Isomo rya 1: Daniyeli 12, 1-3
Jyewe Daniyeli, dore ijambo numwise riturutse ku Uhoraho: 1Icyo gihe Mikayeli, Umutware mukuru urenganura abana b’umuryango wawe, azahaguruka. Kizaba ari igihe cy’amakuba atigeze kubaho kuva aho ihanga ribereyeho kugeza ubu. Icyo
gihe kandi umuryango wawe uzarokoka, mbese abanditswe mu Gitabo cy’ubugingo bose. Abantu benshi basinziriye bari mu mukungugu w’ikuzimu, bamwe bakangukire guhabwa ubugingo buhoraho, abandi bakangukire gukozwa isoni n’ubucibwe bw’iteka ryose. Ababaye abahanga bazabengerana nk’ikirere cy’ijuru, n’abazaba baratoje ubutungane imbaga itabarika, bazabengerane nk’inyenyeri iteka ryose.
Zabubri ya 15 (16) 5.8, 9-10, 1b.11
R/ Mana yanjye, unyiragirire kuko ari wowe mizero yanjye.
Uhoraho wowe munani wanjye n’umugabane wanjye,
uko nzamera ni wowe ukuzi.
Uhoraho mpora muzirikana ubudahwema,
ubwo andi iruhande sinteze guhungabana.
Ni cyo gituma umutima wanjye unezerewe,
amagara yanjye akamererwa neza,
n’umubiri wanjye ukadendeza mu ituze.
Kuko utazantererana ngo mpere ikuzimu,
kandi ukaba utazemera ko umuyoboke wawe agupfana.
Mana yanjye, ni wowe buhungiro bwanjye.
Uzamenyesha inzira y’ubugingo,
hafi yawe ni ho haba umunezero usendereye,
iburyo bwawe hakaba umudabagiro udashira.
Isomo rya 2: Abahebureyi 10, 11-14.18
Bavandimwe, mu Isezerano rya kera umuherezabitambo wese yahoraga ahagaze ngo akore buri munsi imihango, atura kenshi ibitambo bihora ari bimwe kandi bidashobora kuvanaho ibyaha. Kristu We aho amariye guhereza igitambo rukumbi gihongerera ibyaha, «yicaye iburyo bw’Imana ubuziraherezo», akaba kuva ubwo ategereje ko «abanzi be bahindurwamo akabaho ko mu nsi y’ibirenge bye.» Ku bw’iryo turo rimwe rukumbi yagejeje ku butungane abo yiyemeje gutagatifuza. Bityo rero ahari ibabarirwa, ntihaba hagikeneye ibitambo byo guhongerera ibyaha.
Ivanjili ya Mutagatifu Mariko 13, 24-32
Muri icyo gihe, Yezu yabwiraga abigishwa be ibyerekeye amaza ye ati «Muri iyo minsi kandi, nyuma y’icyorezo izuba rizacura umwijima, ukwezi ntikuzamurika, inyenyeri zizahanuka ku ijuru maze ibikomeye byo mu ijuru bihungabane. Ni bwo bazabona Umwana w’umuntu aje mu bicu, afite ububasha bukomeye n’ikuzo ryinshi. Ubwo rero azohereza abamalayika mu mpande enye z’isi, aho isi iherera kugeza ku mpera y’ijuru, maze akoranye intore ze.
Nimugereranye muhereye ku giti cy’umutini maze mwumve: iyo amashami yacyo amaze gutoha akameraho amababi, mumenyeraho ko igihe cy’imbuto cyegereje. Namwe rero nimubona ibyo bibaye, muzamenye ko Umwana w’umuntu ari hafi, ndetse ko ageze ku miryango yanyu. Ndababwira ukuri, iki gisekuru ntikizahita ibyo byose bitabaye. Ijuru n’isi bizashira, ariko amagambo yanjye nta bwo azashira. Nyamara uwo munsi cyangwa iyo saha nta we ubizi, habe n’abamalayika bo mu ijuru, habe ndetse na Mwana; bizwi n’Imana Data wenyine.»