Amasomo yo ku wa Gatandatu, Icya 12 gisanzwe

Isomo rya 1: Intangiriro 18, 1-15

Muri iyo minsi, Imana yongera kubonekera Abrahamu ku biti by’imishishi bya Mambure. Abrahamu yari yiyicariye ku muryango w’ihema rye, igihe cy’icyokere cyo ku manywa y’ihangu. Ngo yubure amaso, abona abagabo batatu bamuhagaze imbere. Ababonye ava aho yari yicaye ku butaka. Aravuga ati « Shobuja, niba ngize ubutoni mu maso yawe, ntuce ku mugaragu wawe. Nibazane utuzi mwoge ibirenge, muruhukire munsi y’iki giti ; mbazanire n’igisate cy’umugati musame agatima mbere yo gukomeza urugendo, ubwo mwanyuze hafi y’umugaragu wanyu.» Baramubwira bati “Kora uko ubivuze.” Abrahamu yihuta agana mu ihema asanga Sara, aramubwira ati « Gira bwangu wende incuro eshatu z’ifu, uyikate maze wotse utugati. » Hanyuma Abrahamu yirukira mu bushyo bw’inka, afatamo akamasa gashishe karyoshye, maze agaha umugaragu we ngo yihutire kugatunganya. Yenda amata n’amavuta, n’inyama z’ako kamasa yateguje, arabibahereza; we ahagarara mu nsi y’igiti iruhande rwabo, barafungura. Nuko baramubaza bati “Sara, umugore wawe ari hehe?” Arabasubiza ati « Ari hariya mu ihema. » Uhoraho ati « Nzagaruka iwawe undi mwaka iki gihe ; icyo gihe Sara, umugore wawe, azaba yarabyaye umwana w’umuhungu. » Ubwo Sara yarumvaga, ahagaze inyuma ya Abrahamu mu muryango w’ihema. Abrahamu na Sara bari bashaje cyane, kandi Sara yari yararetse kugira ibyo abandi bagore bagira. Nuko Sara araturika asekera mu mutima, yibwira ati « Ubu ko nashaje nashobora nte kugira ibyishimo, kandi ko na databuja ari umukambwe ? » Uhoraho abwira Abrahamu ati «Ni iki gishekeje Sara, kigatuma yibaza ngo mbese ubu nzabyara ko nshaje ? Hari ikintu se kinanira Uhoraho? Undi mwaka iki gihe nzagaruka iwawe, Sara azaba yarabyaye umwana w’umuhungu. » Sara ahakana avuga ati “Sinigeze nseka”, kuko yari afite ubwoba. Uhoraho ati « Nyamara wasetse !»

 

Indirimbo: Luka 1, 47,48-49, 50.53, 54-55

R/ Nyagasani yibutse impuhwe ze, agirira abantu bose.

Umutima wanjye urasingiza Nyagasani,

kandi uhimbajwe n’Imana Umukiza wanjye.

 

Kuko yibutse umuja we utavugwaga;

rwose kuva ubu amasekuruza yose azanyita umuhire.

Ushoborabyose yankoreye ibitangaza,

lzina rye ni ritagatifu.

 

Impuhwe ze zisesekarizwa abamutinya bo mu bihe byose.

Abashonje yabagwirije ibintu,

abakungu abasezerera amara masa.

 

Yagobotse Israheli umugaragu we,

bityo yibuka impuhwe ze,

nk’uko yari yarabibwiye abakurambere bacu,

abigirira Abrahamu n’urubyaro rwe iteka.

Ivanjili ya Mutagatifu Matayo 8, 5-17

Muri icyo gihe, Yezu abaye akinjira muri Kafarinawumu, umutegeka w’abasirikare aramwegera, aramwinginga avuga ati «Nyagasani, umugaragu wanjye aryamye mu nzu iwanjye ; ni ikimuga kitinyagambura kandi arababaye cyane.» Yezu aramubwira ati « Ndaje mukize. » Uwo mutegeka aravuga ati « Nyagasani, sinkwiye ko wakwinjira mu nzu yanjye, ariko uvuge ijambo rimwe gusa maze umugaragu wanjye akire. N’ubwo nanjye ndi umuntu utegekwa, mfite abasirikare ; nabwira umwe nti ‘Genda’, akagenda ; undi nti ‘Ngwino’, akaza ; n’umugaragu wanjye nti ‘Kora iki’, akagikora. » Yezu abyumvise aratangara, maze abwira abamukurikiye ati « Ndababwira ukuri, muri lsraheli nta muntu nigeze nsangana ukwemera nk’uku. Ndabibabwiye : benshi bazava aho izuba rituruka n’aho rirengera, basangire na Abrahamu na Izaki na Yakobo mu Ngoma y’ijuru, naho abana b’Ingoma bazatabwa hanze mu mwijima : aho bazaririra kandi bagahekenya amenyo. » Hanyuma Yezu abwira uwo mutegeka w’abasirikare ati « Genda, uko wemeye abe ari ko ugirirwa. » Nuko wa mugaragu akira ako kanya. Yezu ngo agere kwa Petero, asanga nyirabukwe aryamye yahinduwe. Amukoze ku kiganza, ubuganga bumwamukamo, arabyuka aramuzimanira. Bugorobye, bamuzanira abahanzweho na roho mbi nyinshi ; nuko azirukana azikabukira maze akiza abarwayi bose, kugira ngo huzuzwe ibyo umuhanuzi Izayi yavuze ati « Yatwunamuye mu ntege nke zacu, yigerekaho n’indwara zacu. »

Publié le