Amasomo yo ku wa gatandatu, icya 23 gisanzwe

Isomo: 1 Timote 1, 15-17

Nkoramutima yanjye, dore ijambo rigomba kwizerwa, kandi rikwiye kwakiranwa ubwuzu na bose : ni uko Kristu Yezu yaje ku isi kugira ngo akize abanyabyaha, muri bo jye nkaba uwa mbere. Kandi kuba naragiriwe imbabazi, ni ukugira ngo Kristu Yezu ahere kuri jye maze yerekane ubuntu bwe bwose, bityo angire urugero rw’abagomba kuzamwemera bose bizeye ubugingo bw’iteka. Umwami w’ibihe byose, ari na We Mana imwe rukumbi, ihoraho kandi itagaragara, naharirwe icyubahiro n’ikuzo uko ibihe bigenda bisimburana iteka. Amen.

 Zaburi ya 112 (113),1-2,3-4, 5a.6-7

 R/ Izina ry’Uhoraho nirisingizwe, ubu ngubu n’iteka ryose.

 Bayoboke b’Uhoraho, nimuhanike ibisingizo,

maze musingize izina ry’Uhoraho !

Izina ry’Uhoraho nirisingizwe,

ubu ngubu n’iteka ryose !

 

Kuva igihe izuba rirashe kugeza ubwo rirenga,

nihasingizwe izina ry’Uhoraho !

Uhoraho asumba kure amahanga yose,

n’ikuzo rye rigasumba ijuru.

 

Ni nde wamera nk’Uhoraho Imana yacu,

maze akunama areba ijuru n’isi hasi ye ?

Ahagurutsa indushyi mu mukungugu,

akavana umutindi mu cyavu.

Ivanjili ya Mutagatifu Luka 6, 43-49

Muri icyo gihe, Yezu abwira abigishwa be ati « Nta giti cyiza cyera imbuto mbi, nta n’igiti kibi cyera imbuto nziza. Igiti cyose kirangwa n’imbuto zacyo. Koko nta we usoroma imitini ku mahwa, nta n’usarura imizabibu ku bitovu. Umunyamico myiza avana mu mutima we ibyiza bibitsemo, n’umunyamico mibi avana mu mutima we ibibi byawusabitse ; kuko akuzuye umutima gasesekara ku munwa. Ni iki gituma mumpamagara ngo ‘Mwigisha ! Mwigisha !’ kandi mudakora ibyo mbabwira ? Umuntu wese ungana, akumva amagambo yanjye kandi akayakurikiza, reka mbereke uwo namugereranya. Ameze nk’umuntu wubatse inzu, agacukura akageza ku rutare, akarugerekaho amabuye y’ishingiro. Umwuzure uteye, umuvu wiroha kuri iyo nzu ariko ntiyanyeganyega, kuko yari yubatse neza. Naho rero uwumva amagambo yanjye ntayakurikize, ameze nk’umuntu wubatse inzu ku butaka, ashinga imiganda yayo ahadakomeye. Umuvu uyiroshyeho iherako itemba, maze aho yari iri hahinduka itongo. »

Publié le