Amasomo yo ku cyumweru cya 6 B cya Pasika

Isomo rya 1: Ibyakozwe n’Intumwa 10, 25-26. 34-35. 44-48

Petero agera i Kayizareya, mu rugo rw’umutegeka w’ingabo z’Abanyaroma witwaga Koruneli. Ngo ajye kwinjira Koruneli aramusanganira, agwa hasi imbere ye aramupfukamira. Petero aramuhagurutsa amubwira ati «Haguruka! Nanjye ndi umuntu nkawe.» Nuko Petero aterura agira ati «Noneho numvise mu by’ukuri ko Imana itarobanura, ahubwo inyurwa n’umuntu wa buri hanga iryo ari ryo ryose uyitinya kandi agaharanira ubutungane.» Petero akivuga ibyo, Roho Mutagatifu amanukira ku bumvaga iryo jambo bose. Nuko abemera bo mu bagenywe bari baraherekeje Petero, batangazwa no kubona ingabire ya Roho Mutagatifu yasesekaye no ku banyamahanga. Koko rero, bumvaga abo bantu bavuga mu ndimi kandi bakuza Imana. Petero ni ko kungamo ati «Hari uwashobora se kubuza aba bantu kubatirishwa amazi, kandi na bo bahawe Roho Mutagatifu kimwe natwe?» Nuko ategeka ko bababatiza mu izina ra Yezu Kristu. Maze basaba Petero kugumana na bo iminsi mike.

Zaburi ya 97 (98),1, 2-3ab, 3c-4a, 6b

R/ Uhoraho yagaragaje ugutsinda kwe, mu maso y’amahanga yose.

 

Nimuririmbire Uhoraho indirimbo nshya,

kuko yakoze ibintu by’agatangaza.

Indyo ye, ukuboko kwe k’ubutagatifu, 

Byatumye atsinda.

 

Uhoraho yagaragaje ugutsinda kwe,

atangaza ubutabera bwe mu maso y’amahanga.

Yibutse ubuntu bwe n’ubudahemuka bwe,

agirira inzu ya Israheli.

 

Imipaka yose y’isi yabonye ugutsinda kw’Imana yacu.

Nimusingize Uhoraho ku isi hose,

nimusingize Umwami, Uhoraho.

Isomo rya 2: 1 Yohani Intumwa 4, 7-10

Nkoramutima zanjye, nidukundane kuko urukundo rukomoka ku Mana, kandi umuntu wese ukunda aba yarabyawe n’Imana, akanayimenya. Naho udakunda, uwo ntiyamenye Imana kuko Imana ari Urukundo. Dore uko urukundo rw’Imana rwigaragaje muri twe: Imana yohereje Umwana wayo w’ikinege ku isi, kugira ngo tubeshweho na We. Nguko uko urukundo ruteye: si twebwe twabanje gukunda Imana, ahubwo ni Yo yadukunze mbere, maze yohereza Umwana wayo ngo abe igitambo cyo guhongerera ibyaha byacu.

Ivanjili ya Mutagatifu Yohani 15,9-17

Muri icyo gihe, Yezu agiye kuva kuri iyi si ngo asange Se, yabwiye abigishwa be ati « Uko Data yankunze, ni ko nanjye nabakunze. Nimugume mu rukundo rwanjye. Nimwubaha amategeko yanjye, muzaguma mu rukundo rwanjye, nk’uko nanjye nubaha amategeko ya Data, maze nkaguma mu rukundo rwe. Ibyo mbibabwiye ngira ngo ibyishimo byanjye bibabemo, kandi ngo ibyishimo byanyu bisendere. Ngiri itegeko mbahaye: nimujye mukundana nk’uko nanjye nabakunze. Nta wagira urukundo ruruta urw’umuntu uhara amagara ye kubera incuti ze, Muba muri incuti zanjye, igihe mukora icyo mbategetse. Jye sinkibita abagaragu, kuko umugaragu atamenya icyo shebuja akora; ahubwo mbise incuti, kuko nabamenyesheje ibyo numvanye Data byose. Si mwe mwantoye, ahubwo ni jye wabatoye maze mbashyiraho kugira ngo mugende mwere imbuto, kandi imbuto yanyu igumeho; bityo icyo muzasaba Data cyose mu izina ryanjye azakibahe. Icyo mbategetse ni uko mukundana.» 

Publié le