Isomo rya 1: Abanyakolosi 1,21-23
Bavandimwe, namwe ubwanyu, kera mwari mwaraciye ukubiri n’Imana, mwari n’abanzi bayo kubera ibitekerezo n’ibikorwa byanyu bibi, none ubu ngubu yabahaye kwigorora na Yo, mubikesha Umwana wayo watanze umubiri we akabapfira, kugira ngo mube abatagatifu, nta mwanda kandi nta makemwa, imbere yayo. Cyakora mukomere mu kwemera, ntimugahungabane, ngo muteshuke ku mizero mwasezeranyijwe n’Inkuru Nziza mwumvise, ari yo yamamarijwe ikiremwa cyose kiri mu nsi y’ijuru, akaba ari na yo jyewe Pawulo ndahwema kuruhira.
Zaburi ya 53 (54), 3-4,6.8
Mana yanjye, girira izina ryawe maze untabare;
koresha ububasha bwawe, maze undenganure!
Rwose, Mana yanjye, umva isengesho ryanjye,
utege amatwi amagambo nkubwira!
None Imana ni yo intabaye,
Nyagasani ni we wenyine umbereye ikiramiro!
Nzagutura ibitambo mbikuye ku mutima;
Uhoraho, nzasingiza izina ryawe, kuko ryuje ineza!
Ivanjili ya Mutagatifu Luka 6,1-5
Muri icyo gihe, ku munsi umwe w’isabato Yezu anyura mu mirima yeze, abigishwa be bamamfuza amahundo y’ingano, bayavungira mu ntoki barazirya. Abafarizayi bamwe baravuga bati «Ni iki gituma mukora ibibujijwe ku isabato ?» Yezu arabasubiza ati «Ntimwasomye uko Dawudi yabigenjeje igihe yari ashonje we n’abo bari kumwe ? Uko yinjiye mu Ngoro y’Imana agafata imigati y’umumuriko akayiryaho, akayihaho n’abo bari kumwe, kandi yari igenewe abaherezabitambo bonyine? » Nuko yungamo ati « Umwana w’umuntu ni we mugenga w’isabato.»