Amasomo yo ku wa gatandatu, Icya 1 C gisanzwe

Isomo rya 1: 1 Samweli 9,1-4.17-19.10,1

Mu muryango wa Benyamini, harimo umugabo witwaga Kishi, akaba umuhungu wa Abiyeli, wa Serori, wa Bekorati, wa Afiyahi, wo mu nzu ya Benyamini, akaba umugabo w’umutunzi. Yari afite umuhungu mwiza witwaga Sawuli. Nta musore n’umwe bari bahwanyije uburanga mu Bayisraheli, kandi yabasumbyaga bose umutwe n’intugu.
Bukeye, indogobe za Kishi, se wa Sawuli, ziza kuzimira, maze Kishi abwira umuhungu we Sawuli, ati «Ufate umwe mu bagaragu bacu, maze mujyane gushaka indogobe zazimiye.» Ni ko guhaguruka aragenda, azenguruka umusozi wose wa Efurayimu n’igihugu cyose cya Shalisha ntiyazibona. Ubwo banyura mu gihugu cya Shalimu barazibura, no mu gihugu cya Benyamini ntibagira izo babona.
Nuko Samweli akirabukwa Sawuli, Uhoraho aramubwira ati «Nguwo wa mugabo nakubwiye: uyu ni we uzategeka umuryango wanjye.»
Sawuli asanga Samweli ku irembo ry’umugi, maze aramubwira ati «Ndagusabye ngo unyobore aho umushishozi atuye.» Samweli asubiza Sawuli, ati «Ni jye mushishozi! Ngwino rero tujyane ahirengeye gusenga, kuko uyu munsi uri busangire nanjye. Ejo mu gitondo uzaba uretse gutaha, kandi nzakubwira ibyo wifuza kumenya byose.
Nuko Samweli afata urwabya rw’amavuta, ayasuka ku mutwe wa Sawuli, aramuhobera, maze aravuga ati «Mbese aho si Uhoraho wagusize , ngo ube umutware w’umuryango we?

Zaburi ya 20(21),2-3.4-5.6-7

Uhoraho, umwami wacu anejejwe n’ububasha bwawe;
mbega ngo arishimira ubuvunyi bwawe!
Wamuhaye icyo umutima we wifuzaga,
ntiwamwima icyo isengesho rye ryasabaga.

Kuko wamusanganije imigisha n’ihirwe,
maze ukamwambika ikamba rya zahabu inoze.
Ubugingo yagusabaga, warabumuhaye,
umuha kuzaramba ubuziraherezo.

Ubuvunyi bwawe bwamuhesheje ikuzo ryinshi,
umwungikanyaho icyubahiro n’ishema.
Wamugize Ruhabwamigisha iteka ryose,
iruhande rwawe ahabonera ibyishimo.

Ivanjili ya Mutagatifu Mariko 2,13-17

Yezu yongera kugenda akikiye inyanja, imbaga yose y’abantu iramusanga, arabigisha. Nuko yihitira, abona Levi, mwene Alufeyi, yicaye mu biro by’imisoro. Aramubwira ati «Nkurikira.» Arahaguruka aramukurikira.
Igihe Yezu yari ku meza iwe, hamwe n’abigishwa be, haza abasoresha benshi n’abanyabyaha gusangira na bo, kuko bamukurikiraga ari benshi. Abigishamategeko b’Abafarizayi, bamubonye asangira n’abanyabyaha n’abasoresha, babwira abigishwa be bati «Dore re! Mbese asangira n’abasoresha n’abanyabyaha!» Yezu ngo abyumve, arabasubiza ati «Abazima si bo bakeneye umuvuzi, ahubwo ni abarwayi; sinazanywe n’intungane, ahubwo nazanywe no guhamagara abanyabyaha.»

Publié le