Amasomo yo ku wa gatandatu, icya 15 gisanzwe

Isomo rya 1: Iyimukamisiri 12, 37-42

Muri iyo minsi, Abayisraheli bahaguruka i Ramusesi berekeza i Sukoti ; bagenda ari abagabo nk’ibihumbi magana atandatu, utabariyemo abagore n’abana. Byongeye, hari ikivange cy’abantu b’impunzi baturutse hirya no hino, bazamukana na bo, hamwe n’amashyo yabo menshi y’intama n’inka. Icyanga cy’imigati bari bavanye mu Misiri baracyotsa, kivamo udusheshe tw’imigati idasembuye, kuko cyari kitaraganya gututumba igihe birukanwaga mu Misiri hutihuti. Bagiye ubudatindiganya, ndetse badateguye n’impamba. Abayisraheli bamaze imyaka magane ane na mirongo itatu mu Misiri. Iyo myaka yose imaze gushira, kuri uwo munsi nyine, imbaga y’Uhoraho yose isohoka mu gihugu cya Misiri. Ryabaye ijoro ryo gutaramira Uhoraho igihe abavanye mu Misiri. Kuva ubwo, iryo joro nyine Abayisraheli barigenera Uhoraho, maze buri mwaka bakarikoramo igitaramo, uko ibihe bigenda bisimburana.

Zaburi ya 135 (136), 1.23-24, 10-12, 13-15

R/ Kuko urukundo rwe ruhoraho iteka !

 Nimushimire Uhoraho, kuko ari umugwaneza.

R/ Kuko urukundo rwe ruhoraho iteka !

Ni we watwibutse igihe twari ducishijwe bugufi,

R/ Kuko urukundo rwe ruhoraho iteka !

Maze atugobotora abanzi bacu.

R/ Kuko urukundo rwe ruhoraho iteka !

 

Ni we washegeshe Misiri yica uburiza bwayo,

R/ Kuko urukundo rwe ruhoraho iteka !

maze ahavana Abayisraheli,

R/ Kuko urukundo rwe ruhoraho iteka !

abigiranye ububasha n’ukuboko kureze.

R/ Kuko urukundo rwe ruhoraho iteka !

 

Ni we wasatuyemo kabiri inyanja y’Urufunzo,

R/ Kuko urukundo rwe ruhoraho iteka !

maze ayinyuzamo Abayisraheli,

R/ Kuko urukundo rwe ruhoraho iteka !

ayirohamo Farawo n’ingabo ze.

R/ Kuko urukundo rwe ruhoraho iteka !

Ivanjili ya Mutagatifu Matayo 12, 14-21

Muri icyo gihe, Abafarizayi basohotse bajya inama yo gushaka uko bicisha Yezu. Yezu abimenye ava aho hantu. Abantu benshi baramukurikira, nuko arabakiza bose, kandi arabihanangiriza ngo boye kumwamamaza. Bityo huzuzwa ibyavuzwe n’umuhanuzi Izayi, ngo «Dore umugaragu wanjye nitoreye, Inkoramutima yanjye natonesheje rwose. Nzamushyiraho Roho wanjye, na we azamenyeshe abanyamahanga ukuri. Ntazatongana, ntazasakuza, nta n’uzumva ijwi rye mu makoraniro. Ntavuna urubingo rwarabiranye, ntazazimya ifumba icyaka. Azakomeza ukuri kuzarinde gutsinda ; abanyamahanga bazizera Izina rye.»

Publié le