Isomo rya 1: Mika 7,14-15.18-20
Ragira umuryango wawe n’inkoni yawe, ari wo bushyo wahaweho umurage, busigaye ari bwonyine rwagati mu ishyamba ry’inzitane, maze burishe muri Bashani n’i Gilihadi, nk’uko byahoze kera! Wongere utugaragarize ibitangaza, nk’iby’igihe utuvanye mu gihugu cya Misiri! Mbese wagereranywa n’iyihe Mana, wowe wihanganira icyaha, ukirengagiza ubugome? Urukundo ugirira udusigisigi tw’umuryango wawe rutuma udakomeza kuwurakarira, ahubwo ugashimishwa no kutugirira impuhwe. Tugaragarize bundi bushya impuhwe zawe, unyukanyuke ibicumuro byacu, kandi ibyaha byacu byose ubirohe mu nyanja! Yakobo uzamugaragarize ubudahemuka bwawe, na Abrahamu umwereke ineza yawe, nk’uko wabirahiye abasekuruza bacu kuva mu bihe bya kera.
Zaburi ya 102 (103),1-2,3-4,9-10,11-12
Mutima wanjye, singiza Uhoraho,
n’icyo ndi cyose gisingize izina rye ritagatifu ,
Mutima wanjye, singiza Uhoraho,
kandi ntiwibagirwe na kimwe mu byo yaguhaye!
We ubabarira ibicumuro byawe byose,
akakuvura indwara zawe zose ;
we warura ubugingo bwawe mu mva,
akagutamiriza ubutoneshwe n’impuhwe.
Ntatongana ngo bishyire kera,
Ntarwara inzika ubuziraherezo;
Ntaduhana bihwanye n’ibicumuro byacu,
Ntatwihimura akurikije amafuti yacu.
Uko ijuru ryisumbuye kure hejuru y’isi,
Ni ko impuhwe ze zisagiranira abamutinya;
Uko uburasirazuba butandukanye n’uburengerazuba,
Ni ko adutandukanya n’ibicumuro byacu.
Ivanjili ya Mutagatifu Luka 15, 1-3.11-32
Nuko abasoresha n’abanyabyaha basanga Yezu bose, bashaka kumwumva. Abafarizayi n’abigishamategeko batangira kwijujuta, bavuga bati «Uyu muntu ko yakira abanyabyaha akanasangira na bo!» Nuko Yezu abacira uyu mugani, ati «Umugabo yari afite abahungu babiri. Umutoya abwira se ati ‘Dawe, mpa umunani ungenewe.’ Nuko se abagabanya ibye. Hashize iminsi mike, umutoya akoranya ibye byose, ajya mu gihugu cya kure. Nuko ahatagaguriza ibye yibera mu maraha. Amaze kubitsemba byose, muri icyo gihugu hatera inzara ikaze, nuko aratindahara. Ni bwo agiye gusaba akazi umuturage w’icyo gihugu, amwohereza kuragira ingurube mu isambu ye. Yifuzaga kuba yahemburwa n’ibishishwa ingurube zaryaga, ariko ntihagire ubimuha. Bigeze aho, aribwira ati ‘Nyamara se kwa data hari abakozi bangana iki barya bakanabisigaza, naho jyewe nicirwa n’inzara hano! Reka mpaguruke nsange data, mubwire nti: Dawe, nacumuye ku Mana no kuri wowe. Singikwiriye kwitwa umwana wawe, none ngira nk’umwe mu bakozi bawe.’ Nuko arahaguruka asanga se. Akiri kure, se aramurabukwa, yumva impuhwe ziramusabye. Ariruka ajya kumugwa mu nda, aramuramutsa amusomagura. Nuko umwana aramubwira ati ‘Dawe, nacumuye ku Mana no kuri wowe, singikwiriye kwitwa umwana wawe.’ Naho se abwira abagaragu be ati ‘Vuba, muzane ikanzu nziza cyane muyimwambike, mumwambike n’impeta mu rutoki n’inkweto mu birenge. Muzane ikimasa cy’umushishe, mukibage, turye twishime, kuko uyu mwana wanjye yari yarapfuye, none yazutse; yari yarazimiye, none yatahutse!’ Nuko batangira kwishima. Icyo gihe umwana we w’imfura yari mu murima. Arahinguka, ageze hafi y’urugo yumva baririmba, umudiho ari wose. Nuko ahamagara umwe mu bagaragu, amubaza ibyo ari byo. Undi aramusubiza ati ‘Ni murumuna wawe wagarutse; none so yabaze ikimasa cy’umushishe, kuko yamubonye ari mutaraga.’ Aherako ararakara, yanga kujya mu rugo. Se arasohoka, aramuhendahenda ngo aze. Nuko abwira se ati ‘Reba imyaka yose maze ngukorera; nta n’itegeko ryawe na rimwe ndengaho, nyamara ntiwigeze umpa n’agahene ngo ngasangire n’incuti zanjye. None uriya muhungu wawe wagarutse amaze kumarira ibintu byawe mu ndaya, ube ari we ubagishiriza ikimasa cy’umushishe!’ Nuko se aramusubiza ati ‘Mwana wanjye, wowe iteka tuba turi kumwe, kandi ibyanjye byose ni ibyawe. Ariko byari ngombwa rwose ko dukora umunsi mukuru, tukishima, kuko uriya muvandimwe wawe ureba yari yarapfuye none yazutse, yari yarazimiye none yatahutse!’»