Amasomo yo ku wa 24 Ukuboza – Nimugoroba

Isomo rya 1: Izayi 62,1-5

Sinzigera ntererana Siyoni,
sinzareka guhihibikanira Yeruzalemu,
kugeza ubwo ubutungane bwayo butangaje nk’icyezezi,
n’umukiro wayo ukakirana nk’urumuri.
Bityo, amahanga azabone ubutungane bwawe,
abami bose babone ikuzo ryawe.
Nuko bazakwite izina rishya, rizatangazwa n’Uhoraho.
Uzamera nk’ikamba ribengerana mu kiganza cy’Uhoraho,
nk’igisingo mu ntoki z’Imana yawe.
Ntibazongera kukwita «Nyirantabwa»,
n’igihugu cyawe ngo cyitwe «Itongo»,
ahubwo uzitwa «Inkundwakazi»,
n’igihugu cyawe cyitwe «Umugeni»,
kuko Uhoraho azaba agukunze,
igihugu cyawe akibengutse.
Uko umusore ashaka umugeni w’isugi,
ni ko Uwaguhanze azakubenguka;
kandi nk’uko umukwe yishimira umugeni we,
Imana yawe ni ko izakwishimira.

Zaburi ya 88(89),20‐21,27‐28,29‐30

Kera wavuganiye n’abayoboke bawe mu ibonekerwa,
maze uravuga uti «Nateye inkunga umuntu w’intwari,
umwana w’umusore mutora muri rubanda.
Nsanga Dawudi yambera umugaragu,
maze musiga amavuta yanjye matagatifu;
 
We azanyiyambaza, agira ati ‘Uri Data,
uri Imana yanjye, uri urutare nkesha agakiza!’
Nanjye nzamugira imfura yanjye,
n’ikirenga mu bami b’isi.
 
Nzamukomereza impuhwe zanjye ubuziraherezo,
kandi iryo sezerano ntirizasubirwaho.
Ingoma ye nzayikomeza iteka,
n’intebe ye y’ubwami izarambe nk’ijuru.
 

Isom rya 2: Ibyakozwe n’Intumwa 13, 16‐17.22‐25

 
Nuko Pawulo arahaguruka, amaze kubacecekesha ikiganza, araterura ati
«Bayisraheli, namwe abatinya Imana, nimunyumve. Imana ya Israheli, umuryango wacu, yitoreye abasekuruza bacu, ibaha kororoka igihe bari abasuhuke mu gihugu cya Misiri. Hanyuma ihabavanisha ububasha bwayo bukomeye. Imana imaze kumuhigika, ishyiraho Dawudi ngo ababere umwami, ari na we yatanzeho icyemezo iti ‘Nabonye Dawudi mwene Yese, umuntu unguye ku mutima, uzakora ibyo nshaka byose.’ Mu rubyaro rwe, nk’uko Imana yari yarabimusezeranyije, ni ho yakuye Yezu, Umukiza wa Israheli. Mbere y’ukuza kwe, Yohani yatangarije Abayisraheli bose batisimu yo kwisubiraho. Nuko ajya kurangiza ubutumwa bwe, aravuga ati ‘Nta bwo ndi uwo mukeka! Ahubwo hari ugiye kuza ankurikiye, nkaba ntakwiriye no guhambura udushumi tw’inkweto ze.’

Ivanjili ya Mutagatifu Matayo 1,1-25

Dore igitabo cy’amasekuruza ya Yezu Kristu, umwana wa Dawudi, mwene Abrahamu.
Abrahamu yabyaye Izaki,
Izaki abyara Yakobo,
Yakobo abyara Yuda n’abavandimwe be,
Yuda abyara Faresi na Zara, kuri Tamara,
Faresi abyara Esiromi,
Esiromi abyara Aramu.
Aramu abyara Aminadabu,
Aminadabu abyara Nahasoni,
Nahasoni abyara Salimoni.
Salimoni abyara Bowozi, kuri Rahabu,
Bowozi abyara Yobedi, kuri Ruta,
Yobedi abyara Yese,
Yese abyara umwami Dawudi.
 
Dawudi abyara Salomoni, ku mugore wa Uriya,
Salomoni abyara Robowamu,
Robowamu abyara Abiya,
Abiya abyara Asa,
Asa abyara Yozafati,
Yozafati abyara Yoramu,
Yoramu abyara Oziyasi,
Oziyasi abyara Yowatamu,
Yowatamu abyara Akazi,
Akazi abyara Ezekiyasi,
Ezekiyasi abyara Manase,
Manase abyara Amoni,
Amoni abyara Yoziyasi,
Yoziyasi abyara Yekoniyasi na barumuna be, igihe bajyanwa bunyago i Babiloni.
 
Ijyanwabunyago ry’i Babiloni rirangiye
Yekoniyasi abyara Salatiyeli,
Salatiyeli abyara Zorobabeli,
Zorobabeli abyara Abiyudi,
Abiyudi abyara Eliyakimu,
Eliyakimu abyara Azori,
Azori abyara Sadoki,
Sadoki abyara Akimu,
Akimu abyara Eliyudi,
Eliyudi abyara Eleyazari,
Eleyazari abyara Matani,
Matani abyara Yakobo,
Yakobo abyara Yozefu, umugabo wa Mariya ari we wabyaye Yezu witwa Kristu.
Ibisekuruza byose hamwe rero ni ibi: kuva kuri Abrahamu kugeza kuri Dawudi, ni ibisekuruza cumi na bine; kuva kuri Dawudi kugera ku ijyanwabunyago ry’i Babiloni, ni ibisekuruza cumi na bine; kuva ku ijyanwabunyago ry’i Babiloni kugera kuri Kristu, ni ibisekuruza cumi na bine.
Dore uko Yezu Kristu yavutse. Nyina Mariya yari yarasabwe na Yozefu; mu gihe batarabana, aza gusama inda ku bubasha bwa Roho Mutagatifu. Yozefu, umugabo we, wari intungane kandi utashakaga kumuteza urubwa, yigira inama yo kumusezerera rwihishwa. Igihe yari akibizirikana, Umumalayika wa Nyagasani amubonekera mu nzozi, aramubwira ati «Yozefu, mwana wa Dawudi, witinya kuzana umugeni wawe Mariya, kuko yasamye ku bubasha bwa Roho Mutagatifu. Azabyara umwana uzamwite Yezu, kuko ari we uzakiza umuryango we ibyaha byawo.» Ibyo byose ariko byabereye kugira ngo huzuzwe ibyo Nyagasani yavugishije umuhanuzi ati
«Dore Umukobwa w’isugi agiye gusama inda,
maze azabyare umuhungu,
nuko bazamwite Emanuweli»,
ari byo kuvuga ngo «Imana turi kumwe.»
Yozefu akangutse abigenza uko Umumalayika wa Nyagasani yamutegetse nuko azana umugeni we. Ariko ntiyamwegera kugeza igihe Mariya abyariye umwana w’umuhungu nuko amwita Yezu.
Publié le