Isomo rya 1: Ivugururamategeko 6, 4-13
Muri iyo minsi, Musa abwira imbaga y’Abayisraheli ati « Israheli, tega amatwi ! Uhoraho Imana yacu ni we Nyagasani wenyine. Urakunde Uhoraho Imana yawe n’umutima wawe wose, n’amagara yawe yose, n’imbaraga zawe zose. Amategeko nguhaye uyu munsi araguhore ku mutima. Uzayatoze abana bawe; uzayababwire igihe wicaye iwawe n’igihe ugenda mu nzira, igihe uryamye n’igihe ubyutse. Uzayagire ikimenyetso kidasibangana mu kiganza cyawe, uyatamirize mu ruhanga hagati y’amaso yawe. Uzayandike ku nkomanizo z’umuryango w’inzu yawe no ku marembo y’umugi wawe. Uhoraho Imana yawe namara kukwinjiza mu gihugu yarahiriye abasokuruza bawe, Abrahamu na Izaki na Yakobo ko azakiguha, uzahasanga imigi minini kandi myiza utubatse, amazu yuzuye ubwoko bwose bw’ibintu byiza utahunitsemo, amariba ahora yuzuye utafukuye, imizabibu n’imizeti utateye ; numara rero kurya ugahaga, uzirinde rwose kwibagirwa Uhoraho wagukuye mu gihugu cya Misiri, mu nzu y’ubucakara. Uzatinye Uhoraho Imana yawe abe ari we uyoboka, izina rye abe ari ryo urahira. »
Zaburi ya 17(18), 2-3,4.47, 32a.51
R/ Uhoraho, ndagukunda wowe mbaraga zanjye n’agakiza kanjye.
Uhoraho, ndagukunda wowe mbaraga zanjye !
Uhoraho ni we rutare rwanjye n’ibirindiro byanjye,
akaba n’umurengezi wanjye.
Ni Imana yanjye n’urutare mpungiramo,
akaba ingabo inkingira n’intwaro nkesha gutsinda ;
Ni na we buhungiro bwanjye budahangarwa.
Natabaje Uhoraho, Nyakuberwa n’ibisingizo,
maze mbasha gutsinda abanzi banjye.
Uhoraho arakabaho ! We Rutare nisunga, aragasingizwa!
Imana nkesha umukiro niharirwe umutsindo.
None se ni nde Mana uretse Uhoraho ?
Agwiriza imitsindo umwami yimitse,
agatonesha uwo yasize amavuta y’ubutore,
ari we Dawudi n’abamukomokaho iteka ryose.
Ivanjili ya Mutagatifu Matayo 17, 14-20
Muri icyo gihe, Yezu amaze kwihindura ukundi ku musozi, ari kumwe na Petero na Yakobo na Yohani, bagera iruhande rw’inteko y’abantu. Nuko umuntu yegera Yezu, amupfukamira agira ati « Nyagasani, babarira umwana wanjye urwaye igicuri, akaba ameze nabi. Kenshi yiroha mu muriro, ubundi mu mazi. Namuzaniye abigishwa bawe ntibashobora kumukiza. » Yezu arasubiza ati « Mbe bantu b’iki gihe b’abemera gato kandi b’inkozi z’ibibi, nzabana namwe kugeza ryari ? Nzabiyumanganya mpereze hehe? Nimumunzanire hano. » Nuko Yezu acyaha iyo roho mbi imuvamo, ako kanya arakira. Nuko abigishwa begera Yezu baramubaza bati «Ni iki gituma twebwe tutashoboye kuyirukana?» Aratabwira ati « Ni uko mufite ukwemera guke. Koko ndababwira ukuri : iyo mugira ukwemera kungana n’impeke y’ururo, mwabwiye uyu musozi muti ‘Va aha ngaha ujye hariya’, ukahajya ; kandi nta cyashobora kubananira.»