Amasomo yo ku wa 23 Ukuboza – Adiventi

Isomo rya 1: Malakiya 3, 1-4.23-24

Dore uko Uhoraho avuze : Ngaha ngiye kohereza intumwa yanjye kugira ngo intunganyirize inzira. Ni bwo Umutegetsi mushaka azaza mu Ngoro ye abatunguye; koko rero, Umumalayika w’isezerano mwifuza nguyu araje! Uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo ubivuga. Ni nde uzihanganira umunsi azazaho? Ni nde uzakomeza agahagarara igihe azigaragariza? Azaba ameze nk’umuriro w’umucuzi cyangwa nk’isabune y’umumeshi. Azicara hamwe kugira ngo ashongeshe kandi asukure. Azasukura bene Levi, abayungurure nk’uko bagenzereza zahabu na feza, maze bazegurirwe Uhoraho kugira ngo bamuhereze amaturo bakurikije amategeko. Ubwo rero amaturo ya Yuda n’aya Yeruzalemu azongera kunyura Uhoraho, mbese nko hambere mu myaka ya kera. Dore kandi mbere y’uko uwo munsi w’Uhoraho ugera, wa munsi mukuru kandi uteye ubwoba, ngiye kuboherereza Eliya, umuhanuzi. Ni we uzunga ababyeyi n’abana, yunge abana n’abayeyi babo, kugira ngo ntazaza ngatsemba igihugu.

Zaburi ya 24 (25), 4-5ab, 6-7, 8-9,10.14

Uhoraho, menyesha inzira zawe,
untoze kugenda mu tuyira twawe.
Nyobora mu kuri kwawe kandi ujye umbwiriza,
kuko ari wowe Mana nkesha umukiro wose.

Uhoraho, ibuka ineza n’urukundo,
Wagaragaje kuva kera na kare.
Ntiwite ku byaha n’amafuti nakoze nkiri muto,
Ahubwo unyiteho ukurikije impuhwe zawe,
Ugirire ubuntu bwawe, Uhoraho.

Uhoraho agwa neza kandi ni indakemwa,
ni cyo gituma abanyabyaha abagarura mu nzira nziza.
Abiyorosha abaganisha ku butungane,
abacisha make akabatoza kunyura mu nzira ye.

Amayira yose y’Uhoraho ni urukundo n’ubudahemuka,
akabigirira abakomera ku isezerano rye no ku mategeko ye.
Ibanga ry’Uhoraho ribwirwa abamutinya,
maze akabamenyesha isezerano rye.

Ivanjili ya Mutagatifu Luka 1,57-66

Nuko Elizabeti ageze igihe cyo kubyara, abyara umwana w’urnuhungu. Abaturanyi na bene wabo bumvise ko Nyagasani yamugiriye ubuntu, bafatanya na we kwishima. Ku munsi wa munani baza kugenya umwana, bashaka kumwita Zakariya nka se. Ariko nyina aravuga ati « Oya, aritwa Yohani.» Baramubwira bati « Nta muntu wo mu muryango wanyu wigeze kwitwa iryo zina! » Nuko babaza se mu marenga uko yifuza kwita umwana. Zakariya yaka akabaho maze yandikaho aya magambo : « Izina rye ni Yohani.» Bose baratangara. Ako kanya umunwa we urabumbuka, n’ururimi rwe ruragobodoka, maze atangira kuvuga, asingiza Imana. Nuko ubwoba butaha abaturanyi babo bose, n’abo mu misozi yo mu Yudeya, bakwiza hose ibyabaye. Ababyumvaga bose bakomezaga kubizirikana mu mutima, bibaza bati «Uyu mwana azamera ate, ko ububasha bwa Nyagasani buri kumwe na we ?».

Publié le