Isomo rya 1: Indilimbo ihebuje 2,8-14
Ndumva ijwi ry’uwo nkunda! Nguyu araje, arataraka mu mpinga, arasimbuka imisozi. Uwo nkunda ameze nk’isha cyangwa ishashi y’impara. Dore nguyu ari inyuma y’inkike yacu, ararungurukira mu madirishya, arahengereza mu mbariro. Uwo nkunda yateruye kuvuga, arambwira ati «Haguruka, ncuti; iyizire, mwiza wanjye. Dore itumba rirashize, imvura irahise yaracitse. Indabo zakwiriye igihugu, igihe cy’inkera cyageze, ijwi ry’inuma ryumvikanye mu gihugu. Umutini waturitse imbuto zawo za mbere, n’imizabibu yarabije, iratama impumuro zayo nziza. Cyo haguruka, ncuti; iyizire, mwiza wanjye. Kanuma kanjye kibera mu mitutu y’urutare, mu bwihisho bw’imanga, reka nirebere mu maso yawe, niyumvire n’akajwi kawe, kuko ijwi ryawe rishimishije n’uburanga bwawe bugatera ubwuzu!»
Zaburi ya 32 (33), 2-3,11-12,20-21
Nimusingize Uhoraho mucuranga icyembe,
munamucurangire inanga y’imirya cumi.
Nimumuririmbire indirimbo nshya,
mumucurangire binoze muranguruye amajwi!
Nyamara umugambi w’Uhoraho ugumaho iteka ryose,
n’ibitekerezo by’umutima we bigahoraho,
uko ibihe bigenda biha ibindi.
Hahirwa ihanga Uhoraho abereye Imana,
hahirwa umuryango yitoreye ngo ube imbata ye.
Twebwe rero twizigiye Uhoraho;
ni we buvunyi bwacu n’ingabo idukingira.
Ibyishimo biri mu mutima wacu ni we bikomokaho,
Amizero yacu akaba mu izina rye ritagatifu.
Ivanjili ya Mutagatifu Luka 1, 39-45
Muri iyo minsi, Mariya yarahagurutse agenda yihuta, ajya mu misozi miremire mu mugi wa Yuda, agera kwa Zakariya, aramutsa Elizabeti. Nuko Elizabeti yumvise indamutso ya Mariya, umwana atwite yisimbiza mu nda, maze Elizabeti yuzura Roho Mutagatifu. Arangurura ijwi ati « Wahebuje abagore bose umugisha, n’Umwana utwite arasingizwa. Mbikesha iki kugira ngo nyina w’Umutegetsi wanjye angenderere? Dore mbaye ncyumva indamutso yawe, umwana yisimbagizanya ibyishimo mu nda yanjye. Urahirwa, wowe wemeye ko ibyo watumweho na Nyagasani bizaba. »