Amasomo yo ku munsi wa Mutagatifu Sitefano, Umumaritiri wa 1

Isomo rya 1: Ibyakozwe n’Intumwa 6,8-10;7,54-60

Sitefano, uko Imana yakamusenderejemo ubutoneshwe n’ububasha, yakoraga ibitangaza n’ibimenyetso bikomeye muri rubanda. Ariko abantu bo mu isengero ryitwa «iry’ababohowe», hamwe n’Abanyasireni n’Abanyalegisandiriya, n’abantu bo muri Silisiya n’abo muri Aziya, batangira kujya impaka na Sitefano. Nyamara ntibashoboraga guhangara ubuhanga bwe kimwe na Roho wamuvugiragamo. Ayo magambo ya Sitefano arabarakaza, bamuhekenyera amenyo. Naho we yuzura Roho Mutagatifu, ahanga amaso ijuru, abona ikuzo ry’Imana na Yezu ahagaze iburyo bw’Imana. Nuko aravuga ati «Dore ndabona ijuru rikinguye, n’Umwana w’umuntu ahagaze iburyo bw’Imana.» Bahera ko bavuza induru, bipfuka mu matwi maze bamwiroheraho icyarimwe. Baramukurubana no hanze y’umugi, bamutera amabuye. Abamushinjaga bari barambitse imyambaro yabo imbere y’umusore witwa Sawuli. Igihe bamuteraga amabuye, Sitefano asenga agira ati «Nyagasani Yezu, akira ubuzima bwanjye.» Nuko arapfukama maze atera hejuru ati «Nyagasani, ntubahore iki cyaha.» Ngo amare kuvuga ibyo, araca.

Zaburi ya 30 (31), 3bc. 4b, 6.8a.9b, 17.20

R/ Nyagasani, nshyize ubugingo bwanjye mu maboko yawe.

Mbera urutare rukomeye,
n’urugo rucinyiye nzakiriramo.
Nyobora, undandate ubigiriye kubahiriza izina ryawe.

Nshyize ubugingo bwanjye mu maboko yawe,
ni wowe uncungura, Uhoraho, Mana nyir’ukuri.
Nzabyina nishimira cyane ubudahemuka bwawe,
wampaye gushinga ibirindiro, unshyifa ahagutse.

Uruhanga rwawe nirumurikire umugaragu wawe,
maze unkize ugiriye impuhwe zawe.
Mbega ukuntu ibyiza wageneye abagutinya ari byinshi !
Ubiha abo ubereye ubuhungiro bose,
kandi ukabibagwizaho rubanda rwose rubyirebera.

Ivanjili ya Mutagatifu Matayo 10,17-22

Yezu abwira abigishwa be, ati: « Muritondere abantu, kuko bazabagabiza inkiko zabo, kandi bakabakubitira mu masengero yabo. Bazabajyana imbere y’abatware n’abami, ari jye muzira, kugira ngo mumbere abagabo mu maso yabo, n’imbere y’abanyamahanga. Igihe rero bazabagabiza inkiko, ntimuzakurwe umutima n’ibyo muzavuga n’uburyo muzabivuga; icyo muzavuga muzakibona icyo gihe, kuko atari mwe muzavuga, ahubwo ni Roho wa So uzabavugiramo. Umuvandimwe azatanga uwo bava inda imwe, ngo bamwice, umubyeyi n’umwana we bibe uko; bazahinduka abababyaye, babicishe. Muzangwa na bose muzira izina ryanjye, ariko uzakomera kugeza ku ndunduro, uwo ni we uzarokoka. »

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho