuri bo. Nuko Intumwa zikomeza gubamya izuka rya Nyagasani Yezu n’ububasha bukomeye, kandi ubugwaneza bwinshi bwari bubuzuyemo bose, Koko rero nta mukene wababagamo, kuko ababaga bafite amasambu cyangwa amazu babigurishaga, bakazana ikiguzi cyabyo bakagishyikiriza Intumwa. Nuko bakabisaranganya, bakurikije ibyo buri muntu akeneye.

Zaburi ya 117 (118),1.4,16-17,22-23,24-25

R/ Urukundo rwe ruhoraho iteka!

Nimusingize Uhoraho kuko ari umugwaneza,

kandi urukundo rwe rugahoraho iteka!

Abatinya Uhorano nibabivuge babisubiremo,

Bati «Urukundo rwe ruhoraho iteka!»

 

Indyo y’Uhoraho yarihanukiriye,

Maze indyo y’Uhoraho igaragaza ibigwi!

Oya ntabwo nzapfa, ahubwo nzaramba,

maze mpore namamaza ibikorwa by’Uhoraho.

 

Ibuye abubatsi bari barajugunye,

ni ryo ryahindutse ibuye ry’indemyanzu!

Uhoraho ni we wagennye ko biba bityo,

Maze biba agatangaza mu maso yacu.

 

Nguyu umunsi Uhoraho yigeneye:

Nutubere umunsi w’ibirori n’ibyishimo.

Emera Uhoraho, emera utange umukiro!

Emera Uhoraho, emera utange umutsindo!

Isomo rya 2: 1 Yohani 5, 1-6

Nkoramutima zanjye, umuntu wese wemera ko Yezu ari Kristu, yabyawe n’Imana; kandi n’ umuntu wese ukunda lmana Umubyeyi, akunda n’uwabyawe na Yo. Dore icyo tumenyeraho ko dukunda abana b’Imana: ni uko dukunda lmana kandi tugakurikiza amategeko yayo. Dore gukunda Imana icyo ari cyo: ni uko twakurikiza amategeko yayo. Kandi amategeko yayo ntavunanye, kuko icyabyawe n’Imana cyose gitsinda isi. Intsinzi kandi yaganje isi, ni ukwemera kwacu. Ni nde utsinda isi atari uwemera ko Yezu ari Umwana w’Imana? Uwo nyine ni We waje ku bw’amazi n’amaraso, aba Yezu Kristu. Yaje atari ku bw’amazi yonyine, ahubwo ku bw’amazi n’amaraso ; ni Roho ubihamya, kuko uwo Roho nyine ari ukuri.

Ivanjili ya Mutagatifu Yohani  20,19-31

Nyuma y’urupfu rwa Yezu, kuri uwo munsi wa mbere ku cyumweru nimugoroba, inzugi z’aho abigishwa bari bateraniye zari zikinze bitewe no gutinya Abayahudi. Nuko Yezu agira atya araza, ahagarara hagati yabo arababwira ati «Nimugire amahoro.» Amaze kuvuga atyo abereka ibiganza n’urubavu rwe. Abigishwa babonye Nyagasani, ibyishimo birabasaga. Yezu yongera kubabwira ati «Nimugire amahoro. Nk’uko Data yantumye, nanjye ndabatumye.» Amaze kuvuga atyo abahuhaho, arababwira ati «Nimwakire Roho Mutagatifu. Abo nuzakiza ibyaha bazabikizwa, abo mutazabikiza bazabigumana.» Tomasi umwe muri ba Cumi na babiri witwaga Didimi, we ntiyari kumwe na bo igihe Yezu aje. Nuko abandi bigishwa baramubwira bati «Twabonye Nyagasani.» Naho we arababwira ati «Nintabona mu biganza bye umwenge w’imisimari, kandi nindashyira urutoki rwanjye mu mwenge w’imisimari, n’ikiganza cyanjye mu rubavu rwe, sinzemera.» Hashize iminsi munani, abigishwa na bwo bari bikingiranye mu nzu, noneho Tomasi ari kumwe na bo. Yezu agira atya aba ahagaze hagati yabo, inzugi zikinze, arababwira ati «Nimugire amahoro.» Hanyurna abwira Tomasi ati «Shyira urutoki rwawe hano, urebe n’ibiganza byanjye; zana n’ikiganza cyawe ugishyire mu rubavu rwanjye, maze ureke kuba umuhakanyi, ahubwo ube umwemezi.» Tomasi amusubiza avuga ati «Nyagasani, Mana yanjye!» Yezu aramubwira ati «Wemejwe n’uko umbonye; hahirwa abemera batabanje kwirebera.» Yezu yongeye guha abigishwa be ibindi bimenyetso byinshi, bitanditse  muri iki gitabo. Ibi byanditswe ari ukugira ngo mwemere ko Yezu ari Kristu, Umwana w’Imana, no kugira ngo nimumwemera mugire ubugingo mu izina rye.

Publié le