Amasomo yo ku cyumweru cya 2 B gisanzwe

Isomo rya 1: 1 Samweli 3,3b-10.19

Samweli akaba aryamye mu Ngoro y’Uhoraho, hafi y’Ubushyinguro bw’Imana. Uhoraho ahamagara Samweli, arasubiza ati «Karame!» Yirukanka asanga Heli, ati «Ndaje kuko umpamagaye.» Heli aramusubiza ati «Sinaguhamagaye, mwana wanjye. Subira kwiryamira.» Ajya kuryama. Uhoraho ahamagara Samweli bundi bushya. Samweli arabyuka ajya kureba Heli, aramubwira ati «Ndaje kuko umpamagaye.» Heli aramusubiza ati «Sinaguhamagaye, mwana wanjye. Subira kwiryamira.» Samweli yari ataramenya Uhoraho; Ijambo ry’Uhoraho ryari ritaramwihishurira. Uhoraho yongera guhamagara Samweli ubwa gatatu. Arabyuka ajya kureba Heli, aramubwira ati «Ndaje kuko umpamagaye.» Ubwo Heli amenya ko ari Uhoraho uhamagara umwana. Heli abwira Samweli, ati «Subira kwiryamira. Naguhamagara, umubwire uti ’Vuga, Nyagasani, umugaragu wawe arumva.’» Nuko Samweli asubira kuryama mu mwanya we usanzwe. Uhoraho na none araza, ahamagara nka mbere, ati «Samweli, Samweli!» Samweli ati «Vuga, umugaragu wawe arumva.» Samweli arakura. Uhoraho yari kumwe nawe, kandi ntiyatuma hagira ijambo rye na rimwe riba impfabusa.

Zaburi ya 39 (40), 2abc.4ab, 7-8a, 8b-9, 10cd.11cd

Niringiye Uhoraho, mwiringira ntatezuka;

nuko anyitaho maze yumva amaganya yanjye.

Yampaye guhanika indirimbo nshya,

ndirimbira Imana yacu ibisingizo biyikwiye.

Ntiwifuje ibitambo cyangwa amaturo,

ahubwo wanzibuye amatwi ngo numve;

ntiwigombye igitambo gitwikwa cyangwa icy’impongano,

ni yo mpamvu navuze nti «Ngaha ndaje!

Mu muzingo w’igitabo handitswemo icyo unshakaho.

Mana yanjye, niyemeje gukora ibigushimisha,

maze amategeko yawe ajye ampora ku mutima!»

ibyo usanzwe ubizi, Uhoraho,

sinigeze mbumba umunwa ngo nceceke.

namamaje ubudahemuka bwawe n’umukiro uguturukaho,

sinahishahisha ineza n’ukuri byawe imbere y’ikoraniro rigari.

Isomo rya 2: 1 Abanyakorinti 6, 13c-15a. 17-20

Bavandimwe, cyakora umubiri ntiwagenewe gusambana , ni uwa Nyagasani; Nyagasani akaba ari we uwugenga. None rero Imana yazuye Nyagasani, izatuzura natwe ku bw’ububasha bwayo. Ntimuzi se ko imibiri yanyu ari ingingo za Kristu? Naho uwibumbira kuri Nyagasani, aba agize umutima umwe na we. Ubusambanyi nimubugendere kure. Icyaha cyose umuntu akoze, usibye icyo, ntikigera ku mubiri we; ariko usambana aba acumuriye umubiri we bwite. Ubundi se ntimuzi ko umubiri wanyu ari ingoro ya Roho Mutagatifu ubatuyemo, kandi ukomoka ku Mana, maze mukaba nta bubasha mwifiteho? Mwacungujwe igiciro gihambaye! Nimusingirize rero Imana mu mubiri wanyu.

Ivanjili ya Mutagatifu Yohani 1,35-42

Bukeye, Yohani yari akiri aho, ari kumwe na babiri mu bigishwa be. Abonye Yezu ahise, aravuga ati «Dore Ntama w’Imana.» Ba bigishwa be bombi bumvise avuze atyo, bakurikira Yezu. Yezu arahindukira, abona bamukurikiye, arababaza ati «Murashaka iki?» Baramusubiza bati «Rabbi (ibyo bivuga ngo Mwigisha), utuye he?» Arababwira ati «Nimuze murebe.» Baraza babona aho atuye. Nuko uwo munsi bagumana na we. Hari nk’igihe cy’isaha ya cumi. Andereya , mwene nyina wa Simoni Petero, yari umwe muri abo babiri bari bumvise amagambo ya Yohani, bagakurikira Yezu. Aza guhura mbere na mwene nyina Simoni, aramubwira ati «Twabonye Kristu» (ari byo kuvuga Umukiza). Nuko amugeza kuri Yezu. Yezu aramwitegereza, aramubwira ati «Uri Simoni, mwene Yohani ; none kuva ubu uzitwa Kefasi, ari byo kuvuga “Urutare”.

Publié le