Amasomo yo ku cyumweru cya 4 gisanzwe, C

Isomo rya 1: Yeremiya 1, 4-5.17-19

Uhoraho yambwiye iri jambo ati “Ntarakuremera mu nda ya nyoko nari nkuzi ; nakwitoreye utaravuka, nkugira umuhanuzi w’amahanga. Naho wowe kenyera ukomeze, uhaguruke maze ubamenyeshe ibyo ngutegetse kubabwira. Ntuzareke bagutera ubwoba, kuko nubugira ari wowe, nzagutera guhinda umushyitsi imbere yabo. Jyewe uyu munsi nkugize nk’umurwa ukomeye, inkingi y’icyuma, cyangwa nk’inkike y’umuringa imbere y’igihugu cyose, imbere y’abami ba Yuda, abatware bayo, abaherezabitambo bayo n’abatuye igihugu bose. Bazakurwanya ariko ntibazagushobora – uwo ni Uhoraho ubivuze – humura turi kumwe ndagutabara.”    

Zaburi ya 70 (71), 5-6b, 7-8, 15ab.17, 19.6c

 R/ Mana yanjye, iminsi yose nzamamaza ubutwari bwawe n’agakiza kawe.

Ni wowe mizero yanjye Nyagasani,

Uhoraho, ni wowe niringira kuva mu buto bwanjye.

Narakwisunze kuva nkivuka,

unyitorera nkiva mu nda ya mama.

Abenshi baketse ko wamvumye,

kandi ari wowe buhungiro bwanjye.

Umunwa wanjye wuzuye ibisingizo byawe,

iminsi yose ndirimba ikuzo ryawe.

Nzatangaza ukuntu uri indahemuka,

iminsi yose namamaze agakiza kawe.
Mana, wanyiyigishirije kuva mu buto bwanjye,

na n’ubu ndacyarata ibyiza byawe.

Mana, ubudahemuka bwawe burahebuje,

wowe wakoze ibintu by’agatangaza.

Mana, ni nde uhwanye nawe ?

Ni cyo gituma nzahora ngusingiza.

Isomo rya 2: 1 Abanyakorinti 12, 31 ; 13, 1-13

Bavandimwe, nimuharanire ingabire zisumbuye, kandi ngiye kubereka izitambutse zose. N’aho navuga indimi z’abantu n’iz’abamalayika, ariko singire urukundo, naba ndi nk’icyuma kibomborana cyangwa inzogera irangira. N’aho nagira ingabire y’ubuhanuzi, ngahishurirwa amayobera yose n’ubumenyi bwose ; n’aho nagira ukwemera guhambaye kumwe gushyigura imisozi, ariko ndafite urukundo, ntacyo mba ndi cyo. N’aho nagabiza abakene ibyo ntunze byose, n’aho nahara umubiri wanjye ngo utwikwe, ariko nta rukundo mfite, nta cyo byaba bimariye. Urukundo rurihangana, rwitangira abandi, ntirugira ishyari ; urukundo ntirwirarira, ntirwikuririza; nta cyo rukora kidahwitse, ntirurondera akari akarwo, ntirurakara, ntirugira inzika; ntirwishimira akarengane, ahubwo ruhimbazwa n’ukuri. Urukundo rubabarira byose, rwemera byose, rwizera byose, rukihanganira byose. Urukundo ntiruteze gushira. Ubuhanuzi se ? Buzashira. Indimi zo se ? Zizaceceka. Ubumenyi se ? Buzayoka. Koko ubumenyi bwacu buracagase, kimwe n’uko ubuhanuzi bwacu bucagase. Igihe rero ibyuzuye bizahinguka, iby’igicagate bizazimira ! Mu gihe nari umwana navugaga ay’abana, ngatekereza nk’abana, nkazirikana nk’abana ; aho mbereye umugabo nikuyemo ibya rwana byose. Ubu ngubu turasa nk’abarebera mu ndorerwamo ku buryo budafututse, ariko hari igihe tuzarebana imbonankubone. Ubu ngubu ibyo nzi biracagase, ariko icyo gihe nzamenya nk’uko nzwi. Kugeza ubu ukwemera, ukwizera n’urukundo uko ari bitatu birabangikanye, ariko icy’ingenzi muri byo ni urukundo.

 Ivanjili ya Mutagatifu Luka 4, 21-30

Mu isengero ry’i Nazareti, nyuma y’isomo ryo mu gitabo cy’Umuhanuzi Izayi, Yezu arababwira ati “Ibiri mu isomo mumaze kumva, mumenye ko byujujwe uyu munsi.” Bose baramushima, kandi batangazwa n’amagambo y’ineza yababwiraga. Ni ko kuvuga bati “Uyu si mwene Yozefu ?” Yezu arababwira ati “Nta gushidikanya mugiye kuncira wa mugani ngo ‘Muganga, banza wivure ubwawe !’ Twumvise ibyo wakoreye i Kafarinawumu byose, ngaho bikorere na hano iwanyu.” Yungamo ati “Ndababwira ukuri : nta muhanuzi ushimwa iwabo. Ndababwiza ukuri rwose : hariho abapfakazi benshi muri Israheli mu gihe cya Eliya, ubwo imvura yamaraga imyaka itatu n’amezi atandatu itagwa, inzara ikoreka igihugu cyose; nyamara muri bo nta n’umwe Eliya yoherejweho, uretse umupfakazi w’i Sareputa ho mu gihugu cya Sidoni. Hari kandi n’ababembe benshi muri Israheli mu gihe cy’umuhanuzi Elisha; nyamara muri bo nta n’umwe wakijijwe, uretse Nahamani w’Umusiriya.” Abari mu isengero bumvise ayo magambo bose barabisha, nuko bahagurukira icyarimwe bamusohora mu mugi wabo, bamujyana hejuru y’imanga y’umusozi umugi wabo wari wubatseho bagira ngo bahamurohe. Nyamara we abanyura hagati arigendera.

Publié le