Amasomo yo ku wa 19 Ukuboza – Adiventi

Isomo rya 1: Abacamanza 13,2-7.24-25

Mu karere ka Soreya hakaba umugabo wo mu muryango wa Dani, akitwa Manowa. Umugore we yari ingumba, nta kana yari yarigeze. Umumalayika w’Uhoraho abonekera uwo mugore maze aramubwira ati «Nzi neza ko uri ingumba ukaba utarigeze akana, ariko noneho ugiye gusama, ukazabyara umuhungu. Guhera ubu, wirinde kunywa divayi cyangwa n’ikindi kinyobwa gisindisha, kandi ntuzarye ikiribwa icyo ari cyo cyose cyahumanye, kuko ugiye gusama inda maze ukabyara umuhungu. Urwembe ntiruzamugere ku mutwe, kuko uwo muhungu azegurirwa Imana akiri mu nda ya nyina, kandi akaba ari we uzatangira kugobotora Israheli mu biganza by’Abafilisiti.» Umugore arataha, abwira umugabo we, ati «Umuntu w’Imana yansanze aho nari ndi, nabonaga asa n’Umumalayika w’Imana, n’ubwo kumureba byari biteye ubwoba. Sinamubajije uwo ari we, kandi na we ntiyampishuriye izina rye. Yambwiye ati ‘Dore ugiye gusama, ukazabyara umuhungu. Guhera ubu, ntukanywe divayi cyangwa n’ikindi kinyobwa gisindisha; ntukarye kandi ikiribwa icyo ari cyo cyose cyahumanye, kuko uwo muhungu azegurirwa Imana kuva akiri mu nda ya nyina kugeza igihe azapfira.’» Nuko uwo mugore abyara umuhungu, maze amwita Samusoni. Umuhungu arakura kandi Uhoraho amuha umugisha. Samusoni yari i Mahane‐Dani hagati ya Soreya na Eshitayoli, igihe umwuka w’Uhoraho utangiye kumukoresha ubwa mbere.

Zaburi ya 70 (71),1-2,3, Sa.6, 16-17

Uhoraho ni Wowe buhungiro bwanjye,

sinzateterezwa bibaho.

Mu butabera bwawe unkiranure, undengere,

untege amatwi maze undokore.

Umbere urutare negamira,

nshobora guhungiramo buri gihe ;

wiyemeje kunkiza,

wowe rutare rwanjye rw’intamenwa.

Ni wowe mizero yanjye, Nyagasani,

Narakwisunze kuva nkivuka,

Unyitorera nkiva mu nda ya mama,

Ni cyo gituma nzahora ngusingiza.

Nzageza n’aho ndata ibigwi byawe, Uhoraho,

ahasigaye namamaze ubudahemuka bwawe.

“Mana, wanyiyigishirize kuva mu buto bwanjye,

Na n’ubu ndacyarata ibyiza byawe.

Ivanjili ya Mutagatifu Luka 1,5-25

Ku ngoma ya Herodi, umwami wa Yudeya, hari umuherezabitambo wo mu cyiciro cya Abiya, akitwa Zakariya, n’umugore we akaba uwo mu muryango wa Aroni, akitwa Elizabeti. Bombi bari intungane imbere y’Imana, bagakurikiza badatezuka amategeko n’amabwiriza yose ya Nyagasani. Ariko nta mwana bari bafite, kuko Elizabeti yari ingumba; byongeye bombi bari bageze mu zabukuru. Igihe rero Zakariya yariho akora imihango y’ubuherezabitambo imbere y’Imana, mu mwanya ugenewe icyiciro cye, nk’uko abaherezabitambo babigenzaga, ubufindo buramufata ngo ajye gutwika ububani mu Ngoro ya Nyagasani. Rubanda rwose rwasengeraga hanze igihe cyo gutwika ububani. Nuko Umumalayika wa Nyagasani amubonekera ahagaze iburyo bw’urutambiro rw’ububani. Zakariya amubonye arikanga, ubwoba buramutaha. Ariko Malayika aramubwira ati «Wigira ubwoba, Zakariya, kuko isengesho ryawe ryashimwe: umugore wawe Elizabeti azakubyarira umuhungu, maze ukazamwita Yohani. Azagutera ibyishimo n’umunezero, kandi benshi bazashimishwa n’ivuka rye, kuko azaba umuntu ukomeye mu maso ya Nyagasani. Ntazanywa divayi n’icyitwa inzoga cyose, kandi azuzura Roho Mutagatifu akiri mu nda ya nyina. Azagarura abana benshi ba Israheli kuri Nyagasani, Imana yabo, kandi azagenda imbere y’Imana arangwa n’umutima n’ubushobozi nka Eliya, agira ngo yunge ababyeyi n’abana babo, no kugira ngo ab’ibigande abagire intungane, maze ategurire atyo Nyagasani umuryango umutunganiye.» Nuko Zakariya abwira Malayika, ati « Nzabibwirwa n’iki, ko ndi umusaza, n’umugore wanjye akaba ageze mu zabukuru?» Malayika aramusubiza ati «Ndi Gaburiyeli uhora imbere y’Imana; natumwe kukubwira no kukugezaho iyo nkuru nziza. Nyamara guhera ubu ngubu ugiye kuba ikiragi; ntuzongera kuvuga kugeza ku munsi ibyo bizaberaho, kuko utemeye ibyo nakubwiye bizagaragara igihe cyabyo kigeze.» Ubwo rubanda rwari rutegereje Zakariya, rutangazwa n’uko yatinze mu Ngoro. Aho asohokeye, ntiyari agishobora kuvuga, maze bamenya ko yabonekerewe mu Ngoro. Nuko aba uwo kubacira amarenga, akomeza kuba ikiragi. Iminsi y’imihango y’ubuherezabitambo irangiye arataha. Hashize iminsi, umugore we Elizabeti arasama, amara amezi atanu atajya ahagaragara, avuga ati «Dore ibyo Nyagasani yangiriye, yarangobotse ankiza icyankozaga isoni mu bantu.»

Publié le