Isomo rya 1: Intangiriro 27, 1-5.15-29
Izaki ageze mu zabukuru, amaso ye arahuma ntiyaba akibona. Nukoo ni ko guhamagara Ezawu, umuhungu we w’imfura, aramubwira ati « Mwana wanjye! »Undi ati « Ndi hano. » Izaki ati “Dore ndashaje, sinzi umunsi nzapfiraho. None fata intwaro zawe, umutana n’umuheto wawe, ujye mu ishyamba unyicireyo inyamaswa y’umuhigo. Hanyuma uyintegurire uko mbikunda, unzanire ndye, maze nguhe umugisha ntarapfa.” Rebeka yari ateze amatwi Izaki aganira na Ezawu umuhungu we. Nuko Ezawu ajya mu ishyamba kwicayo inyamaswa y’umuhigo ngo awuzanire se. Hanyuma Rebeka yenda umwambaro mwiza cyane w’umuhungu we mukuru Ezawu yari abitse mu nzu, awambika umuhungu we muto Yakobo. Naho impu za ba bana b’ihene, azimwambika ku maboko no mu ijosi ahatari ubwoya. Nuko ahereza Yakobo umuhungu we, ibiryo n’umugati yari yateguye. Yakobo yinjira kwa se aramubwira ati «Dawe!» Undi ati « Ye ! Uri nde se mwana wanjye?» Yakobo asubiza se ati « Ndi Ezawu, umwana wawe w’imfura. Nakoze uko wambwiye. Eguka wicare, urye inyama y’umuhigo wanjye, maze umpe umugisha wawe. » Izaki aramubwira ati « Mbega ngo uraronka vuba, mwana wanjye! » Undi ati « Ni uko Uhoraho Imana yawe yampaye kuronka.»
Izaki abwira Yakobo ati « Igira hino ngukoreho, mwana wanjye, numve niba uri Ezawu umwana wanjye, cyangwa se niba utari we. » Yakobo yegera se Izaki, nuko se aramukorakora aravuga ati « Ijwi ni irya Yakobo, ariko amaboko ni aya Ezawu. » Ntiyamumenya, kuko amaboko ye yari yuzuye ibyoya nk’amaboko ya mwene nyina Ezawu. Nuko Izaki amuha umugisha. Aramubaza ati « Ese koko ni wowe umwana wanjye Ezawu ? » Undi ati « Ni jye. » Ati « Ngaho mwana wanjye, mpereza ndye ku muhigo wawe maze nguhe umugisha wanjye. » Aramuhereza ararya, hanyuma amuzanira na divayi, aranywa. Nuko umubyeyi we Izaki aramubwira ati « Igira hino umpobere, mwana wanjye.» Yakobo aramwegera, aramuhobera. Izaki yumva impumuro y’imyambaro ye, amuha umugisha agira ati « Impumuro y’umuhungu wanjye, ni nk’impumuro y’umurima Uhoraho yahaye umugisha. Imana niguhe urume rumanuka ku ijuru, iguhe n’uburumbuke bw’ubutaka, ingano na divayi bigwire bisendere! Imiryango izakugaragire n’amahanga azagupfukamire! Ube umutware wa bene so, na bene nyoko bagupfukamire! Hazavumwe uzakuvuma, hagire umugisha uzakuvuga neza!»
Zaburi ya 134(135), 1-2, 3-4, 5-6
R/ Nimusingize Uhoraho, kuko ari umunyampuhwe.
Nimusingize izina ry’Uhoraho,
Nimumusingize bagaragu b’Uhoraho,
mwebwe abahora mu Ngoro y’Uhoraho,
mu bikari by’Inzu y’Imana yacu.
Nimusingize Uhoraho kuko ari umunyampuhwe,
nimuririmbe izina rye, kuko ari umugwaneza.
Koko Uhoraho yihitiyemo Yakobo,
Israheli ayigira inyarurembo ye.
Jyewe nzi neza ko Uhoraho ari igihangange,
Ko Umutegetsi wacu asumba ibigirwamana byose.
Icyo Uhoraho ashatse cyose aragikora,
ari mu ijuru ari no munsi, ari mu nyanja ari n’ikuzimu.
Ivanjili ya Mutagatifu Matayo 9, 14-17
Muri icyo gihe, abigishwa ba Yohani basanga Yezu, ni ko kumubaza bati «Ni iki gituma twebwe n’Abafarizayi dusiba kurya, naho abigishwa bawe ntibasibe?» Yezu arabasubiza ati «Birakwiye se ko abakwe bagira ishavu bakiri kumwe n’umukwe? Ariko hazaza igihe umukwe azabavanwamo, ni bwo bazasiba. Ntawe utera igitambaro gishya ku mwenda ushaje, kuko icyo kiremo cyakurura uwo mwenda ukarushaho gucika. Nta n’ushyira divayi nshya mu masaho ashaje, naho ubundi amasaho yasandara, divayi ikameneka, kandi ya masaho akaba apfuye ubusa. Ubusanzwe bashyira divayi nshya mu masaho mashya, byombi bikarama.»