Amasomo ya Misa yo ku cyumweru cya 28 gisanzwe, Umwaka A

Isomo rya 1: Igitabo cy’umuhanuzi Izayi 25,6-9

Uhoraho azakorera amahanga yose
umunsi mukuru kuri uyu musozi,
abazimanire inyama z’ibinure, banywe divayi iryohereye,
abahe inyama zoroshye na divayi imininnye neza.
Azatanyagurira kuri uyu musozi,
umwenda wari ubambitse hejuru y’imiryango yose,
n’igishura cyari cyoroshe amahanga yose.
Azatsemba burundu icyitwa urupfu,
Uhoraho Imana, ahanagure amarira ku maso yose,
avaneho ikimwaro cy’umuryango we, mu gihugu cyose.
Ibyo ni Uhoraho ubwe wabivuze.
Uwo munsi bazavuga bati «Uhoraho ni we Mana yacu.
Twaramwiringiye aratubohora,
amizero yacu ari muri Uhoraho.
Nitwishime, tunezerwe, kuko aducungura.»

Zaburi ya 22(23), 1-2ab, 2c-3, 4, 5, 6

Uhoraho ni we mushumba wanjye,

nta cyo nzabura!

Andagira mu rwuri rutoshye,

akanshora ku mariba y’amazi afutse,

maze akankomeza umutima.

 

Anyobora inzira y’ubutungane,

abigiriye kubahiriza izina rye.

N’aho nanyura mu manga yijimye

nta cyankura umutima, kuko uba uri kumwe nanjye,

inkoni yawe y’ubushumba intera ubugabo.

 

Imbere yanjye uhategura ameza,

abanzi banjye bareba,

ukansiga amavuta mu mutwe,

inkongoro yanjye ukayisendereza.

 

Koko ineza n’urukundo byawe biramperekeza,

mu gihe cyose nzaba nkiriho.

Nanjye rero nzaza niturire mu Ngoro y’Uhoraho,

abe ari ho nibera iminsi yose.

Isomo rya 2: Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi 4, 12-14.19-20

Bavandimwe, nzi kubaho ntunzwe na bike, nzi no kubaho muri byinshi. Muri byose, buri gihe, nitoje guhaga no gusonza, gukira no gukena. Nshobora byose muri Kristu untera imbaraga. Icyakora mwagize neza muntabara mu kaga. Kandi Imana yanjye, mu bukungahare n’ikuzo byayo, izabasenderezaho ingabire zayo mu byo mukeneye byose, muri Kristu Yezu. Nihakuzwe Imana Umubyeyi wacu iteka ryose. Amen.

Ivanjili ya Mutagatifu Matayo 22,1-14

Yezu yongera kubabwirira mu migani, ati «Ingoma y’ijuru imeze nk’umwami wacyuje ubukwe bw’umuhungu we; agatuma abagaragu be guhamagara abatumiwe mu bukwe, ariko banga kuza. Nuko yongera gutuma abandi bagaragu, kugira ngo babwire abatumiwe bati ‘Dore nateguye amazimano; ibimasa byanjye n’amatungo yanjye y’imishishe byabazwe, byose byatunganye, nimuze mu bukwe.» Ariko bo ntibabyitaho barigendera, umwe mu murima we, undi mu bucuruzi bwe; maze abandi bafata abagaragu babagirira nabi, barabica. Umwami ararakara, yohereza ingabo ze zirimbura abo babisha, kandi zitwika umugi wabo. Hanyuma abwira abagaragu be, ati ’Iby’ubukwe byateguwe, ariko abatumiwe ntibari babikwiye. Nimugende rero mu mayirabiri, mutumire mu bukwe abantu bose muhura.’ Abo bagaragu bakwira amayira, bakoranya abo babonye bose, ari ababi, ari n’abeza, maze inzu y’ubukwe yuzura abatumirwa. Nuko umwami arinjira ngo arebe abari ku meza, maze ahabona umuntu utambaye iby’ubukwe. Aramubwira ati ’Mugenzi wanjye, waje ute hano udafite umwambaro w’abakwe?’ Undi araceceka. Nuko umwami abwira abahereza, ati ‘Nimumubohe amaguru n’amaboko, mumujugunye hanze mu mwijima, aho azaririra kandi agahekenya amenyo.’ Koko hahamagarwa benshi, hagatorwa bake.»
Publié le