Amasomo yo ku wa gatandatu, icya 24 gisanzwe

Isomo rya 1: 1 Timote 6, 13-16

Nkoramutima yanjye, mbigutegekeye imbere y’Imana ibeshaho byose, n’imbere ya Kristu Yezu wabaye umuhamya uhebuje w’Imana imbere ya Ponsiyo Pilato: wite ku rnategeko, ukomeze kuba umuziranenge n’indakemwa, kugeza ku munsi w’ukwigaragaza k’Umwami wacu Yezu Kristu. Koko rero igihe cyagenywe nikigera, azagaragazwa n’Imana Nyir’ihirwe na Mugengabyose umwe rukumbi, Umwami w’abami n’Umutegetsi w’abategetsi, yo yonyine yihariye ukudapfa, igahora ituye mu rumuri rudahangarwa, ntihagire umuntu n’umwe waba yarayibonye cyangwa ngo ashobore kuzayibona bibao. Niharirwe icyubahiro n’ububasha ubuziraherezo ! Amen.

Zaburi ya 99 (100), 1-2, 3, 4, 5

R/  Nimusanganize Uhoraho impundu z’ibyishimo!

Nimusingize Uhoraho bantu b’isi yose,

nimumugaragire mwishimye,

nimumusanganize impundu z’ibyishimo!

 

Nimwemere ko Uhoraho ari we Mana,

ni we waturemye none turi abe,

turi umuryango we n’ubushyo yiragiriye.

 

Nimutahe amarembo ye mumushimira,

mwinjirane ibisingizo mu ngombe ze,

mumusingize, murate izina rye.

 

Kuko Uhoraho ari umugwaneza,

urukundo rwe ruhoraho iteka,

ubudahemuka bwe bugahoraho uko ibhe bigenda bisimburana.

Ivanjili ya Mutagatifu Luka 8, 4-15

Muri icyo gihe, abantu benshi bamaze guterana baturutse mu migi yose bamusanga, Yezu ababwiza uyu mugani ati «Umubibyi yavuye iwe ajya kubiba imbuto ye. Igihe abiba imbuto zimwe zigwa iruhande rw’inzira; barazikandagira, n’inyoni zo mu kirere zirazirya zose. Izindi zigwa mu mabuye ; zimaze kumera ziruma kuko zabuze amazi. N’izindi zigwa mu mahwa; amahwa arakura arazipfukirana. Izindi zigwa mu butaka bwiza ; ziramera zera imbuto karijana. » Amaze kuvuga atyo atera hejuru ati « Ufite amatwi yo kumva niyumve !» Abigishwa be bamubaza icyo uwo mugani ushaka kuvuga. Arabasubiza ati «Mwebweno mwahawe kumenya amabanga y’Ingoma y’Imana ; naho abandi bakabwirwa mu migani ‘kugira ngo barebe boye kubona, bumve boye gusobanukirwa.’ Dore rero  icyo uwo mugani uvuga: imbuto ibibwa ni ijambo ry’Imana. Abameze nk’imbuto zaguye iruhande rw’inzira ni abumva iryo jambo, hanyuma Sekibi akaza akarikura mu mutima wabo, agira , ngo batemera bagakira. Abameze nk’imbuto zaguye mu mabuye, ni abumva iryo jambo bakaryakirana ibyishimo, nyamara ntiribacengeremo ngo ribashingemo imizi. Ni abemera by’akanya gato; ibishuko byaza bagahita bacika intege. Abameze nk’imbuto zaguye mu mahwa ni abumva ijambo, ariko  imihihibikano n’ubukungu n’amaraha y’isi bikabapfukirana, bikababuza kwera imbuto. Abameze nk’imbuto zaguye mu butaka bwiza ni abumva ijambo, bakaryakirana umutima ukeye kandi mwiza, maze bakera imbuto nziza babikesha ubudacogora bwabo.» 

Publié le