Amasomo yo ku wa 22 Ukuboza – Adiventi

Isomo rya 1: 1 Samweli 1,24-28

Samweli amaze gucuka, nyina Ana aramuzamukana hamwe n’ikimasa cy’imyaka itatu, incuro y’ifu y’ingano n’uruhago rw’uruhu rurimo divayi, amwinjiza mu Ngoro y’Uhoraho i Silo, kandi umwana yari akiri muto. Batamba cya kimasa, maze umwana bamushyikiriza Heli. Ana ati « Umbabarire, shobuja! Uhorane ubugingo, shobuja! Ni jye wa mugore wari iruhande rwawe aha ngaha, nsenga Uhoraho. Uyu mwana ni we nasabaga, none Uhoraho yampaye icyo namusabye. Nanjye ndamumuhaye: yeguriwe Uhoraho mu buzima bwe bwose.» Nuko bunamira Uhoraho aho ngaho.

Indirimbo: 1 S 2, 1, 4-5ab, 6-7, 8abcd

Umutima wanjye uhimbarijwe muri Uhoraho,

n’ubwemarare bwanjye mbukesha Imana yanjye.

Ntinyutse kwihimura abanzi banjye.

nejerejwe n’uko wabatsinze.

 

Umuheto w’intwari uravunitse,

naho abadandabiranaga bakindikije imbaraga.

Abari bijuse baraca incuro,

naho abari bashonje baradamaraye.

 

Uhoraho arica kandi akabeshaho,

yohereza ikuzimu kandi akavanayo.

Uhoraho arakenesha kandi agakungahaza,

acisha bugufi, akanakuza.

 

Avana umutindi mu mukungugu,

agakura umukene mu mwanda,

kugira ngo abicaze hamwe n’ibikomangoma,

kandi bahabwe icyicaro cy’icyubahiro. 

Ivanjili ya Mutagatifu Luka 1,46-56

Nuko Mariya na we aravuga ati

«Umutima wanjye urasingiza Nyagasani,

kandi uhimbajwe n’Imana Umukiza wanjye.

Kuko yibutse umuja we utavugwaga;

rwose, kuva ubu amasekuruza yose azanyita umuhire.

Ushoborabyose yankoreye ibitangaza,

Izina rye ni ritagatifu.

Impuhwe ze zisesekarizwa

abamutinya, bo mu bihe byose.

Yagaragaje ububasha bw’amaboko ye,

atatanya abantu birata;

yahanantuye abakomeye abakura ku ntebe zabo,

maze akuza ab’intamenyekana;

abashonje yabagwirije ibintu,

abakungu abasezerera amara masa;

yagobotse Israheli umugaragu we,

bityo yibuka impuhwe ze,

nk’uko yari yarabibwiye abakurambere bacu,

abigirira Abrahamu n’urubyaro rwe iteka.»

Mariya yamaranye na Elizabeti nk’amezi atatu, abona gutaha.

Publié le