Amasomo yo ku wa gatandatu, Icya 26 gisanzwe

Isomo rya 1: Baruki 4,5-12.27-29

Ikomezemo ubutwari, muryango wanjye,
wowe Israheli ikesha kutibagirana!
Mwagurishijwe mu mahanga atari ukugira ngo murimbuke,
kuba mwararakaje Imana byatumye mugabizwa abanzi banyu.
Ni koko mwarakaje Uwabaremye,
mutura ibitambo Sekibi n’abayo, aho kubitura Imana.
Mwibagiwe Imana ihoraho yabagaburiye,
mutera agahinda Yeruzalemu yabareze.
Yabonye uburakari bw’Imana bubagwiririye, iravuga iti
«Baturanyi ba Siyoni nimwumve,
Imana yanteye agahinda kenshi.
Nabonye abahungu n’abakobwa banjye
bajyanwa bunyago, babitejwe n’Uhoraho.
Nari narabareze mu byishimo,
ariko narabaretse baragenda, nsigarana agahinda n’umubabaro.
Ntihagire n’umwe unyishimaho,
jye w’umupfakazi watereranywe na benshi;
ndi mu bwigunge kubera ibicumuro by’abana banjye,
kuko birengagije amategeko y’Imana.
Nimukomere, bana banjye, kandi mutakambire Imana,
kuko Uwabateje ayo makuba azashyira akabibuka.
Nk’uko kera mutashidikanyije kwitarura Imana,
ubu nimube ari ko muharanira kuyigarukira,
ndetse mubikorane umwete
uruse incuro cumi ubute bwanyu bwa mbere.
Koko rero, Uwabateje ibi byago ni na we uzabakiza,
anabazanire ibyishimo bizahoraho.

Zaburi ya 68(69),33-35.36-37

Abiyoroshya nibabibona, bazishima, bati
«Mwebwe abashakashaka Imana, murakagwira!»
Kuko Uhoraho yumva abatishoboye,
ntatererane abe bari ku ngoyi.
Ijuru n’isi nibimurate,
hamwe n’inyanja n’ibiyirukamo byose.

Kuko Imana izarokora Siyoni,
ikazasana imigi ya Yuda,
bakahasubirana, bakahatunga;
inkomoko y’abagaragu bayo ikazaharagwa,
maze abakunda izina ryayo bakahatunga.

Ivanjili ya Mutagatifu Luka 10,17-24

Ba bigishwa uko bari mirongo irindwi na babiri, bagaruka bishimye cyane, bavuga bati «Mwigisha, na roho mbi ziratwumvira kubera izina ryawe.» Arababwira ati «Koko nabonaga Sekibi ahanuka ku ijuru nk’umurabyo. Dore mbahaye ububasha bwo kuribata inzoka na za manyenga, n’ubwo gutsinda umwanzi wese kandi nta kizashobora kubahuganya. Nyamara, ntimwishimire ko roho mbi zibumvira, ahubwo nimwishimire ko amazina yanyu yanditse mu ijuru.» Ako kanya, Yezu ahimbazwa na Roho Mutagatifu, maze aravuga ati «Dawe, Mutegetsi w’ijuru n’isi, ngushimiye ko ibyo wabihishe abanyabwenge n’abahanga, ukabihishurira abaciye bugufi. Koko, Dawe, ni ko wabyishakiye. Byose nabyeguriwe na Data, kandi nta we uzi Mwana uwo ari we keretse Data, nta n’uzi Data uwo ari we keretse Mwana n’uwo Mwana ashatse kubihishurira.»Hanyuma ahindukirira abigishwa be, ababwirira ukwabo ati «Hahirwa amaso abona ibyo muruzi! Ndababwira ukuri: abahanuzi benshi n’abami benshi bifuje kubona ibyo muruzi ntibabibona, no kumva ibyo mwumva ntibabyumva.» Nuko umwigishamategeko arahaguruka, amubaza amwinja ati «Mwigisha, ngomba gukora iki kugira ngo ndonke ubugingo bw’iteka?» Yezu aramubwira ati «Mu Mategeko handitsemo iki? Usomamo iki?» Undi aramusubiza ati «Uzakunde Nyagasani Imana yawe, n’umutima wawe wose, n’amagara yawe yose, n’imbaraga zawe zose, n’ubwenge bwawe bwose, kandi uzakunde mugenzi wawe nk’uko wikunda.»

Publié le