Amasomo yo ku munsi wa Mutagatifu Yohani, Intumwa

Isomo ryo mu Ibaruwa ya mbere ya Yohani 1,1-4

Ibyariho kuva mu ntangiriro n’ibyo twiyumviye kuri Jambo Nyir’ubugingo, ibimwerekeyeho twiboneye n’amaso yacu, tukabyitegereza, tukabikorakoza ibiganza byacu, ni byo namwe tubamenyesha. Koko, Ubugingo bwarigaragaje maze turabwibonera; none turahamya kandi tukabamenyesha ubwo Bugingo buzahoraho iteka, bwari kumwe n’Imana kandi bukatwigaragariza. Nuko rero, ibyo twiboneye kandi tukabyumva, turabibamenyesheje, kugira ngo namwe mwunge ubumwe natwe, maze twese twunge ubumwe n’Imana Data, hamwe n’Umwana wayo Yezu Kristu. Kandi ibyo tubibandikiye kugira ngo ibyishimo byacu bisendere.

Zaburi ya 96 (97),1-2,5-6,11-12

R/ Nuko Jambo yigira umuntu, kandi twibonera ikuzo rye.

Uhoraho ni Umwami! lsi nihimbarwe,
abaturiye inkombe nibasagwe n’ibyishimo!
Igicu cy’urwijiji kiramukikije,
ubutabera n’ubutarenganya ni ikibanza cy’intebe ye.

Imisozi irashonga nk’ibishashara,
mu maso y’Uhoraho, Umutegetsi w’isi yose.
Ijuru riramamaza ubutabera bwe,
maze imiryango yose ikarangamira ikuzo rye.

Urumuri rurasira ku ntungane,
ab’umutima ugororotse bakagira ibyishimo.
Ntungane, nimwishimire Uhoraho,
maze mumusingirize ubutungane bwe.

 

Ivanjili ya Mutagatifu Yohani 20,2-8

Mariya Madalena azindukira ku mva butaratandukana; asanga ibuye ryavuye ku mva. Nuko yirukanka asanga Simoni Petero, n’undi mwigishwa, wa wundi Yezu yakundaga, arababwira ati «Nyagasani bamukuye mu mva, none ntituzi aho bamushyize.» Petero arabaduka na wa mwigishwa, bajya ku mva. Bombi bagenda birukanka, ariko wa mwigishwa arusha Petero amaguru, amutanga kugera ku mva. Nuko arunama abona imyenda irambitse, ariko ntiyinjira mu mva. Simoni Petero wari umukurikiye, aba arahageze, yinjira mu mva, abona imyenda irambitse, n’igitambaro bari bapfukishije umutwe we kitarambitse hamwe n’imyenda, ahubwo kizingiye ukwacyo ahandi hantu. Nuko wa mwigishwa wari wageze mbere ku mva, na we arinjira, aritegereza maze aremera.

Publié le