Isomo rya 1: 2 Abanyakorinti 12,1-10
Mbese ni ngombwa kwirata? Ubanza ari nta cyo bimaze! Nyamara reka ngere ku ibonekerwa no ku byo nahishuriwe na Nyagasani. Hari umuntu nzi ku bwa Kristu, hashize imyaka cumi n’ine, — niba byari mu mubiri we, simbizi; niba bitari mu mubiri we, jye simbizi; Imana ni Yo ibizi —, uwo muntu rero yarajyanywe, agezwa mu bushorishori bw’ijuru . Kandi nzi ko uwo muntu, — niba ari mu mubiri we, niba atari mu mubiri we, simbizi; Imana ni Yo ibizi —, uwo muntu yajyanywe mu ijuru maze ahumvira amagambo arengeje imivugirwe, umuntu ndetse adafitiye uruhusa rwo gusubiramo. Bene uwo muntu namwiratana koko, usibye ko jyewe nta kindi nziratana kitari intege nke zanjye.
Rwose, nshatse kwirata sinaba ndi umusazi, kuko naba mvuga ibiri ukuri; ariko na byo ndabyirinze, ngo hato batankekaho kuba nsumbye uko bambona cyangwa uko mvuga. Maze, kugira ngo ibyo bintu bihanitse nahishuriwe bitantera kwirarika, nashyizwe umugera mu mubiri , ari yo ntumwa ya Sekibi ngo ijye inkubita, nirinde kwikuza. Ibyo byatumye nsaba Nyagasani gatatu kose ngo ayinkize. Maze aransubiza ati «Ingabire yanjye iraguhagije; kuko ububasha bwanjye bwigaragariza cyane cyane mu banyantegenke.» Ni yo mpamvu mpisemo kwiratira mu ntege nke zanjye, kugira ngo ububasha bwa Kristu bunyituriremo. Bityo mpimbarirwe mu ntege nke zanjye, mu bitutsi, mu mage, mu bitotezo no mu ihagarikamutima, mbigirira Kristu. Kuko igihe cyose mba mfite intege nke, ari bwo nyine mba nkomeye.
Zaburi 33(34),8-9.10-11.12-13
Umumalayika w’Uhoraho aca ingando
hafi y’abamutinya, akabagoboka.
Nimushishoze maze mwumve
ukuntu Uhoraho anogera umutima;
hahirwa umuntu abereye ubuhungiro!
Nimutinye Uhoraho, mwebwe abo yitoreye,
kuko abamutinya nta cyo babura.
Abakire bageza aho bakena bagasonza,
naho abashakashaka Uhoraho nta cyo babura.
Bana, nimuze muntege amatwi,
mureke mbigishe uko mutinya Uhoraho.
Ari hehe umuntu ukunda ubugingo,
akifuza guhirwa mu buzima bwe bwose?
Ivanjili ya Mutagatifu Matayo 6,24-34
Nta wushobora gukorera ba shebuja babiri: azanga umwe akunde undi, cyangwa azibanda kuri umwe, asuzugure undi. Ntimushobora gukorera Imana na Bintu. Ni cyo gituma mbabwira nti ’Mwihagarikwa imitima n’uko muzamera, ari ku bibatunga cyangwa ku byo muzambika umubiri wanyu.’ Ubugingo se ntiburuta ibyo kurya? Umubiri se wo nturuta umwambaro? Nimurebe inyoni zo mu kirere: ntizibiba, ntizisarura, ntizihunika mu bigega, nyamara So wo mu ijuru arazigaburira! Mwebwe se, ntimuzitambukije agaciro? Ni nde muri mwe, n’aho yahagarika umutima ate, washobora kugira icyo yongera ku bugingo bwe? Imyambaro yo yabahagarikira iki umutima? Nimwitegereze indabo zo mu gasozi uko zikura: ntiziruha, ntiziboha. Nyamara rero ndababwira ko na Salomoni mu bukire bwe bwose atigeze yambara nka rumwe muri zo. Niba Imana yambika ityo icyatsi cyo mu murima kiriho none, ejo kikazatabwa mu muriro, mwe ntizabarengerezaho, mwa bemera gato mwe? Mwibunza rero imitima muvuga ngo ‘Tuzarya iki? Tuzanywa iki? Tuzambara iki? Ni ibyo byose abanyamahanga bahihibikanira. So wo mu ijuru azi ko ibyo byose mubikeneye. Ahubwo mbere na mbere nimuharanire Ingoma n’ubutungane bwayo, naho ibindi byose muzabigerekerwaho. Mwiterwa impagarara n’iby’ejo: umunsi w’ejo uzazana impagarara zawo. Umuruho wa buri munsi urahagije.