Amasomo yo ku wa gatandatu, icya 16 gisanzwe

Isomo rya 1: Iyimukamisiri 24, 3-8

Musa amanutse ku mu musozi wa Sinayi, amenyesha imbaga amagambo yose y’Uhoraho, hamwe n’amabwiriza ye yose. Nuko imbaga yose isubiza mu ijwi rimwe iti «Amagambo yose Uhoraho yavuze tuzayakurikiza !» Musa yandika amagambo y’Uhoraho yose. Hanyuma azinduka mu gitondo cya kare yubaka urutambiro mu nsi y’umusozi, anahashinga amabuye cumi n’abiri yibutsa Imiryango cumi n’ibiri ya Israheli. Hanyuma yohereza abasore b’Abayisraheli batura Uhoraho ibitambo bitwikwa, maze ibimasa babitambaho ibitambo by’ubuhoro. Musa yenda igice cy’amaraso ayashyira mu nzeso ; asigaye ayatera ku rutambiro. Nuko yenda igitabo cy’Isezerano agisomera imbaga. Baravuga bati « Ibyo Uhoraho avuze byose tuzabikora kandi tuzamwumvira.» Musa yenda amaraso asigaye ayatera imbaga avuga ati «Aya ni amaraso y’Isezerano Uhoraho yagiranye namwe, bishingiye kuri aya magambo yose yavuze.»

Zaburi ya 49(50),1-2, 5.7ac, 14-15

 R/ Nimuze duture Imana igitambo cyo kuyishimira.

Imana nya mana ari yo Uhoraho,

ivuze ijambo rikoranya isi yose,

guhera mu burasirazuba kugeza mu burengero bwaryo.

Imana irabagiraniye kuri Siyoni,

yo bwiza buzira inenge.

 

« Nimunkoranyirize abayoboke banjye,

ba bandi twagiranye igihango kigasozwa n’igitambo !

Tega amatwi muryango wanjye, ngiye kuvuga,

jyewe Imana, nkaba n’Imana yawe !

 

«Ahubwo jya utura Imana igitambo cyo kuyishimira,

kandi wuzuze amasezerano wagiriye Umusumbabyose ;

hanyuma uzabone ubunyiyambaza igihe cy’amagorwa,

ubwo rero nzagutabara, maze nawe unsingize. »

Ivanjili ya Mutagatifu Matayo 13, 24-30

Muri icyo gihe, Yezu abacira undi mugani ati « lngoma y’ijuru imeze nk’umuntu wabibye imbuto nziza mu murima we. Ariko igihe abantu basinziriye, umwanzi we araza abiba urumamfu hagati y’ingano, nuko arigendera. lngano ziramera zimaze kugengarara, ubwo urumamfu na rwo ruragaragara. Abagaragu basanga nyir’umurima baramubaza bati ‘Shobuja, ntiwari warabibye imbuto nziza mu murima wawe ? Ni iki gituma harimo n’urumarnfu ?’ Arabasubiza ati ‘Ni umwanzi wabigize’ Abagaragu barongera bati ‘Urashaka ko tujya kururandura?’ Ati ‘Oya, muri uko gutoranya urumamfu mutavaho murandura n’ingano. Nimureke bikure byombi kugeza mu isarura ; igihe cy’isarura nzabwira abasaruzi nti ‘Nimubanze mutoranye urumamfu muruhambiremo imiba, muyijugunye mu muriro; naho ingano muzihunike mu kigega cyanjye.’ »