Amasomo yo ku wa gatandatu, icya 17 gisanzwe

Isomo rya 1: Abalevi 25,1.8-17

Uhoraho abwirira Musa ku musozi wa Sinayi, ati : « Uzahere ku mwaka wa mbere ubara, nugera ku wa karindwi wongere utangire, bityo bityo, maze ubigire incuro ndwi. Nurangiza, icyo gihe cyose uzaba warabaze kizaba kingana n’imyaka mirongo ine n’icyenda. Ku munsi wa cumi w’ukwezi kwa karindwi, uzavuze ihembe ryo kwizihiza Uhoraho. Ku munsi mukuru w’imbabazi, ni ho ihembe rizavuga mu gihugu cyanyu cyose. Muzatangaze mu gihugu cyanyu ko uwo mwaka wa mirongo itanu ari mutagatifu, kandi ukaba uwo guhimbaza ukubohorwa kw’abaturage bose. Mbese izaba ari yubile yanyu, buri muntu azasange umuryango we, asubire mu isambu ye. Uwo mwaka wa mirongo itanu uzaba ari uwa yubile yanyu. Muzirinde kubiba imirima yanyu, kuyisaruramo ibyimejeje, cyangwa gusoroma imbuto zo ku mizabibu izaba itariciwe. Kuko uwo mwaka uzaba uwa yubile yanyu, ukazababera umwaka mutagatifu. Muzatungwa n’ibizamera mu mirima. Muri uwo mwaka wa yubile, buri muntu muri mwe azasubira mu isambu ye. Niba uri umucuruzi, mugenzi wawe akakuguraho ikintu cyangwa ukakimuguraho, uzirinde kumwungukaho. Mbese mwembi ntimuzahendane, muri abavandimwe. Nugura isambu na mugenzi wawe, igiciro cyayo kijye gikurikiza umubare w’imyaka ishize yubile ibaye. Na we kandi azajya akwaka ikiguzi akurikije incuro uzasarura uwo murima. Niba awuguhereye kuwuhinga imyaka myinshi, igiciro kizaba kinini, niba kandi imyaka ari mike, ikiguzi kizaba gito. Koko rero kugura umurima ni nko kugura umubare w’incuro uzawusaruramo. Ntihazagire rero umuntu wungukira kuri mugenzi we. Bityo, muzatinya Imana yanyu. Ndi Uhoraho Imana yanyu.

Zaburi ya 66(67),2-3, 5, 7-8

Imana nitubabarire, maze iduhe umugisha,

itwereke uruhanga rwayo rubengerana,

kugira ngo ku isi bazamenye ko ari wowe ugenga,

n’amahanga yose amenye ko ari wowe ukiza.

Amoko yose niyishime, aririmbe,

kuko utegekana ubutabera ibihugu byose,

ukagenga amahanga yose y’isi.

Ubutaka bwacu bweze imbuto,

Nyagasani, Imana yacu, aduhunda atyo imigisha.

Imana niduhe umugisha,

kandi niyubahwe n’isi yose aho iva ikagera.

Ivanjili ya Mutagatifu Matayo 14, 1-12

Muri icyo gihe, Herodi umutware w’intara ya Galileya, yumva iby’ubwamamare bwa Yezu. Nuko abwira ibyegera bye ati « Uriya muntu ni Yohani Batisita, ni we wazutse mu bapfuye ! Ni cyo gituma afite ububasha bwo gukora ibitangaza. » Koko Herodi yari yarafashe Yohani aramuboha, aranamufungisha abitewe na Herodiya, umugore w’umuvandimwe we Filipo. Kuko Yohani yamubwiraga ati « Ntibyemewe ko umutunga. » 5Herodi asigara ashaka kumwica, ariko agatinya rubanda rwabonaga ko Yohani ari umuhanuzi. Ku munsi wo kwibuka ivuka rya Herodi, umukobwa wa Herodiya abyinira mu ruhame, Herodi aranyurwa. Ni bwo arahiriye kumuha icyo ari bumusabe cyose. Nuko uwo mukobwa amaze kugirwa inama na nyina, aravuga ati « Ngaho mpera aha ngaha ku mbehe, umutwe wa Yohani Batisita. » Umwami ni ko kubabara, ariko kubera indahiro yagiriye imbere y’abatumirwa be, ategeka ko bawumuha. Yohereza ujya gucira Yohani umutwe mu nzu y’imbohe. Umutwe bawuzana ku mbehe bawuha wa mukobwa, awushyira nyina. Nuko abigishwa ba Yohani baraza batwara umurambo we, barawuhamba. Hanyuma bajya kubimenyesha Yezu.

Publié le